Kuva ejo kuwa gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo kugeza kuri icyi cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022, i Kabuga hateraniye ihuriro ry’ingo ryateguwe na komisiyo y’umuryango mu nama y’Abapiskopi gatolika mu Rwanda. Ihuriro rifite insanganyamatsiko: Urukundo rw’abagize urugo, umuhamagaro n’inzira y’ubutagatifu Iri huriro ryateguwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Nyiributungane Papa Fransisiko atangiza umwaka wahariwe umuryango “Amoris Laetitiae” . Papa yifuza ko urukundo rw’abagize urugo rwaba koko inzira y’ubutagatifu.
Ku munsi wa mbere, nyuma yuko Arkiyepiskopi wa Kigali afunguye ihuriro ku mugaragaro, abitabiriye ihuriro baganirijwe ku ngingo igira iti: Urukundo, ishingiro -kamere ry’abagize urugo . Ikiganiro cyatanzwe na Thérèse Nyirabukeye.
Abitabiriye ihuriro baganirijwe kandi ku nsanganyamatsiko igira iti: ” urukundo ruhuza abagize urugo, umuhamagaro ukomoka ku Mana”.
Ikiganiro cya nyuma bahawe na padiri Eugène Niyonzima cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: urukundo ruhuza abagize urugo, inzira y’ubutagatifu.
Twibutseko iri huriro ryanitabiriwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango.
Mu nyigisho yatanze Arkiyepiskopi yavuze ko Yezu Kristu ari Umwami. Gusa si umwami nk’abami b’isi. Ingoma ye si iyaha ku isi. Yezu Kristu ni umwami w’imitima. Ni umwami w’urukundo. Urukundo nirwo akoresha kugirango abantu bamuyoboke. Urwo rukundo nirwo shingiro ry’urugo. Mu rugo niho twese tumenyera urukundo. Umwana avuka ari imbuto y’urukundo, akarwonka, akigishwa gukunda no gukundwa, akigishwa gutanga urwo rukundo. Ishusho y’Imana ni urukundo. Urwo rukundo nirwo rumuyobora kubaka urugo cyangwa kwiha Imana.
Isiraheli mu ntangiriro Imana niyo yari umwami wayo. Igihe kigeze bashaka kugira umwami nk’abandi.Imana byarayinabaje nyamara yemera ubwigenge bwabo. Kugira ngo umwami yizihire abantu ni uko aba yizihiye mbere na mbere Imana, akemera ko Imana imukoresha.
Padiri Eugène Niyonzima, umukuru w’Umuryango w’Abapalotini mu Rwanda, Congo n’Ububiligi mu ijambo rye, yatangiye avuga ko bashoje ihuriro rya mbere rifungurira imiryango ayandi azakurikira. Yashimiye Imana ndetse anashimira Arkiyepiskopi watuye igitambo ndetse n’ubwitange agaragaza mu iyogezabutumwa. Ikindi kandi iri huriro ni umwihariko we kuko ariwe watanze igitekerezo cyo gutegura ihuriro ry’ingo rya mbere mu Rwanda. Umuryango si umushinga wo gutinya kuzahambanwa ikara cyangwa igitutu cya sosiyete ahubwo ni umuhamagaro w’Imana twakirana urukundo. Ni umushinga udashingiye kunyungu cyangwa kukwikunda ahubwo ni umushinga ushingiye k’urukundo rwo kwitanga, hamwe uherekeza uwo wakunze kugeza ku rupfu. Urwo rukundo turwigira k’Ubutatu Butagatifu. Urukundo rubyara ba rukundo naba nyirarukundo. Urukundo ni isoko y’ubutagatifu. Urwo rukundo nirwo rugomba kuyobora ingo zose bityo zikabasha kubyara abatagatifu.
Mu ijambo risoza ihuriro , Nyiricyubahiro Arkiyepiskopi wa Kigali yongeye kwibutsa ko ihuriro cyangwa forumu twari tuyimenyereye mu rubyiruko. Ihuriro abantu barahura bakaganira ku iyogezabutumwa ndetse bakanasangira ibyiza bamaze kugeraho mu iyogezabutumwa, batibagiwe no kuganira kubibazo byugarije iyogezabutumwa. Yibukije ko bateguye iri huriro bamurikiwe n’inyandiko ya Papa Fransisiko “Amoris Laetitiae “.Yasabye abitabiriye ihuriro kujyana ubutumwa mu ma Diyosezi yabo. Abagize urugo tugomba kwibuka ko n’abana barimo. Hari ubwo tubibagirwa cyane cyane mu gihe urugo rwagize ibibazo. Umwana biramukomeretsa kandi bikamusenya cyane. Ni ngombwa gutekereza cyane abana. Benshi mu bana tubona mu mihanda si impfubyi, ahubwo babaye ibitambo by’imiryango yabuze urukundo. Abashakanye bagomba kwitagatifuriza mu rukundo Imana yabahaye kandi rwabahuje. Cyprien na Daphrose Rugomba ni urugero rw’urugo rushingiye ku rukundo.Arkiyepiskopi yavuzeko hashyizweho icyumweru cy’umuryango kugirango bashyire imbaraga mu iyogezabutumwa ry’Umuryango ndetse bashyiraho na noveni itegura umunsi mukuru w’Umuryango.
Umwanditsi
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali