Kuri iyi tariki ya 18 ugushyingo 2022, ababikira bo mu muryango w’urukundo rwa Yezu na Mariya (SCJM) bizihije yubile y’imyaka 25 batangiye ubutumwa mu Rwanda. Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda.
Uyu muryango watangiye mu mwaka w’1803 ariko utangira gukorera mu Rwanda mu mwaka w’1996. Umuryango w’ababikira b’urukundo rwa Yezu na Mariya, wavukiye mu gihugu cy’Ububiligi ku itariki ya 4/11/1803. Umuryango watangijwe na padiri Petero Yozefu Triest I Lovendegem muri Diyosezi ya Gant. Mu ntangiriro z’umuryango uwawushinze yafashijwe cyane na maman Placide, bakunze kwita confondatrice.
Padiri yatangije umuryango agamije ko abawugize bazamufasha kwamamaza hose ko Imana IMANA ARI URUKUNDO, bita ku bakene bingeri zose cyane cyane abatagira kirengera , byumwihariko abarwayi n’abafite ubumuga bunyuranye, abana n’urubyiruko bakabigisha ubumenyi rusange n’iyobokamana ku buryo budaheza. Umuryango waragijwe abatagatifu Visenti wa Pawulo na Berenarudo. Umuryango wemewe na Kiliziya mu mwaka w’1816 na Nyirubutungane Papa Piyo wa VII
Umwe mubabikira bafashe ijambo yavuze ko ibyishimi by’iyi yubile babikesha bagenzi babo babaye intwari maze bagatangiza umuryango hano mu Rwanda.
Furere Charles Nkubiri rejiyonali w’abafureri b’urukundo rwa Yezu na Mariya mu ijambo rye yagize ati: “Nababonye mu gitangira ariko ntabwo narinziko muzagera aha rwose…nshatse nashimangira rya jambo bavuga ngo: “umuntu ava kure”. Uyu muryango mu Rwanda bawushinze mubuzima bukomeye cyane kuko bitari byoroshye gushinga umuryango mubihe bya nyuma ya genocide yakorewe Abatutsi mu 1994[….] Iyo mbarebye rero kandi nkitegereza neza ibihe mwanyuzemo, mbona ko hari impamvu yo gukora yubile. Ubundi yubile ni ugishimira Imana ..gusubiza amaso inyuma maze tugatekereza kandi tukibuka inzira twanyuzemo.”
Mama mukuru nawe yagize ati:” Kuri uyu munsi w’ibyishimo duhimbazaho isabukuru y’imyaka 25, turashimira Imana yatubaye hafi muri byose. ”
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda mu butumwa bwe yavuze ko buri muryango ushingwa aba ari ingabire y’umuryango w’Imana ariwo Kiliziya muri Roho Mutagatifu. uyu muryango ni umuhamya w’urukundo rw’Imana. Turabashimira umuhate mushyira muburezi, cyane cyane ko uyu mwaka Kiliziya yawuhariye uburezi.

Umwanditsi
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali
Dushimiye Imana kubw’iyo ngabire yahaye uwo muryango. Dusingize Imana yo ibumbira abana bayo mu rukundo.
Umunsi mukuru mwiza wa Kristu Umwami