ABAKRISTU BA ARKIDIYOSEZI YA KIGALI BASAGA 7200 NA DELEGASIYO Y’ABANTU 800 BAKOREYE URUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO

Baherekejwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20/06/2026, abakristu ba Arkidiyosezi ya KIGALI basaga 7200 na Delegasiyo igizwe n’abantu bagera kuri 800 bakoreye urugendo Nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya i KIBEHO, ho muri Diyosezi ya GIKONGORO, rugamije gushimira no kwitura Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo, muri uyu mwaka bari guhimbazamo Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe.

‎Ni urugendo kandi Nyobokamana rwitabiriwe n’Abapadiri, abiyeguriyimana n’abakristu bose, n’abakristu by’umwihariko ababarizwa mu miryango y’Agisiyo Gatolika, Kominote Nshya n’imiryango mishya muri Kiliziya (MAC: Movement d’action Catholique / NME: Nouveaux Movements Ecclesiaux / CN: Communauté Nouvelle).

‎‎Mu butumwa yabageneye kuri uyu munsi, Nyiricyubahiro Cardinal Antoine KAMBANDA, yasobanuye ko mu gihe Arkidiyosezi ya KIGALI iri kwizihiza Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe mu byiciro binyuranye, uyu munsi na wo ari umwanya bahariye guhimbaza Yubile y’urugendo Nyobokamana hano ku Ngoro ya Bikira Mariya hano i KIBEHO.

“Muri uyu mwaka wa Yubile y’Imyaka 50 Arkidiyosezi yacu umuryango w’Imana muri KIGALI umuze ushinzwe twagiye twurizihiza Yubile mu byiciro binyuranye kuva mu ntangiriro ukwezi kwa 12 ukuboza, Yubile ya Batisimu, Yubile y’umuhamagaro, Yubile y’Ukaristiya duheruka, uyu munsi ni Yubile y’urugendo Nyobokamana hano i KIBEHO. Buri mwaka tugira urugendo Nyobokamana hano i KIBEHO ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI”.

‎Yakomeje avuga ko mu gihe Arkidiyosezi ya KIGALI iri mu mwaka wa Yubile ari mpamvu bahakoreye uru rugendo Nyobokamana, kugira ngo bayizihize banashimira Imana ingabire yabahaye muri uyu mwaka.

Umwaka ushize nabwo bari bahakoreye urugendo Nyobokamana imiryango ya agisiyo Gatolika ihabwa urumuri, ikaba ari nayo yagize uruhare mu gutegura iki gikorwa, kugira ngo kigende neza, aho banafashije mu migendekere myiza ya liturujiya. Cardinal KAMBANDA, yongeyeho ko ashimira cyane imbuto zeze muri uku kwakira urumuri bari barahawe mu byiciro binyuranye.

‎Yavuze ko izi ari imbuto zikomeye mu kubungabunga ubuzima bw’ukwemera muri Arkidiyosezi ya KIGALI.

Yashimiye cyane imiryango ya agisiyo Gatolika by’umwihariko iyita ku icyenurabushyo ry’umuryango, cyenurabushyo ry’ingo, asaba ko yahabwa imbaraga, kuko ingo zibikeneye, kugira ngo zibone uko zihura zukungurane ibitekerezo, zukungurane inama ku bibazobo n’imibanire yabo, uburere bw’abana, n’ibindi.

‎Yababwiye ko kandi, muri uyu mwaka wa Yubile yifuza ko uzasiga ingo zubakitse neza, zihagaze neza. Yavuze ko ahora asaba imiryango remezo ko na rwa rumuri rumanuka rukabageraho, yifuza ko imiryango ya agisiyo Gatolika nayo ibibafashamo.

Komisiyo y’abalayiki by’umwihariko kuko ari bo bene ingo, yabasabye kwita ku ngo by’umwihariko bahereye ku ngo zabo bwite, uburere bw’abana n’iyobokamana bikabafasha gukura ari abana bizihiye Imana n’igihugu, kugira ngo bazabe abagabo n’abagore b’ingirakamo b’abakristu babereye Kiliziya n’igihugu.

‎Imiryangoremezo yayisabye kujya bareba ingo zitarahabwa amasakramentu muri uyu mwaka w’umugisha n’impuhwe, kugira ngo zidacikanwa no guhabwa amasakramentu.

‎‎Abalayiki yababwiye ko mu mpano, ubumenyi n’ubunararibonye bafite, abasaserdoti bakwiye kubaha umwanya muri Kiliziya, bityo igende ishinga imizi ingoma y’Imana iganze iwabo.

‎Asaserdoti nabo, kuko ngo bafite ubumenyi mu kubaka Kiliziya, yababwiye ko na bo ubumenyi bafite bukenewe. Abiyeguriye Imana nabo avuga ko na bo bafite ingabire zinyuranye, kuko buri muryango ushingwa n’ingabire za Roho Mutagatifu, iza ifite umwihariko wo kubaka Kiliziya no kunganira ubutumwa bwa Kiliziya.

Yabasabye gukoresha izi ngabire zose bafite mu butumwa bwo kubaka Kiliziya, bose bumve ko bafite barebwa n’ubutumwa bwo kwamamaza Ivanjili, kuko uwabatijwe wese aba afite ubutumwa bwo kwamamaza inkuru nziza no kuba umuhamya w’urukundo rw’Imana.

Cardinal KAMBANDA, yashimiye cyane abogezabutumwa b’ Abamisiyoneri ba Afurika bazanye Ivanjili mu RWANDA, ndetse Afurika bakayitura Bikira Mariya Umwamikazi wa Afurika, abashimira uwo murage mwiza wo gushimira umubyeyi Bikira Mariya, abasaba nabo kuwukomeza.

“Bikira Mariya abidufashamo adukorera n’ubuvugizi. Turashimira abogezabutumwa, Abamisiyoneri ba Afurika batuzaniye Ivanjili, Afurika bakayitura Bikira Mariya Umwamikazi wa Afurika. Uwo murage wo gushimira umubyeyi Bikira Mariya turabashimira ko bawutugejejeho hano, hano ukaba warajiriwe neza, kuko Bikira Mariya umunyarwanda amaze gusobanukira ko ari Nyina w’umwami, kandi mu muco wacu, Nyina w’umami ari we mu byeyi ukomeye mu gihugu, iyo umuntu yacaga kuri nyina w’umwami hari icyo asaba byose byaratunganaga. Natwe rero dukomeze kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya Nyina w’Umwami cyane cyane Nyina wa Jambo hano watwihishuriye, waje kudusura, kugira ngo nk’uko i KANA byagenze bagaca ku Mubyeyi Bikira Mariya urugo rwabo rugatekana, natwe nk’i KANA dukomeze tugenze uko”.

Abakristu bose ba Arkidiyosezi ya KIGALI bose yanabifurije gukomeza kugira umwaka mwiza wa Yubile bakirimo guhimbaza mu byiciro binyuranye, ashimira cyane amaparuwasi uko bitabiriye, avuga ko ibi bigaragara imbuto z’imiryango ya agisiyo Gatolika unagaragazwa n’umubare munini waje, bikaba ari ikimenyetso n’imbuto z’uyu mwaka n’urumuri bahawe, abasaba gukomeza no kurukongerereze n’abandi.

Yabashimiye kandi inkunga yo kwagura iyi ingoro abakristu batanze uyu munsi ingana n’amafaranga y’u RWANDA asaga miliyoni 5, abasaba gukomerezaho bashyigikira ibikorwa byose byo kwagura iyi Ngoro ya Bikira Mariya mu mushinga wayo iteganya. Ashimira n’ubuyobozi bw’iyi Ngoro bwabakiriye bakabasha gusenga batekanye.

‎ Mbere yo kwitegura uru rugendo Nyobokamana abitabiriye uru rugendo Nyobokamana basabwe kubanza kwitegura neza bahabwa Penetensiya, mu rwego rwo kugira ngo baronke Indulgensiya zishyitse.

‎Biteguye kandi uru rugendo Nyobokamana bakora Noveni y’Abalayiki itegura uru rugendo yatangiye tariki ya 05/6/2026, banasabwa kurushaho kuzirikana ubutumwa Nyina wa Jambo yatangiye i KIBEHO.

Urumuri rwa Yubile rwari rufitwe n’imiryango ya agisiyo Gatolika yitangira ubutumwa muri Kiliziya n’indi miryango mishya. uyu munsi rukaba rwahawe Paruwasi ya GIKONDO igiye kwihiza Yubile y’Imyaka 50 imaze ishinzwe (1976 – 2026). Bakaba ari bo bazategura urugendo Nyobokamana rw’ubutaha mu mwaka 2027. Ni urugendo Nyobokamana ngaruka mwaka.

‎‎Urumuri rwari rwahawe imiryango ya agisiyo Gatolika rwari rugamije kubafasha kuyibamo no gutegura Yubile ya Arkidiyosezi.

‎Aha i KIBEHO, bahahuriye kandi n’abakristu baturutse mu gihugu cya ZIMBABWE bahaje mu rugendo Nyobokamana baherekejwe n’Umushumba wabo Musenyeri Paul n’abandi basaserdoti banyuranye.