Nk’uko bimaze kuba umuco, ku wa 31 Ukuboza dusoza umwaka mu gitambo cya Missa kimenyerewe ku izina rya Te Deum mu rurimi w’Ikilatini. Muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani ku cyicaro cya Kiliziya, iyo missa yasomwe na Kardinali Giovanni Battista Re, wasomye inyigisho yateguwe na Papa, iganisha ku rukundo rwa kivandimwe ibi bihe by’icyorezo byongeye kuduhamagarira.
Iyo missa y’umugoroba idufasha kwinjira mu munsi mukuru wa Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana wo ku wa 01 Mutarama ari na ko dushimira Imana kandi tuyisingiza kubera ko umwaka uba urangiye, nk’uko Kardinali Re yabisobanuye.
Kardinali Re, ukuriye urusange rw’abakardinali bandi, yerekanye ko Imana idatererana intama zayo no mu gihe cy’ingorane nk’izo twanyuzemo. Kandi ibyo bihe bihamagarira buri wese kurangwa n’ibikorwa by’impuhwe, kwita ku bandi no gufashanya. Asanga buri wese akwiye kwiyemeza kwibera mu rukundo rwa mugenzi we, maze imbaraga Imana iduha zigatuma dutsinda igishuko cyo kuba ba nyamwigendaho.