Kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Ukuboza 2019, urubyiruko rwa Arkidiyosezi ya Kigali, ruyobowe na Musenyeri Arkiyepiskopi Antoni KAMBANDA, rwakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho kwa Nyina wa Jambo. Abapadri 36, biganjemo abaherekeje urubyiruko bashinzwe mu maparuwasi bakoreramo ubutumwa, bari bahari. Abadiyakoni babiri n’abihayimana baringaniye, na bo baherekeje urubyiruko. Mu rubyiruko rwitabiriye, hari abahageze ku wa gatanu nimugoroba, baraharara. Bamwe bakoze urugendo rw’amaguru kuva iwabo kugera i Kibeho. Abenshi bahageze mu gitondo cy’uwa gatandatu.
Bahawe inyigisho zitandukanye:
Padri Alexis NDAGIJIMANA, ushinzwe Komisiyo y’urubyiruko ku rwego rwa Arkidiyosezi, yabwiye urubyiruko ko guhura na Bikira Mariya ari uguhura n’umugisha, nka kwa kundi Elizabeti asuwe n’uwo Mubyeyi, yuzuye Roho Mutagatifu, akavuga amabanga akomeye amwerekeyeho kandi umwana atwite akisimbiriza mu nda.
Padri Fransisiko HARELIMANA ukuriye Ingoro ya Nyina wa Jambo yafashije urubyiruko kwibuka amateka y’ibonekerwa n’ubutumwa bwa Kibeho. Abakobwa batatu babonye Bikira Mariya. Abo ni Alufonsina Mumureke wabimbuye; Nataliya Mukamazimpaka wakurikiyeho na Mariya Klara Mukangango waherutse. Bikira Mariya yagize ati: “ndabakunda, ndabakunda, ndabakunda cyane”. Bikira Mariya yaje mu gihe gikwiriye, aza asaba abantu gukundana, gusenga cyane no guhinduka. “ Nimwisubireho inzira zikigendwa”. Aya magambo asa n’aya Yezu, mu ntangiriro y’ubutumwa bwe mu isi, wasabaga abantu guhinduka no kwemera Inkuru nziza. Padri Fransisko yagarutse ku bumwe bukomeye buri hagati ya Yezu na Bikira Mariya. Nta wundi wigeze aba Nyina wa Jambo, usibye Bikira Mariya. Umukiro twari twarivukije, Jambo wabyawe na Bikira Mariya ni we wawuduhaye.
Ijambo rya mbere rya Bikira Mariya i Kibeho, igihe abonekeye Alufonsina, ni “mwana!”. Kumuhamagara atyo, Padri Fransisiko yabihuje n’uko ku musaraba Yezu yaduheyeho nyina umubyeyi tugomba kubera abana, kandi “umwana uzi ubwenge aba akwiye kuba inshuti ya Nyina”. Ababonekerwaga iyo babonaga Bikira Mariya ahingutse aje abasanga, bahitaga bapfukama, kuko nk’uko bo babyivugiraga, nta kindi wakora ubonye igitinyiro, ubwuzu n’uburanga yabaga afite. Bikira Mariya yagize ati: “ndi Nyina wa Jambo”. Ati kandi musabire Kiliziya.
Kwiyoroshya no kuragamira umusaraba wa Yezu, ni cyo Bikira Mariya ashaka kuri bose, by’umwihariko abakiri bato. Umusaraba udushyira mu cyerekezo cy’umutsindo. Bikira Mariya yibukije abantu ishapule y’ububabare yari yaribagiranye. Bikira Mariya yigeze kubonekera umwe mu bakobwa, arira kandi agira ati: “nakwishima nte, mbona mwangana?”. N’ubu hari abakimuriza kuko banga guhinduka, ariko hari n’abamuhoza, kuko urwo rugendo barugeze kure.
Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, usanzwe akunda urubyiruko cyane, akaba arufite mu mirongo migari y’ikenurabushyo rya Arikidiyosezi, yararuganirije, abibutsa ko Bikira Mariya abakunda, kandi ko na bo bakwiye kumukunda. Ati: “mwitoze gutunganira Imana, kandi muteze amatwi Bikira Mariya ubatungira agatoki Yezu ugira ati:’ icyo ababwira mugikore’ “.
Mu Gitambo cya Missa, Musenyeri Arkiyepiskopi yahuje ingendo nyobokamana, nk’uru rw’i Kibeho, n’urugendo turimo muri iyi si kandi tugomba kubamo neza. Bikira Mariya ni uwo gushimirwa kuko yadusuye mu Rwanda. Ahereye ko no mu muco wacu wa Kinyarwanda umushyitsi yakiranwa ibyishimo, azimanirwa, abari mu rugo bagashyira hasi ibyo bari barimo ndetse n’abaturanyi bakaza kumwakira, yasabye urubyiruko kwakira Bikira Mariya, kuko ari umushyitsi ukomeye. Uko yasuye Elizabeti, natwe yaradusuye. Uko igihe Mariya ahuye na Elizabeti, Yezu na we agahura na Yohani Batisita kandi bari bakiri mu nda z’ababyeyi babo, ni na ko abantu bakwiye kubaha ubuzima, kuva umwana agisamwa. Gukuramo inda ni icyaha gikomeye. Ni no kwihekura. Arikiyepiskopi yahamagariye abato kurera ukwemera kwabo, birinda ubuhakanyi buza mu mayeri nk’uko na Bikira Mariya yari yarabivuze i Kibeho. Mu bibazo no mu byishimo, ni ngombwa kwibuka ko dufite Bikira Mariya ho Umubyeyi. Ni ngombwa kuzibukira ikibi, abamaritiri b’i Bugande bakabituberamo urugero, kuko bahisemo gupfa aho kwandavura mu buhakanyi no mu cyaha. Ni ngombwa kwitangira abandi, nta kwihugiraho. Ni ngombwa ko buri wese yitegura neza kuzinjira mu muhamagaro we. Buri wese akwiye kugira itsinda rimufasha, nk’umuryango wa Agisiyo gatolika cyangwa Kominote yo gusenga. Muri make, ni byiza gukunda kubana na Yezu.
“ Yezu ati: ‘ndabigutegetse, haguruka’ “. Iyi ni yo nsanganyamatsiko iyoboye urubyiruko ku rwego rw’Igihugu, mu mwaka mushya w’ikenurabushyo, nk’uko babyibukijwe. Urubyiruko rwavugiye hamwe ishapule n’isengesho ryo kwiyegurira Umubyeyi Bikira Mariya
Dore uko ubwitabire bwari buhagaze tugendeye ku Turere tw’ikenurabushyo
-Buliza-Bumbogo: 835
-Bugesera: 231
-Masaka: 391
-Saint-Michel: 392
-Kicukiro: 464
Mu maparuwasi yose, Rutongo ni yo yari ifite abantu benshi: 391
Bose bari abajeunes 2313, tutabariyemo abaje batiyandikishije mu nzego zisanzwe ziyobora urubyiruko mu maparuwasi. I Kibeho kandi hari n’abahereza bato ba missa bo muri Diyosezi ya Kabgayi n’abandi baje mu yandi matsinda, barimo n’abakristu baturutse mu Gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya.
Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI
Musenyeri Antoni KAMBANDA Arkiyepiskopi wa Kigali
Umutambagiro
Padri Fransisiko HARELIMANA ukuriye Ingoro ya Nyina wa Jambo agezaho urubyiruko amateka y’ibonekerwa n’ubutumwa bwa Kibeho
Padri Alexis NDAGIJIMANA, ushinzwe Komisiyo y’urubyiruko ku rwego rwa Arkidiyosezi
Urubyiruko rukurikirana inyigisho
Isoko y’i Kibeho