Abana basangiye Noheli na Arkiyepiskopi wa Kigali

Kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukuboza 2019, muri kiliziya ya Paruwasi Regina Pacis ya Remera, Musenyeri Antoni Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yahimbaje Noheli n’abana barenga ibihumbi bitandatu, baturutse mu maparuwasi yose ya Arkidiyosezi ya Kigali. Abana batangiye kuhagera mu masaha ya kare mu gitondo , ku buryo mu ma saa mbiri n’igice za mu gitondo, imbuga ya Paruwasi Remera yari yuzuye amamodoka manini azanye abo bana. Abana baganirijwe kuri Noheli, ku kwemera ndetse no ku bukristu bwabo muri rusange. Musenyeri Arikiyepiskopi yabwiye abana ko Noheli ari umunsi w’ibyishimo, by’umwihariko mu muryango, abashishikariza gusengana no guhimbazanya n’ababyeyi uwo munsi mukuru w’ivuka ry’Umwami wacu Yezu Kristu.

 Umutambagiro

Arkiyepiskopi, Musenyeri Antoni Kambanda,

Padri Jean-Léonard, ushinzwe Komisiyo y’abana ku rwego rwa Arkidiyosezi ya Kigali

Padri Jean-Léonard Dukuzumuremyi ushinzwe Komisiyo y’abana ku rwego rwa Arkidiyosezi ya Kigali, yasabye abana gukunda Ukaristiya, cyane muri uyu mwaka w’Ukaristiya, kuko izabafasha gukura banyuze Imana n’abantu, bumvira nka Yezu. Yasabye Musenyeri Arkiyepiskopi  ko iyi gahunda ya Noheli y’abana yahoraho, Musenyeri na we kandi asanga iyi gahunda yatangiye nta kizayihagarika,kuko  izaba ngarukamwaka,  abato bagafashwa kubana na Yezu, we ugira ati: ‘Nimureke abana bansange’.

Mu Gitambo cya missa cyatangiye i saa yine na cumi, hari abapadri bageze muri 22, biganjemo abaherekeje abana, umudiyakoni umwe n’ abaseminari bakuru bane.

Mu nyigisho ye, Arkiyepiskopi yibukije ko umwana iyo avutse, yakirwa mu byishimo, bikagera no mu baturanyi. Ahereye kuri icyo kigereranyo, yibukije ko Utuvukira kuri Noheli ari Umukiza, Emmanweli ( Imana turi kumwe ). Yagize ati: ‘ Yezu na we yabaye umwana, Yezu mwese arabazi, abibonamo, mujye mumwiyambaza’. Yerekanye ko igihe Yezu avutse, yakiriwe n’abashumba bari baragiye amatungo, bamaze kumarwa ubwoba n’abamalayika babafashije kubona ko ijuru ryakingutse kubera Umukiza wavutse. Abashumba babonye Urumuri rwa Yezu. Uko basabwe kumwakira, ni ko natwe tugomba guhora tumwakira, ntabure icumbi nk’uko byagenze muri icyo gihe. Musenyeri Arkiyepiskopi yashishikarije  abana kwaakira bagenzi babo b’abakene n’abaciye bugufi muri rusange.

Yeretse abana ko Bikira Mariya abakunda, bityo bakaba bakwiye kumwiyambaza cyane. Yezu yabaye uruhinja, arakura, aho ngaho akaba asa n’abandi bana. Yezu azi ibishimisha abato, ibyo bifuza, ibibababaza, bityo abana bose bagomba kumusanga bakamutura ibyabo byose. Yezu yabaye umwana mwiza abandi bana bakwiye kwigiraho kubaha, cyane cyane kubaha abakuru, gukundana, gukunda ishuri n’ibindi byose bigomba kuranga inshuti ya Yezu.

Mbere y’uko Igitambo cy’Ukaristiya gihumuza, Arkiyepiskopi wa Kigali yashimiye abana bitabiriye ari benshi, ashimira ababyeyi babohereje, ababaherekeje n’abarezi babo muri rusange ahereye ku bapadri. Yongeye gushimangira ko Noheli igomba kuba Noheli y’ibyishimo, urukundo n’amahoro. Yezu ni we soko y’amahoro, aradukunda kandi akaduha ubutumwa bw’urukundo.

Mbere y’umugisha usoza Missa, abana bagaragaje udukino tujyanye no gusenga. Umuvugo w’umwana wo muri Paruwasi ya Kigarama, indirimbo ikubiyemo ibitabo byose bya Bibiliya yaririmbwe n’abana bo muri Paruwasi Munyana n’umudiho w’ intore z’abadacogora n’intwari, ba bana bahoze mu buzima bwo mu muhanda, Kiliziya ikabubakuramo kugira ngo barerwe nk’abandi bana bose. Abana bitwaye neza mu mashuri mu badacogora n’intwari bahawe ishimwe na Arkiyepiskopi, abashishikariza gukomereza aho.

Arkiyepiskopi yatanze ubutumwa ku bana b’ababaririmbyi b’inyenyeri ya Noheli, bahabwa umugisha wihariye, abaha n’ikimenyetso cy’inyenyeri kizabaherekeza muri ubwo butumwa. Yageneye umwana wese witabiriye iri sengesho Bibiliya y’abato.

Abana ubwabo bagaragaye muri Liturujiya ya Missa ku buryo bwihariye, by’umwihariko muri Korali ( Pueri Cantores, iya Musha n’ iya Rutongo ) no gusoma neza Ijambo ry’ Imana.

Ubutaha, byaba byiza ababikira n’abafurere bagaragaye muri iyi gahunda y’ingirakamaro.

 Abana bavuze umuvugo

Imikino  itandukanye ijyanye n’umunsi wa Noheli

Abana bitwaye neza mu mashuri

Musenyeri Antoni Kambanda , Arkiyepiskopi wa Kigali atanga Umugisha

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *