Urukundo iteka: Isabukuru y’imyaka 70 umuryango w’Abasaveri umaze ushinzwe

Umuryango w’ Abasaveri ni umuryango w’urubyiruko gatolika  washinzwe na Nyakubahwa Padiri Georges Defour mu mwaka w’ i 1952 i Bukavu muri Zaire (DRC y’ubu). Wageze mu Rwanda mu mwaka w’i 1956. Umuryango w’ Abasaveri wahawe umugisha wa gitumwa na Nyirubutungane Papa Piyo wa 12 ku itariki ya 14 Ukuboza 1956 kuva ubwo wemerwa ko ari umuryango w’ agisiyo gatorika.Umuryango w’ Abasaveri uhuriwemo n’abana, urubyiruko, abawukuriyemo ndetse n’ abandi bifuza kubaho bakurikije Ivanjiri.

None taliki ya 21 Kamena i Nyamirambo ku biro bikuru by’ umuryango w’abasaveri mu Rwanda habereye ibirori byo kwizihiza imyaka mirongo irindwi (70 ans) umuryango w’ abasaveri umaze ushinzwe. Abasaveri kandi bibutse imyaka i cumi Padiri Georges Defour washinze uwo muryango amaze atabarutse (apfuye).  Muri ibi birori kandi abasaveri batashye ibyumba bishya by’ amashuri cumi na bibiri byubatswe mu ishuri ry’umuryango w’abasaveri  ryitiriwe Georges Defour riherereye mu kigo cy’ abasaveri i Nyamirambo.

Ni ibirori byitabiriwe n’ abasaveri bahagarariye abandi baturutse mu gihugu hose (Diyosezi/Zone zose zo mu Rwanda), abaturutse muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), ndetse n’abaturutse mu gihugu cy’ u Burundi; ababyeyi n’ abarimu barerera mu ishuri Georges Defour ndetse n’ abanyeshuri bahagarariye abandi biga mu ishuri ryitiriwe Georges Defour  bose hamwe basaga Magana atatu na mirongo itanu (350).

Ni ibirori byateguwe na komite iyoboye umuryango w’ abasaveri mu Rwanda.  Muri ibyo birori habayemo ibikorwa bitandukanye byakurikiranye kuri ubu buryo:

Gahunda y’umunsi yatangiye saa tatu n’igice itangizwa n’igitaramo cy’ abasaveri ndetse n’ iteraniro ryo ku rukiramende ryayobowe n’ umutware w’ abasaveri mu karere k’ ubutumwa ka Kigali Emmanuel Musanganya maze abasaveri bose bafatanya mu kuzamura ibendera ry’umuryango w’ abasaveri.

Nyuma yo kuzamura ibendera, umutware w’ abasaveri mu Rwanda bwana Viateur Bicari, yibukije abasaveri bose impamvu y’ ibirori ndetse yongera no kwibutsa uko gahunda igiye gukurikirana maze aboneraho no kwakira Nyiricubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arkipisikopi wa Kigali waje kwifatanya n’ abasaveri muri ibyo birori by’ impurirane.

Nyuma  y’ iteraniro abasaveri bose bayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda n’ abasaserodoti berekeje ku nyubako nshya y’ ishuri aho  Padiri Matiyasi Nsengiyumva, Omoniye w’ umuryango w’ abasaveri mu Rwanda yatangiye asobanurira abitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako nshya ndetse aha ikaze Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda ngo ayobore umuhango wo guha umugisha inyubako y’ ishuri.

Umuhango wo gutaha inyubako y’ ishuri ku mugaragaro no guha umugisha ibyumba by’ amashuri wakomeje ku buryo bukurikira:

  • Gufungura ku mugaragaro inyubako y’ ishuri Georges Defour
  • Mu gusobanura Ijambory’Imana riherekeza umuhango Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yibukije abasaveri bose ko kubaha Uhoraho  aribwo bwenge n’ ubuhanga maze akomeza agira ati “ Utinya Uhoraho amenya gukoresha ubwenge mubigirira akamaro abandi”. Maze asoza asabira umugisha abazigira muri iri shuri bose kuzahakura ubwenge bugirira abandi akamaro.
  • Nyuma hakurikiyeho umuhango wo guha umugisha ibyumba by’ amashuri hakoreshejwe guteramo amazi y’ umugisha . Ni igikorwa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda Arkiyepisikopi wa Kigali.

Nyuma y’ umuhango wo gutaha inyubako y’ ishuri hakurikiyeho igitambo cya Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda.   Korali Sainte Cecile ikorera ubutumwa kuri Paruwasi ya Karoli Rwanga i Nyamirambo ikaba ari korali y’umuryango w’ abasaveri niyo yafashije muri Liturujiya y’indirimbo

Mu nyigisho yatanzwe, Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda yagarutse ku ntego y’umuryango w’ abasaveri ,maze asaba abasaveri bose kurangwa n’ urukundo:“ umuntu ashaka ubukungu, ibintu, amafaranga… Nyamara umuntu ntanyurwa akomeza gushaka n’ibindi: ubutegetsi,  kugira ubuzima bwiza. Arkiyepiskopi yagarutse ku rukundo Imana idukunda bityo yongera kwibutsa ko urukundo atari agahato kandi ko Imana  itishimira ko tuyikunda by’agahato ahubwo tuyikunda mu bwigenge.

Arkiyepiskopi yasabye abasaveri ko bagomba kongera kumenya ko ari umuryango urera , maze asaba abasaveri kwemera gukora ngo bagera kubyo bashaka kugeraho kuko aribyo bitera ishyaka n’ishema ry’ibyo wagezeho. Ibyo byose bisaba kwigomwa no  kwihangana. Umuryango w’Abasaveri ni umuryango utoza abato kugira indangagaciro zituma bigirira akamaro ndetse bakakagiririra n’abandi.

 

 

Phocas SINZINKAYO

Diyosezi ya Kabgayi  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *