Ujye ugirira umukambwe icyubahiro cyinshi ni ho uzaba wubashye Uhoraho (Lev19,32): Sinodi idusaba ikenurabushyo  riheza inguni zose z’amatafari nyabuzima yubatse Kiliziya

Ni mu mugambi w’ikenurabushyo rigera kuri bose ntawe ryibagiwe,  cyangwa riheza, ndetse rigera no ku wakwiheza, Paruwasi ya Rulindo yateguye gahunda izagera mu masantarali yose ayigize, yo kwita ku bakuze, akenshi bitorohera kwitabira Igitambo cya Misa cyangwa izindi gahunda z’ikenurabushyo. Umugambi rero ni ukubategura bakanyoterwa n’ubushyuhe bwo kumva nabo bagize umukumbi umwe w’intama za Kristu, bakaryoherwa n’ubuzima bwa Kiliziya, baherekejwe n’imiryango yabo cyangwa abakristu babana mu miryangoremezo, bagahimbaza amasabukuru ndetse na yubile zabo, mu Gitambo cya Misa, ndetse hakabaho no gusangira nabo, no kwizihiza ibyo birori mu mudiho ubibutsa ibihe byabo.

Kuri iki cyumweru ni Santarali ya gashinge yabibumbiriye izindi. Biba biryoheye amaso kubona abasaza n’abakecuru ,bashingikirije utubando twabo, baherekejwe n’abuzukuru ndetse n’abuzukuruza bagana kuri Kiliziya. Ndetse nabo ubwabo bakarandatana.  Ni ubuhamya kubona abana bakoze uko bashoboye ngo bageze ababyeyi babo ku Kiliziya bage guhura n’urungano mu byishimo bya yubile zabo ndetse n’amasabukuru yabo. Abana bongera kugaruka ku nshingano zabo zo kwita ku babyeyi.

Mu ijambo ry’umwe muri abo babyeyi bakuze, dore ko harimo n’abafite imyaka igera cyangwa isingira 100, yagize ati: “ Mwa bantu mwe, ubu ndishimye. Nibazaga ukuntu nzongera kugera muri iyi kiliziya, byaranyobeye. Nti koko nzongera kuyigeramo bagiye kunshyingura!!!, none dore ndongeye ndahageze. Imana ishimwe.” Yongeye gusaba ko n’umwaka utaha igikorwa nk’iki kitazaretsa.

Mu butumwa Padiri watuye igitambo cy’Ukaristiya yatanze, yahumurije abo babyeyi bageze mu zabukuru: « Babyeyi bacu, n’ubwo wenda mufite imbaraga nke z’umubiri, ariko mufite imbaraga zikomeye z’umutima. Nimuhumure Imana irabakunda. Nimuhumure ntabwo tuzapfa tuzabaho kubera Yezu Kristu wapfuye akazuka, yatubwiye ko abamwemera , abamuhabwa, azabazura. Icyo twasaba Imana kandi twasabirana, ni ugukomera mu kwemera, mu kwizera Imana n’umwana wayo Yezu Kristu; gukomera mu rukundo rw’Imana na bagenzi bacu .” Ibi rero si ngombwa imbaraga z’umubiri, ahubwo iz’umutima ».

Aba babyeyi bafashijwe mu gusubira mu masezerano yabo ya batisimu, bahabwa umugisha kandi bahabwa n’urwibutso mu kimenyetso cy’ishapure, ngo mu mbaraga nke zabo bajye biragiza Umubyeyi Bikiramariya, basabire kandi na Kiliziya yose. Uyu munsi utagira uko usa wasojwe n’ifoto y’urwibutso, gucinya akadiho mu njyana zo hambere mu gihe cyabo, ndetse no gusangira.

 

Abakecuru n’abasaza bishimiye kongera guhurira ku kiliziya

Abatagifite imbaraga zo kugenda babasindagije nabo bagera ku kiliziya
Padiri Egide Nsabirema aganira n’abakecuru nyuma ya misa
Abakecuru n’abasaza bahawe urwibutso rw’ishapure kugira ngo bajye basabira Kiliziya n’isi yose

Umwanditsi

Padiri Egide NSABIREMA

Paruwasi Rulindo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *