Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA kuri iki cyumweru tariki ya 19/07/2026 yatanze Isakramentu ry’Ugukomezwa ku bana 335 ba Paruwasi ya RILIMA, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, mu gitambo cy’Ukaristiya yahaturiye. Iyi Paruwasi yanizihije Yubile y’amasakramentu matagatifu (Batisimu, Ukaristiya ya mbere, n’Ugukomezwa).
Kuri uyu munsi kandi abakristu 8 bizihije Yubile y’imyaka 50 bamaze bahawe Isakramentu rya Batisimu, banahabwa urwibutso rwa Yubile ya Batisimu bahawe (Certificates).
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, yabanje kubabwira ko yishimiye cyane kuza kubasura no kwifatanya nabo muri uyu mwaka wa Yubile, cyane ko Yubile ari umwaka wose, ndetse bakaba bifatanyije no kwizihiza Yubile y’amasakramentu y’ibanze: Batisimu, Ukaristiya ya mbere n’Ugukomeza, ngira ngo bose abifurize Yubile nziza.
Ibi, bibaye mu gihe Arkidiyosezi ya KIGALI iri mu mwaka wa Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe.
Yabasobanuriye ko Yubile aba ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma no gushimira Imana ibyiza byose yabakoreye. Muri ibyo byiza harimo ingabire ya Batisimu bishimira uyu munsi, yifuriza Yubile nziza by’umwihariko abari mu mwaka wa Yubile ya Batisimu bavukanye na Arkidiyosezi ya KIGALI. Yifuriza Yubile nziza n’ababyirukanye na Arkidiyosezi ya KIGALI bari muri Yubile y’imyaka 25 ya Batisimu.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yavuze kandi ko iyi Yubile Arkidiyosezi irimo umwanya wo ugusubiza amaso inyuma bakareba aho bavuye muri iyi myaka 50, bakashimira Imana ibyiza yabakoreye. Avuka kandi ko ari n’umwaka w’ubwiyunge.
“Yubile rero aba ari ugusubiza amaso inyuma ngo turebe aho tuvuye, muri iyi myaka 50 turashimira Imana ibyiza yadukoreye, ariko kandi uba ari umwaka w’Impuhwe, uba ari umwaka w’imbabazi, umwaka wo kwiyunga n’Imana ndetse n’abavandimwe. Ibyanditswe bitagatifu bitubwira ko umwaka wa Yubile wabaga ari umwaka w’Impuhwe z’Imana. Ni umwaka w’ubwiyunge aho buri muntu asubira ku ivuko, ba bavandimwe bacitse mu muryango kubera ibibazo binyuranye bagasubira ku ivuko, mu rugo umuryango ukongera ukiyunga, bakiyunga n’Imana, bakiyunga n’abavandimwe. Ni umwaka wo kwakira impuhwe z’Imana.
Yasobanuye ko ari yo mpamvu muri iyi myaka basabwa gusubiza amaso inyuma bakareba aho bagiye bacumura ku Mana, bahemukira abavandimwe, cyane cyane ko bagize amateka mabi yo mu gihe cya Genocide yakorewe Abatutsi, amacakubiri yabahekuye, akaba ari n’igihe cyo kwiyunga n’Imana no kwiyunga n’abavandimwe, kugira ngo bakire impuhwe zayo.
Cardinal KAMBANDA, yasabye kandi ko abana bavutse ku babyeyi batujuje ibyangombwa, ingo zabo zidafite isakramentu bafashwa guhabwa amasakramentu y’ibanze bakiri bato.
“Yubile aba ari igihe cyo kwiyunga n’Imana. Niyo mpamvu tubasaba ngo ba bana cyane cyane atari ku bwende bwabo cyane cyane bavutse ku ngo zitujuje ibyangombwa, zidafite isakramentu ngo babatizwe ari bato, ko babatizwa ariko bakishingirwa n’umubyeyi wa batisimu wishingira kubarera no kubafasha, agafasha n’uwo muryango kugira ngo ushobore kwakira umugisha w’Imana n’isakramentu”.
Yashimiye cyane kandi abasaserdoti ubutumwa bakora, no kugira ngo uyu mwaka benshi bashobore kwakira Batisimu n’amasakramentu y’ibanze babateguye neza.
