Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2022, muri paruwasi ya Kabuga habereye amasezerano y’ababikira ba Asomusiyo, ni umuhango wayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo.
Uyu munsi muhire ku babikira ba asomusiyo wari ugizwe n’ibice bibiri birimo ababikira 6 bakoze amasezerano ya burundu; aribo Mama Marie Devota UMUHOZA, Mama Claire YAFASHIJE, Mama Josiane Emmanuel NYIRAHABIMANA,Mama Rita Marie Eugenie NIYOBUHUNGIRO,Mama Laetitia Marie MUSABYUMUHOZA na Mama Marie Agathe NTAKIRUTIMANA.
Igice cya kabiri cyari kigizwe n’abandi babikira batatu bakoze yubile y’imyaka 25 bamaze biyeguriye Imana muri uyu muryango w’Ababikira ba asomusiyo; aribo Mama Marie Odette KANDENGERA, Mama Marie Josee MUHAWENIMANA na Mama Claire Josee BANAMWANA.
Mu ijambo rye, umwe mu babikira bakoze amasezerano ya burundu yagize ati: “Uyu munsi amagambo yo kuvuga ni menshi ariko reka nyahinire mu ijambo rimwe ryo gushimira.”
Akomeza agira ati: “Turashimira Imana yabyishakiye i kadutora atari kubushake bwacu ahubwo kuko ariyo yabyishakiye!”, turashimira kandi Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet Mwumvaneza waje kuduturira iki gitambo kandi akanadufasha mu masezerano yacu twagiranye na Nyagasani, ndetse kandi tuboneyeho n’umwanya wo gushimira umuryango w’Ababikira ba Asomusiyo watwakiriye.
Mu buryo bw’umwihariko turashimira Mama mukuru wacu we wemeye kutwakira mu muryango.
Uyu mubikira yakomeje agira ati:”Nubwo twasezeranye ntabwo twasoje ahubwo turatangiye, bityo rero mukomeze mudusabire bityo ntituzatezuke kuri iri sezerano tugiriye Nyagasani”.
Umukuru w’Umuryango w’ababikira ba Asomusiyo mu ijambo rye, yavuze ko uyu munsi ari umunsi w’ibyishimo ku muryango wose no kuri Kiliziya muri rusange, ndashimira cyane Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet kuba yaje kubana natwe muri ibi birori ndetse n’abandi bapadiri batubaye hafi tubitegura barimo Padiri Mukuru wa paruwasi ya Kabuga na Padiri Phocas Banamwana umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali.
Yakomeje agira ati: “Yubile ni ugushimira Imana, n’igihe cyo gusobanukirwa ko Imana ariyo mugenga wa byose ndetse kandi kikaba n’igihe cyiza cyo kwivugurura ku buryo burema kandi buvugurura bundi bushya ubuzima bwacu”.