Uwahawe ingabire yo kwigisha, niyigishe (reba Rom 12,7):Itahwa ry’urugo rw’Ababikira b’Abigishwa ba Yezu mu Karistiya i Nyiragiseke(Paruwasi Nkanga))

Uyu munsi tariki ya 22/08/2022 muri Paruwasi ya Nkanga, santrali ya Nyiragiseke habereye umuhango wo  gutaha urugo rushya rw’Ababikira b’Abigishwa ba Yezu mu Karistiya. Ni umuhango wabimburiwe no guha umugisha uru rugo ndetse n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali.

Mu butumwa bwatangiwe muri uyu muhango, padiri mukuru wa Paruwasi ya Nkanga Padiri NIWENSHUTI Didier yahaye ikaze abari bitabiriye uyu muhango maze yakira ku mugaragaro muri paruwasi ya Nkanga Ababikira b’Abigishwa ba Yezu mu Karistiya. Yatangarije abari aho ubutumwa abo Babikira bazakora muri paruwasi ya Nkanga, harimo: kuyobora ikigo cy’amashuri cya G.S Nyiragiseke n’ubutumwa bwo gufasha mu bwigishwa ( catéchèse). Umuyobozi wari uhagarariye Akarere muri uyu muhango yashimye umusanzu wa Kiliziya Gatolika mugutuma Abanyarwanda bagira indangagaciro zibereye abantu baremwe n’Imana. Umuyobozi kandi yijeje ubufatanye mu migendekere myiza y’ubutumwa bw’aba babikira cyane cyane mu buyobozi  ishuri rya G.S Nyiragiseke.

Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali KAMBANDA, yashimiye Ababikira b’Abigishwa ba Yezu mu Karistiya bemeye kuza gutura iyo gihera muri Santrali ya Nyiragiseke ihana imbibi n’igihugu cy’Uburundi ngo bahasohoreze ubutumwa bwabo. Ahereye ku mirongo migari yatanzwe na Nyirubutungane Papa Fransisiko mu bijyanye n’uburezi gatolika, yibukije Ababikira bagiye kuyobora ikigo cya G.S Nyiragiseke n’abarezi muri rusange ko uburezi bukwiye ari ubugamije gufasha umwana kugira ubwenge n’umutima muzima.

Mu gusoza, twababwira ko muri uyu muhango habayemo n’igikorwa cy’ihererekanya bubasha hagati ya Padiri UMUHIRE Alain Robert wari usanzwe uyobora ishuri rya G.S Nyiragiseke, wahinduriwe ubutumwa, na Sr Marie Goreth KIMANA .Uyu muhango wasojwe n’ubusabane hamwe n’abakristu ba Santrali ya Nyiragiseke bishimira Ababikira b’Abigishwa ba Yezu mu Karistiya bemeye kuza gutura muri iyo Santrali.

Padiri Robert wayoboraga ishuri rya G.S Nyiragiseke ahererekanya ububasha n’umuyobozi mushya w’ishuri Soeur Marie Goretti KIMANA
Kuri iyi foto turabonaho inyubako y’urugo rushya rw’ababikira rwatashywe ku mugaragaro ruhabwa umugisha.
Ababikira b’Abigishwa ba Yezu mu Karistiya
Abashyitsi banyuranye bitabiriye ibirori

 

Habayeho n’umwanya wo gutarama

 

Umwanditsi

Faratiri Jean Claude  DUSENGIMANA

Paruwasi Nkanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *