Arkidiyosezi ya Kigali yungutse abadiyakoni barindwi

Ni mu gitambo cya Missa cyaturiwe mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda yaragijwe Mutagatifu Karoli Boromewo (iyi Seminari nkuru, ihuriweho n’amadiyosezi yose mu Rwanda). Iyo Missa yasomwe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi, ari na we ushinzwe amaseminari makuru mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Hari kandi Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare; Musenyeri Anakleti Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo; Musenyeri Seriviliyani Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba na Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri.

Abaseminari (tumenyereye ku izina ry’abafratri) bahawe Ubudiyakoni ni 34, bakaba baturuka mu madiyosezi hafi ya yose yo mu Rwanda. Arkidiyosezi ya Kigali ifitemo barindwi.      Abo ni Diyakoni Valens BIZIMANA, Diyakoni Tewonesti HABIMANA, Diyakoni Samweli NDAYAMBAJE, Diyakoni Emmanweli TUYISHIMIRE, Diyakoni Ewujeni NGIRUMPATSE, Diyakoni Yohani Kolode NSHIMIYIMANA na  Diyakoni Yohani Batisita NGIRUWONSANGA. 

Twibutse ko Abepiskopi, abapadri n’abadiyakoni bahuriye mu Isakramentu rimwe (Sacrement de l’ordre). Abepiskopi n’abapadri basangira Ubusaserdoti, maze abadiyakoni bakaba abafasha babo bagamije gutanga ubufasha muri Kiliziya. Bigenze neza, mu minsi itaha tuzabona abapadri bwite ba Arkidiyosezi barindwi. Dukomeze dusabire izi ntore z’Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *