Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 30 Nzeri 2022, ikigo kita kubana batishoboye n’imiryango yabo CECYDAR (Centre Cyprien et Daphrose Rugamba), kizihije isabukuru y’imyaka 30 kimaze gishinzwe. Uyu muhango witabiriye na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali na Musenyeri Celestini HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro. Muri ibyo birori hari n’uhagarariye Ubufaransa mu Rwanda. Ibirori byabimburiwe no gusura ibikorwa bya CECYDAR.
Mu nyigisho yatanze , Arkiyepiskopi wa Kigali ahereye ku masomo yazirikanywe (Ivugururamategeko 8,11-18; 1kor1,4-9; Lk18,15-17) mu gitambo cya misa yongeye kugaruka ku gaciro k’ubuzima. Imana niyo mugenga w’ubuzima. Imana niyo iha abana ababyeyi. Imana niyo itanga ubuzima. Niyo mpamvu umwana tugomba kumwakira nk’umwana Imana yashatse ko abaho kandi ikamuha impano zinyuranye. Tugomba kumufasha gukura neza no kubyaza umusaruro izo mpano, tukamuha icyubahiro n’urukundo akwiye nk’umwana w’Imana ikunda, ufite agaciro n’icyubahiro.

Arkiyepiskopi yibukije ko abana bato batwibutsa ko natwe turi bato cyane imbere y’Imana. Yavuze ko icyaduhurije hamwe ari ukwibuka no gushimira Imana igikorwa cyiza cy’urukundo muri Kiliziya, abagaragu b’Imana Cyprien Rugamba na Daphrose Mukansanga batangije, mu gihe babonaga abana bandagaye mu muhanda bakabafata, kandi kikaba gikomeje. Cyprien amaze kugarukira Imana akabona ineza Imana yamugiriye n’impuhwe zayo nibwo yatangiye no kubona abantu nkuko Imana ibabona. Nibwo yatangiye kubona imbabare zikeneye gutabarwa nk’aba bana; abantu batazi Imana n’urukundo rwayo bakeneye kugezwaho Ivanjili; ingo zibayeho nabi zikeneye kugarurwa mu nzira y’umukiro zikagira icyanga cy’urukundo.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yavuze ko na Kiliziya ibabazwa no kumva ko hari abana babayeho nabi ku mihanda, abenshi barahisemo ubwo buzima kubera ababyeyi babo batabanye neza, cyangwa babataye. Asaba ko ingo zo muri iki gihe zifatira urugero ku rugo rwa Sipiriyani na Daforoza, zigaharanira kurera abo Imana ibahaye, ndetse n’abandi babona ko babayeho nabi batarababyaye bakaba babafasha nk’uko uyu muryango wabigenje.
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 CECYDAR imaze ishinzwe byitabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye biganjemo ababyeyi b’abana bafashwa na CECYDAR, abitagatifuriza muri Kominote ya Emmanuel n’abo muri paruwasi ya Kicukiro.

Anfré Antoine, Ambasaderi w’igihugu cy’u Bufaransa mu Rwanda
Byitabiriwe kandi na Anfré Antoine, Ambasaderi w’igihugu cy’u Bufaransa mu Rwanda,Myr Selesitini Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro,Abihayimana, uwaje ahagarariye Kominote ya Emmmanuel ku mugabane wa Afurika, uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco n’abafatanyabikorwa ba CECYDAR mu byiciro bitandukanye. Ikaba imaze gufasha abasaga ibihumbi bitanu.
Umwanditsi
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali
Amafoto + Video: Jean Claude TUYISENGE