Abadiyakoni ni abafasha b’Abepiskopi n’Abapadiri mu murimo wa liturujiya ariwo kwigisha Ijambo ry’Imana no kuyobora imihango mitagatifu; bakanashingwa kandi umurimo w’urukundo rwa kivandimwe bita ku bakene. Ni byo koko Abadiyakoni bafite umurimo wo kwigisha no gusobanurira Abakristu Ijambo ry’Imana.Abadiyakoni batanga isakramentu rya Batisimu. Bahagararira Kiliziya mu isakramentu ry’ugushyingirwa. Abadiyakoni bayobora imihango y’ishyingura gikristu ndetse bakanitangira imirimo y’urukundo inyuranye (reba Lumen Gentium, 29; Sacrosanctum Concilium, 35). Ugiye mu rwego rw’ubudiyakoni yegurirwa Imana aramburirwaho ibiganza n’umwepiskopi nk’uko Intumwa zabigenzaga. Umudiyakoni ahamagarirwa kuba umugaragu w’inyangamugayo, wuzuye Roho Mutagatifu n’ubwitonzi nka babandi barindwi intumwa za Kristu zigeze gutorera umurimo wo kwita ku bakene (Intu 6, 1-6)
Uyu munsi, taliki ya 23 Kanama 2022 mu rugo rw’Abadominikani ku Kacyiru habereye itangwa ry’ubudiyakoni kuri furere Peace Michael MUSHIMIYIMANA. Ni mu gitambo cya missa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali. Furere Peace Michael Aimable MUSHIMIYIMANA yavukiye muri paruwasi Muhororo , Diyosezi ya Nyundo mu mwaka w’i 1992; afite impamyabushobozi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza muri Filozofiya na Tewolojiya. Twibutse ko Umuryango w’Abapadiri b’ Abadominikani ukorera ubutumwa mu Rwanda guhera mu 196O.
Igitambo cya Missa cyatangiye saa tanu za mu gitondo kiyobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, akikijwe n’abapadiri bo mu muryango w’Abadominikani ndetse n’abandi baje kubashyigikira, tutibagiwe inshuti n’abavandimwe ba furere Peace Michael Aimable MUSHIMIYIMANA wari ugiye guhabwa ubudiyakoni.
Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Karidinali yibukije abari aho bose icyo umudiyakoni ashinzwe muri Kiliziya. Yagize ati umudiyakoni ni umuhereza, agomba kugirira abandi akamaro, akakagirira bose, cyane cyane abaciye bugufi. Umudiyakoni ahamagariwe gufasha abantu, akisanisha na Kristu yitsa cyane cyane ku kwicisha bugufi no gufasha muri byose afatiye urugero kuri Kristu. Yibukije Furere Peace Michael by’umwihariko ko ubutumwa bwe budahagarariye ku gufasha mu bikorwa gusa, ahubwo ko asabwa no kwamamaza Inkuru Nziza akora iyogezabutumwa cyane cyane asomera imbaga Ijambo ry’Imana. Yamwibukije kandi ko abaye by’umwihariko umuhereza w’abandi cyane cyane abakene kuko arirwo rugero Yezu yatanze mu Ivanjili.
Umugeni w’umunsi, Diyakoni Peace Michael Aimable MUSHIMIYIMANA, mu ijambo rye, yashimiye Imana yamuhaye ubuzima, anashimira Nyiricyubahiro Karidinali wamutoreye kwinjira mu rwego rw’abasaseridoti icyiciro cy’ubudiyakoni. Yashimiye kandi umuryango w’abapadiri b’Abadominikani abarizwamo kubw’urukundo n’ubuvandimwe bamugaragarije. Yanashimiye abaje kumushyigikira bose anabasaba gukomeza kumuba hafi cyane cyane mu isengesho.
Nyuma y’ibyo, umubyeyi wa Peace Michael na we yashimiye Imana yaherekeje umwana we kuva atangiye urugendo rwo kwiha Imana kugeza uyu munsi, anashimira umuryango w’abadominikani wamubaye hafi.
Mu ijambo rye, Furere Raphael UWINEZA MANIKIZA, padiri uhagarariye abadominikani mu Rwanda no mu Burundi, yashimiye byimazeyo Nyiricyubahiro Karidinali wabashije kubona uwo mwanya kandi afite inshingano nyinshi. Yanaboneyeho umwanya wo kumushimira ubufatanye bwiza impande zombi zigaragarizanya, cyane cyane mu ikenurabushyo rya Arikidiyosezi. Yasabye Diyakoni umaze kubuhabwa kuba intore nziza ibereye Nyagasani. Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru, Nyiricubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, yashimiye abadominikani kubera ubutumwa bwiza bakora. Arkiyepiskopi yashimiye Diyakoni mushya wemeye kumvira Imana, anashimira kandi umuryango wahaye Kiliziya n’Abadominikani by’umwihariko umugeni. Yibukije ko umuhamagaro uhera mu rugo, ari nayo mpamvu yashimiye by’umwihariko umubyeyi wa Diyakoni Peace Michael MUSHIMIYIMANA k’uburere bwiza yahaye umwana we. Yasabye ikoraniro ryose gukomeza gusabira abato bifuza kwiha Imana kuko ibigusha n’inzitizi birushaho kwiyongera umunsi k’umunsi.
Umwanditsi
Frère Fabrice UBUYANJA OP (Umudominikani)