Ishuri rikuru ry’Ubuzima rya RULI High Institut of Health – RHIH, yaragijwe Mutagatifu Sainte Rose de LIMA, kuri uyu wa kane tariki ya 18/06/2026 yatanze impamyabumenyi ku ncuro yayo ya 9 (9th Graduation Ceremony), ku banyeshuri 239 basoje amasomo yabo mu mashami y’Ubuforomo n’Ububyaza (“Nursing and Migwifery”), mu kiciro cya mbere cya kaminuza (A1) n’abasoje mu kiciro cya kabiri cya kaminuza (Ao).
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu butumwe bwe abuhuza n’inkuru y’umunyasamaliya w’impuhwe ivugwa mu byanditswe bitagatifu bazirikanyeho uyu munsi, yagaragaje ko urukundo rukwiye umuntu akwiye gukunda mugenzi we ari ukumukiza, noneho byagera mu gihe yugarijwe n’ingorane z’ubuzima bikaba akarusho.
Yavuze ko gukunda umuntu ari ukumugirira akamaro, no kumukiza. Yasobanuye ko kuva ivangili yagera mu RWANDA, hakaba hashize imyaka 126 ikintu cya mbere abogezabutumwa bakoraga cyagaragazaga urukundo rw’Imana baje twigisha kwigisha abantu uko mu gitondo bigishaga gusoma no kwandika, ngo bajijure abantu, nimugoroba bakigisha gatigisimu, kugira ngo bajijure abantu no mu by’Imana, bamenye Imana n’urukundo rwayo. Icya Kabiri bakaba baravuraga. Kugira ngo bakize ubuzima bw’abantu.
Antoine Cardinal KAMBANDA, yavuze ko ubumwenyi n’ubuvuzi ari igikorwa cy’urukundo kandi gifatika, nk’uko ari nayo ntego y’iri shuri.
“Nk’uyu munyasamaliya, ikintu gikomeye ushobora kugirira umuntu ni ukumukiza no kumukiza ni ukuramira ubuzima bwe. Ni ukumuvura ni ukumukiza. Intego y’iri shuri ry’ubuzima RULI High Institut for Health ni ubumenyi n’ubuvuzi. Ibihuza byombi. Kikaba ari igikorwa cy’urukundo kandi gifatika. Ikintu gikomeye umuntu yifuriza undi ni ubuzima. Iyo umuntu wacu arwaye twese biraduhangayikisha, umuntu ubwizigame bwe yari afite akemera akaba yagurisha n’isambu, kugira ngo avuze umubyeyi, avuze umwana we, aramire ubuzima bwe”.
Yasobanuye ko ubuzima ari cyo kintu gikomeye umuntu yifuriza undi mw’ubu buzima, ibyifuzo by’abantu bose ni ukwifuriza abo bakunda, nk’abakristu bakabyifuriza abavandimwe bose, kuko ari abana b’Imana basangiye umubyeyi, ikintu cya mbere babifuriza kikaba ari ukubaho.
Ibi, bikaba binagaragarira cyane cyane mu ndamukanyo zabo n’ahandi, aho bagira bati urakabaho, urakarama bikaba ari yo ndamukanyo n’ikifuzo cy’umunyarwanda. Hakiyongeraho kandi n’ibindi byose bibigize: aho bagira bati gira amahoro. Kubura amahoro biba biganisha kubura ubuzima.
Hari aho kandi bagira bati gira abana cyane ko umuntu agira urubyaro agatanga ubuzima, ubuzima bugakomeza.
Hari n’aho kandi nanone bagira bati amashyo, amashyongori, ibi bikaba bigize ubuzima bitunga umuntu, bikaramira ubuzima bwe.
Ibi byose, ngo bikaba bibagaragariza cya kifuza n’icyo abantu basabira abandi, ndetse byaba ngombwa bakitanaga, kugira ngo dushobore kubakiza.
Aha ngaha by’umwihariko bikagaragaza ko urukundo rugizwe no kwifuriza abavandimwe ubuzima bwiza.
Cardinal KAMBANDA, yibukije ko na Yezu Krustu mu butumwa bwe yakunze kuvuga ko yazanywe no kugira ngo bose bagire ubuzima kandi ubuzima busagambye. Bityo bikaba ari yo mpamvu Kiliziya ifite inshingano zo kuba abahamya b’urukundo rw’Imana mu bantu, ni ukuvuga kwita ku buzima: ku buzima bwa Roho no kubuzima bw’umubiri, kuko ari magirirane.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yabasabye abanyeshuri basoje muri iyi kaminuza gukoresha ubumenyi bahawe bitangira abababaye, bakaramira ubuzima bw’abantu.
“Ubuhanga rero banyeshuri muhashye ni ukwitanga mutitangiriye, kugira ngo muramire ubuzima bw’abantu. Ni ukugira impuhwe: kugirira impuhwe ababaye, kurwana ku buzima bw’abantu. Twarabibonye mu gihe cya Covid, abaganga, ababungabunga ubuzima bw’abantu yamaraga umunsi n’ijoro agafata umunsi umwe agasingira undi nta kuryama ari ukwiruka, kugira ngo ashobore kuramira ubuzima bw’abantu. Ng’ubu rero ubuhanga, ng’ubu ubwenge, ng’uru urukundo mu burezi butegura abaforomo n’ababyaza, butegura ababungabunga ubuzima, nibwo buhanaga n’ubwenge dutozwa. Ubuhanga n’ubwenge muhashye rero ni ukwitanga, ni ukugirira impuhwe ababaye, ni ukurwana ku buzima bwabo n’uyu munyasamaliya. Nibyo mwatojwe, ni yo ntego y’iri shuri, ni byo twese tubifuriza, kandi tubasabira.
Muri aba banyeshuri 239 basoje amasomo yabo muri kaminuza ya RHIH barimo abasoje mu kiciro cya mbere cya kaminuza (“Advanced Diploma – A1”): 167 basoje mu ishami ry’ubuforomo (“Nursing “) n’abasoje ishami ry’ububyaza 18 (“Midwifery”). Harimo kandi abasoje mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (“Bachelor’s Degree – Ao”) mu buforomo 7 na 47 mu bubyaza.
Ibi birori, byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, akaba ari n’umuyobozi mukuru w’iri shuri (Chancellor of RHIH), yaturiye muri Paruwasi ya Sainte Famille, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI.
RHIH ni kaminuza ya Arkidiyosezi ya KIGALI, ikaba ifite amashami ya Advanced Diploma in General Nursing, Advanced Diploma in Midwifery, Bachelor’s Degree in General Nursing (Direct entry & upgrading), Bachelor’s Degree in Midwifery (Direct entry & upgrading)
Ni ku ncuro ya mbere Kaminuza ya RHIH itanze impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo yabo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (“Bachelor’s Degree”).
