Uyu munsi tariki ya 2/7/2023, muri Paruwasi ya Masaka, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda,Arkiyepiskopi wa Kigali yifatanyije n’abakristu, mu kwizihiza abatagatifu Petero na Pawulo baragijwe Paruwasi ya Masaka. Mu gitambo cya misa kandi yahaye ubutumwa abagabuzi b’ingoboka bagera kuri 80. Mu rwego rwo kwitegura uyu munsi mukuru, abakristu ba Paruwasi ya Masaka bakoze noveni y’iminsi icyenda, bazirikana ingingo zinyuranye zirimo izi :
“Petero na Pawulo ni abahuza batangaje bacu n’Imana”, ” Petero na Pawulo ni abarobyi b’abantu, Petero na Pawulo ni intumwa zamamaje hose Inkuru Nziza n’ishyaka ryinshi, Petero na Pawulo nk’abarimu b’ubuzima nyakuri” , ” Petero na Pawulo ari ingero z’ubuzima bwa gikristu” , Petero na Pawulo ni abarinzi n’abavugizi ba Kiliziya ” ” Petero na Pawulo nk’abogezabutumwa batangaje”, ” Petero na Pawulo ni inkingi z’ubumwe n’ubwiyunge muri Kiliziya “, ” Petero na Pawulo n’ibihe turimo “.
Mu butumwa Umwepiskopi yatanze, yibukije abakristu ko muri Arkidiyosezi twatangiye urugendo rwo kwitegura kuzahimbaza yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi imaze ishinzwe (1976-2026). Muri iki gihe abasaserdoti bazasura ingo z’abakristu zose. Yaboneyeho gusaba abakristu kuzakira abasaseridoti kuko ni umugisha bazaba bakiriye mu ngo zabo. Umwepiskopi kandi yahaye ubutumwa bwihariye urubyiruko, aho yibukije ko uyu mwaka , Kiliziya y’u Rwanda yawuhariye uburezi aho insanganyamatsiko yagiraga iti “umwana ushoboye kandi ushobotse.” Urubyiruko rukwiye guhabwa uburere bwiza kandi bakaba abantu bafite imyitwarire myiza. Umwepiskopi yashimiye ku buryo bwihariye abihayimana bakorera ubutumwa muri Paruwasi Masaka kubera umusanzu ukomeye batanga mu burezi ndetse no mu bundi butumwa bakora muri Paruwasi.




Padiri Umuhire Alain Robert
Paruwasi Masaka