Yasabye kandi n’ababyeyi babatisimu kugira uruhare mu gutegura abana, banabatoza gukunda Imana no kuyubaha. Ashimira n’abandi bose bagize uruhare mu gutegura abana kugira ngo bahabwe amasakramentu: Ababyeyi, abakateshiste, n’abandi kugira ngo bahabwe isakramentu ry’ugukomezwa bahawe uyu munsi, abasaba gukomereza aho.
Cardinal KAMBANDA, yagaragaje kandi ikibazo gikomeye kikigaragara muri Kiliziya aho usanga nyuma yo guhabwa amasakramentu: Batisimu, Ukarisitiya ya mbere, Ugukomezwa, na Penetensiya, usanga babura bakazongera kugaragara, ugasanga hagati y’aya masakramentu no gushyingirwa cyangwa kwiyegurira Imana hari icyuho. Ugasanga baraguye, bakwiriye imishwaro mu ma dini, ugasanga barishyingiye, babaye intama zazimiye.
Yasabye kandi ko mu rwego rwo kugira ngo bongere bagaruke, bagaragare mu butumwa bwa Kiliziya bakwiye gushyirwa mu miryango ya Agisiyo Gatolika inyuranye: Abasaveri, Abasukuti, Inkoramutima z’Ukaristiya, n’abandi, abasaba kubakira muri iyi miryango inyuranye, kugira ngo batange umusanzu wabo bahamya Kristu.
Yavuze kandi ko Paruwasi ya RILIMA iri muri Paruwasi za mbere Arkidiyosezi ya KIGALI yasanze, yubakiyeho ishingwa, bikaba ari umugisha ukomeye kuko, iri muri Paruwasi zikomeye za Arkidiyosezi ya KIGALI.
Yabasabye kandi ko, muri buri muryangoremezo biha umuhigo wo kwicara bakareba ingo ziwugize zidafite Isakramentu, biha umuhigo w’uko bazasoza iyi Yubile ingo zose zifite isakramentu. Kugira ngo abana nabo bagire amahirwe yo kubona umuryango ubarera, ubaherekeza mu kumenya Imana, no kuyizera.
Ibi kandi, bizanafasha na Diyosezi kugira ingo z’imiryango ya gikristu, kuko ingo za gikristu ari zo zibyara imiryangoremezo ikomeye. Bikaba binajyana n’icyerecyezo cy’iyi Yubile ya Arkidiyosezi cy’uko ari Yubile ishingiye ku muryango. Aho ifite insanganyamatsiko igira iti “URUGO, IGICUMBI CY’IYOGEZABUTUMWA N’AMIZERO YA KILIZIYA”.
Cardinal KAMBANDA yagarutse kandi kuri za Kiliziya zigifunze, avuga ko ari ikibazo kibahangayikishije, ariko ko iki kibazo kidakwiye guca intege imyiryangoremezo.
Mu rwego rwo gucyemura iki kibazo kandi, yavuze ko n’abapadiri babasaba gusura imiryangoremezo, ndetse buhorobuhoro bakanasura ingo zubatse wa muryangoremezo. Bagakomeza abakristu mu kwemera, ndetse uko bagenda basura imiryangoremezo bakabaha n’igitambo cy’Ukaristiya, kugira ngo bashobore kubakomeza mu gihe bakisuganya kubaka za Kiliziya, no kuzuza ibyangombwa kugira ngo bafungurirwa.
Yagarutse kandi ku kibazo yabajijwe kijyanye kwimura Kiliziya ya Paruwasi RILIMA n’abakristu bayo, Paruwasi ikazimurirwa ahitwa RIZIYELI, muri KAMABUYE, kubera ko aho isanzwe iri ubu ari mu mbibi zo kubakwamo ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya BUGESERA, avuga ko bari kureba igisubizo bakareba ahaba hagati, bakareba n’uburyo bwo kuhakomereza ubutumwa. Aha, ariko ikaba ari Santrali iri mu zifunze, asaba ko muri bwabufatanye basangwanywe na leta babasaba kugira ngo bimurire Paruwasi aho bashobora gukomeza gukora ubutumwa no gusenga.
Yasabye abakristu bazisanga hababereye kure nyuma yo kwimurwa kwa Kiliziya ya Paruwasi yabo kujya bigomwa bakajyayo, kuko ahari ubufatanye byose bishoboka.
Uwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.
