Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze (Yh 15, 13) : Amasezerano ya burundu mu muryango w’abavandimwe bato ba Yezu
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 19 Kanama 2023, mu gitambo cya misa yaturiwe muri kiliziya ya paruwasi ya Kicukiro, Arkiyepiskopi yakiriye amasezerano ya burundu y’umuvandimwe muto wa Yezu Marita –UWIZEYE wa Yezu wo mu muryango w’abavandimwe bato ba Yezu. Mu nyigisho Arkiyepiskopi yibukije ko iyo umuntu azirikanye urukundo n’ineza by’Imana bituma asanga akwiye kwitanga…