Ubwo se ntimuzi ko muri ingoro y’Imana, kandi ko Roho w’Imana abatuyemo? Nihagira rero usenya ingoro y’Imana, Imana na we izamusenya. Kuko ingoro y’Imana ari ntagatifu, kandi iyo ngoro ni mwebwe (1 Kor 3,16)
Guhera mu mwaka w’ 1983 kugeza mu mwaka w’ 2002, Mbandazi yari iherereye muri santrali ya Kabuga, Paruwasi ya Masaka. Mbere yuko iba Santrali, hari amakoraniro y’abasenga bahateraniraga bagakorera mu mashuri y’abangilikani mu rwego rwo kwirinda kuza i Kabuga no kuri Paruwasi Masaka, harimo Abalejiyo, abakarisimatike n’abaririmbyi.
1997: umuyobozi wa Santrali Kabuga yitwaga Marcel Bishyundu abyumvikanye n’abayobozi b’inama ya Mbandazi (Akasemuromba na Cyabatanzi) baguze ikibanza cyo gukoreramo inama.
2001: Umuyobozi wa Santrali witwa Donatien Tuyisenge abyumvikanye n’abayobozi b’inama, bongereye ikibanza cyari cyaraguzwe mbere. Kwari ukugira ngo urubyiruko rubone aho rwidagadurira, hubakwa inzu ntoya yo kwidagaduriramo.
2003: Twabonye Paruwasi ya Kabuga. Mbandazi iba sikirisale, iri muri Paruwasi Kabuga yitirirwa Mutagatifu Visenti Pallotti.
2005: Padiri Antoni Myke yongereye inzu hatangira gukorerwamo imihimbazo na Missa yabaga rimwe mu kwezi. Impamvu kwari ugufasha abanyantege nke badashobora kugera i Kabuga kuri paruwasi. Muri uyu mwaka kandi, i Mbandazi himitswe isaktramentu ry’Ukaristiya (Tablenacle).
2007: Hongeye kwagura ikibanza ari nacyo cyubatswemo Kiliziya nshya igiye guhabwa umugisha kuri icyi cyumweru tariki ya 9 Ukwakira 2022.
2008: Padiri Mukuru yemeje ko iyari Sikirisale iba Santrali ya Mbandazi. Mbandazi yahawe ubuyobozi bw’agateganyo bwa Santrali, bwari bukuriwe na Théoneste Nkurikiyinka.
2009: Padiri Gilbert Kazingufu yashyizeho Missa ya buri cyumweru, ashyiraho na gahunda y’ubutumwa bwa Santrali nk’uko bikorwa mu yandi ma Santrali agize paruwasi Kabuga.
2012-2015: Abakristu ba Mbandazi batangiye gukusanya ibikoresho byo kubaka birimo amabuye, amatafari ndetse n’amafaranga.
2018: Abakristu bose ba Paruwasi ya Kabuga bahuje imbaraga zo kubaka Kiliziya ya Santrali Mbandazi. Ku itariki 04/09/2019 hatangira igikorwa cy’ubwubatsi, kigakurikiranwa na komisiyo y’iterambere ifatanyije na biro y’inama nkuru ya Paruwasi.
Uyu munsi, Santrali ya Mbandazi igizwe n’abakristu bangana na 1699, bari mu mpuzamiryango-remezo 3, imiryango-remezo 12. Ifite kandi imiryango ya agisiyo gaturika: Abalejiyo, abakarisimatiki, abanyamutima, abahereza bato, abanyampuhwe, abagabuzi b’ingoboka, abaririmbyi, abasaveri. Santrali ya Mbandazi ihana imbibi na Santrali ya Jurwe na Gicaca (Ndera), Santrali ya Gikomero (Gishaka), Santrali ya Kabuga.
Abakristu, ubuyobozi bwa Centrale ya Mbandazi uyu munsi barashimira abakristu bose bagize uruhare kugira ngo Kiliziya ya igere igeze. By’umwihariko turashimira abapadiri bakuru bayoboye paruwasi Kabuga : Padiri Antoine M, Padiri Gilbert KAZINGUF, Padiri Jean Baptiste MVUYEKURE, na Padiri Ildephonse BIZIMUNGU, bitanze amanywa n’ijoro kugira ngo bageze ku musozo iki gikorwa n’ubwo kigikomeje.
Umwanditsi
Padiri Ildephonse BIZIMUNGU
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kabuga