ARKIDIYOSEZI YA KIGALI YAHIMBAJE YUBILE Y’IMYAKA 50 IMAZE ISHINZWE MU RWEGO RY’UBUSASERDOTI

Arkidiyosezi ya KIGALI, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18/07/2026, yahimbaje yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe mu rwego rw’Isakramentu ry’Ubusaserdoti (1976 – 2026), mu gitambo cy’Ukaristita cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu birori byabereye muri Paruwasi Sainte Famille, anatanaga Isakrementu ry’Ubusaserdoti ku ba Diyakoni 11, n’Ubudiyakoni ku ba Fratri 9.

Kuri uyu munsi kandi abapadiri 3 bizihije Yubile y’imyaka 50, n’abapadiri 5 bizihiza yubile y’imyaka 25 bamaze bahawe Isakramentu ry’Ubusaserdoti.

Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu butumwa bwe yasobanuye ko Yezu ari we musaserdoti mukuru ubusangiza ku busaserdoti bwe, ikaba ari ingabire bahabwa k ubuntu bwe, bikaba ari yo mpamvu bari bari hano kugira no bashimire Nyagasani iyi ngabire yabahaye.

“Ubusaserdoti ni ubwa Yezu, ni we musaserdoti mukuru udusangiza ku busaserdoti bwe, ni Ingabire duhabwa k ubuntu bwe, atari uko ari igihembo duherwa ibyo twakoze, ahubwo ni k ubuntu bwa Nyagasani utora uwo ashatse, igihe ashakiye, aho ashatse no mu buryo ashatse. Ni mpamvu rero turi hano gushimira Nyagasani. Agira ati “Simwe mwantoye ahubwo ninjye wabatoye ngo mugende mwere imbuto nyinshi kandi nziza”.

Yubile aba ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma bagashimira ibyiza Nyagasani yabakoreye muri iyi myaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe.

Muri uyu mwaka wa Yubile ya Arkidiyosezi ya KIGALI bagize igihe cyo gushimira Imana ingabire ya Batisimu, ingabire y’umuhamagaro w’abiyeguriye Imana, uyu munsi bakaba bari baje gushimira Imana ingabire y’Ubusaserdoti yabahaye.

Cardinal KAMBANDA yasobanuye ko Ubusaserdoti ari igice cy’amateka y’Ubusaserdoti mu RWANDA. Ubusasedoti bwo mu RWANDA ni umurage ukomeye ukomoka ku mukurambere wabo Musenyeri Hiliti, wagize uruhare mu kuzana Ivangili mu RWANDA, ahagana mu mwaka 1900.

Mu ntangiriro atangiye kwigisha Ivangili mu RWANDA yashyize imbaraga mu gutoza abogezabutumwa, agirira icyizere gikomeye abanyarwanda abatoza umuhamagaro w’Ubusaserdoti adashidikanya ko bashobora kwiyegurira Imana bakaba abasaserdoti.

Bitandukanye n’ahandi henshi batangiye bashidikanya niba abirabura cyangwa abanyamahanga aho Ivangili igeze bahita bumva, bagera ku ntambwe yo kuba bakwiyegurira Imana nk’abasaserdoti.

Ibi, bikaba byaratanze umusaruro ukomeye, kuko mu myaka 17 gusa Ivangili igeze mu RWANDA bahise babona abasaserdoti 2 ba mbere b’abanyarwanda.  

Aha Nyiricyubahiro Cardinal KAMBANDA yakomeje ashimangira ko uyu murage mwiza wo kwitangira Ivangili, kugira ngo ikomeze yogezwe hose uyu murage bahawe n’amakurambere babo biyemeje kuzawukomeza.

“U RWANDA rero ruri mu bihugu bicye cyane mu mateka y’iyogezabutumwa babonye abapadiri vuba Ivangili ikihagera. Ni ibyo gushimira Imana. Natwe muri Arkidiyosezi ya KIGALI uwo murage natwe abakurambere bacu baduhaye turawukomeza, tukaba tukaba dushimira Imana umuhamagaro w’abasaserdoti ugenda wiyongera”.

Aba badiyakoni 11 bahawe Isakramentu ry’Ubusaserdoti ni uwari Diyakoni Aimable AZABAHO (P. GISHAKA), Diyakoni Juvens NISHIMWE (wa Paruwasi ya MUNANIRA), Diyakoni Florien USENGAYEZU (Paruwasi ya RULINDO), Diyakoni Honoré NIYONZIMA (Paruwasi Sainte Famille), Diyakoni Thomas NYARWAYA (Neocat), Diyakoni Emmanuel NUMVIYUMUKIZA (Sdb), Diyakoni Olivier HAKIZIMANA (Sdb), Diyakoni Elie HAKIZIMANA (Sac), Diyakoni Pascal MUGAMBIRA (Sac), Diyakoni Blaise NGAYABOSHYA (OCD), na Diyakoni Eric TWAGIRAMUNGU (OCD).

Abafratri 9 bahawe Ubudiyakoni ni uwari Fratri Célestin BAYIZERE (wa Paruwasi ya KARENGE), Fratri Emmanuel HAGENIMANA (P. RWANKUBA), Fratri Jean Marie Vianney BINTUNIMANA (Paruwsi ya MBOGO), Fratri Vérien UWINEZA (Paruwasi ya MASAKA), Fratri Fabrice CYUZUZO (Paruwasi RULI), Fratri Elie Fabrice ISHIMWE (Paruwasi ya NYAMIRAMBO), Fratri Achille HAKIZIMANA KWIHANGANA (Paruwasi ya REMERA), Fratri Valens NDAYISABA (Paruwasi ya KIGARAMA), na Frère Ildefonse ABURORA (OCD).

Naho abapadiri 3 bahimbaje Yubile y’imyaka 50 ishize bahawe iri Isakramentu ry’Ubusaserdoti ni Padiri André KIBANGUKA (wa Paruwasi ya Sainte Famille), Padiri Augustin KAREKEZI (SJ), na Padiri Théoneste NKERAMIHIGO (SJ).

Abapadiri 5 bahimbaje Yubile y’imyaka 25 ishize bahawe iri Sakramentu ry’Ubusaserdoti ni Padiri Eric NZABAMWITA (wa Paruwasi ya Sainte Famille), Padiri Innocent DUSHIMIMANA (Paruwasi ya RULI), Padiri Théophile TWIZELIMANA (Cté de l’Em.), Padiri Jean Pierre NSABIMANA (SAC), na Padiri Rémy MVUYEKURE (Paruwasi ya Sainte Famille).

Umubare w’abasaserdoti bwite ba Arkidiyosezi ya KIGALI yatangiranye igishingwa bari 22, aho kuri ubu bageze ku 162, hatarimi 22 bitabye Imana. Aba kandi biyongeraho n’abandi basaserdoti benshi bakorera ubutumwa muri Arkidiyosezi ya KIGALI baturuka mu miryango y’abiyeguriye Imaan inyuranye, bogeza ubutumwa.

Muri iyi myaka 50 Imana yahaye Arkidiyosezi ya KIGALI Abepiskopi 4, ari bo: Arkiyepiskopi wa KIGALI, akaba na Prezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu RWANDA, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Umushumba wa Diyosezi ya GIKONGORO, Musenyeri Celestin HAKIZIMANA (uvuka muri Paruwasi ya Sainte Famille), Umushumba wa Diyosezi ya NYUNDO, Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umushumba wa Diyosezi ya BUTARE, Musenyeri Jean Bosco NTAGUNGIRA (na we uvuka muri iyi Paruwasi ya Sainte Famille).

Nyiricyubahiro Cardinal KAMBANDA, yasobanuye ko Abasaserdoti bafite uruhare rukomeye muri Kiliziya mu kubaka Diyosezi. Ibi, bikaba byaranagarutsweho na Mutagatifu Yohani Mariya Vianney, aho yavuze ko Umusaserdoti ari we ukomeza kugeza ku bantu umukiro wa Kristu mu masakramentu ku buryo ari nta musaserdoti dufite umukiro wa Kristu dukesha ububabare bwe n’urupfu rwe ku musaraba ntabwo wagera ku bantu. Kuko mu masakramentu batanga nibwo umukiro wa Kristu ugera ku bantu. Nta Musaserdoti ntabwo umukiro wa Kristu washobora kutugeraho. Atanga urugero rw’uko ari nk’inzu irimo zahabu ariko nta muntu n’umwe ufite urufunguzo rwo kuyifungura ngo uwo mutungo ubakize ubukene n’inzara.

Mutagatifu Yohani Mariya Vianney akomeza agira ati “Ari nta Musaserdoti nta Ukaristiya twabona. Ninde wakwinjije mu muryango w’Imana ubatizwa? ni Umusaserdoti. Ninde ukesha ifunguro ribungabunga ubuzima bwa Roho mu Ukaristiya Ntagatifu? ni Umusaserdoti. Ninde ugufasha kwiyunga n’Imana akagusukura ibyaha ngo uhinguke imbere y’Imana ukeye? ni Umusaserdoti.

Ubusaserdoti ni urukundo rw’umutima wa Yezu Kristu duhora tunyotewe, dukeneye. Niyo mpamvu Abasaserdoti bahora bakenewe.

Kugeza ubu Arkidiyosezi ya KIGALI ifite Paruwasi 44, ndetse na 2 ziteganya kuvuka.  

Insanganyamatsiko ya yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe igira iti “Urugo, igicumbi cy’Iyogezabutumwa n’amizero ya Kiliziya”.

Ibi birori bya Yubile byanitabiriwe n’intumwa ya Papa mu RWANDA, Nyiricyubahiro Arkiyepiskopi Arnaldo Sánchez Catalán, Arkiyepiskopi wa KIGALI uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Nyiricyubahiro Thadée NTIHINYURWA, umushumba wa Diyosezi ya UVILA, ho mu gihugu cya RDC uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Musenyeri Jérome GAPANGWA, umushumba wa Diyosezi ya KABGAYI uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Musenyeri Anastase MUTABAZI, umushumba wa Diyosezi ya KABGAYI uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, igisonga cya Arkiyepiskopi Musenyeri Casimiri UWUMUKIZA, abafurere, abiyeguriye Imana banyuranye, n’imbaga y’abakristu.

Byitabiriwe kandi n’inzego bwite za leta:  Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siport, Hon. NGARAMBE RWEGO Emmanuel, Mayor w’akarere ka Nyarugenge, Alex NGANGARE, Visi Mayo ushinzwe imibereho y’abaturage, umuyobozi nshingwabikorwa wa komisiyo y’abakozi ba leta, Mme Angeline MUGANZA, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa MUHIMA, Mme Marie Chantal UWAMWIZA, n’uhagarariye Eglise Orthodox mu RWANDA.

Yubile y’Isakramentu ry’Ubusaserdoti ije ikurikira Yubile y’Isakramentu ry’Ukaristiya yahimbarijwe muri Paruwasi ya RWANKUBA tariki ya 07/06/2026.

Biteganyijwe ko Arkidiyosezi ya KIGALI izahimbaza yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe mu rwego rwa Caritas tariki ya30/08/2026.