Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Kanama 2022, mu Kigo cya Mutagatifu FransisIko kiri ku Kicukiro, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepisikopi wa Kigali yatangije umunsi wahariwe Sinodi y’abihayimana bakorera ubutumwa muri Arkidiyoseze ya Kigali.
Kiliziya ya Arkidiyosezi ya Kigali igaragaramo umubare utari muto w’abihayimana bibumbiye mu miryango itandukanye. Ingo zabo ziri hirya no hino mu maparuwasi hafi ya yose agize iyi Kiliziya. N’ubwo buri muryango ufite umwihariko w’ubutumwa muri Kiliziya rusange, buri wose uhamagarirwa kubaho mu bumwe na Kiliziya ya Arkidiyosezi ya Kigali, no kugira uruhare mu butumwa bwayo. Ni Kiliziya iri mu Rwanda, itumwa ku banyarwanda mu mateka no mu mibereho byabo.
Mu ijambo ryo gutangiza uwo munsi, Cardinal Antoine Kambanda yibukije icyifuzo cya Nyiributungane Papa Fransisco cyo gutegana amatwi bamwe ku bandi. Sinodi ni urugendo rufata igihe. Hagiye haba Sinodi mu matsinda anyuranye y’abakristu: mu miryango-remezo, mu miryango y’Agisiyo gatolika, abapadiri bwite b’Arkidiyoseze ya Kigali, ndetse n’abihayimana mu miryango yabo. Ariko uyu mwanya wahariwe abihayimana bakorera ubutumwa muri Arkidiyoseze ya Kigali kugira ngo barusheho kugendera hamwe.
Buri muryango w’abihayimana uba ufite ingabire yihariye; buri ngabire ni igisubizo Roho Mutagatifu aba ahaye Kiliziya mu gusubiza ikibazo runaka kiba gihari. Ni ngombwa rero ko Diyoseze imenya ingabire y’umwihariko ya buri muryango w’abihayimana uyirimo n’uburyo yafasha mu butumwa bwa Kiliziya muri rusange. Ndetse na Paruwasi ikamenya buri muryango n’ingabire yayo n’uburyo yafasha mu butumwa. Ni ngombwa ko abihayimana bamenya icyo Kiliziya ibategerejeho ndetse nabo bakamenya icyo bayitegerejeho.
Mu mirimo n’ubutumwa bakora, abihayimana bagomba gushyira imbere iyogezabutumwa. Kuko hari igihe usanga abantu bishimira n’ibikorwa bakorerwa n’abihayimana nyamara ntibitume bahura n’Imana cyangwa se ngo bakunde Kiliziya. Birababaje kuba abantu benshi bakunda amashuri y’abihayimana, nyamara ugasanga hari amwe muri ayo mashuri ashyira imbere ireme ry’uburezi kurusha gufasha abo barera kumenya Imana no kuyikunda.
Kugira ngo abihayimana babashe kugendera hamwe ni ngombwa kumenyana. Nyuma y’ijambo rya Nyricyubahiro habayeho akanya ko kwibwirana kugira ngo abitabiriye sinodi bamenye indi miryango inyuranye ikorera ubutumwa muri Arkidiyoseze ya Kigali. Uyu munsi witabiriwe n’abihayimana 154 ,baturutse mu miryango inyuranye.
Jean Baptise Uwizeyimana, Umunyamabanga w’Ibiro bihoraho bya Sinodi, yasangije abihayimana uko Sinodi yakozwe mu matsinda anyuranye y’abakristu; Sinodi yabaye umwanya mwiza wo kwerekana ko bashaka kugendera hamwe mu bumwe no mu bufatanye. Yabasobanuriye muri make ibibazo byo kuganiraho. Ikigamijwe ni uko abihayimana bagendera hamwe na Kiliziya ya Arkidiyoseze ya Kigali. Nyuma abihayimana bagiye mu matsinda kuganira ibyo bibazo.
Mu biganiro byavuye mu matsinda abihayimana bahamije ko bari ku ruhembe mu butumwa bwa Kiliziya,ibyo bigaragarira mu bikorwa binyuranye bakora : ubuvuzi, uburezi, kwita ku bakene, catechese, gutega amatwi ababikeneye, no gufasha abakristu kubona amasakramentu.
Abihayimana bahamagariwe kongera kugaruka ku isoko bagashishikarira isengesho, gusoma ijambo ry’Imana n’inyigisho za Kiliziya.
Mu mibanire yabo bahamagariwe gutegana amatwi no kwita kuri buri wese mu bagize umuryango, bakamuba hafi mu ngorane no mu byishimo. Bakwiye kwitoza kubana neza, gutanga urugero rwiza, kuvugisha ukuri, no kugirirana ibanga mu bo babana. Abihayimana bose ntibaragera ku rwego rwo kuganira ku mateka yabo ndetse n’ibyabakomerekeje bisanzuye.
Nyuma yo kumva ibyavuye mu matsinda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yibukije abihayimana gusenga. Isengesho ritiza imbaraga umutima, isengesho ni urukingo rufasha umuntu mu kubaho neza muri ubu buzima.
Umunsi washojwe n’igitambo cya Misa. Umunsi mukuru wa Yezu yihindura ukundi Kilizuya yahimbaje none, ufitanye isano n’ubuzima bwo kwiyegurira Imana. Mu nyigisho ye Karidinali, Arkyepiskopi wa Kigali yibukije ko ikuzo rijyana n’umusaraba kandi n’umusaraba ujyana n’ikuzo.

Abihayimana bitabiriye ihuriro bahabwa inyigisho

Arkiyepiskopi afungura ihuriro

Ijambo rya Padiri Eugene Niyonzima riha ikaze abihayimana mu ihuriro

Abihayimana mu matsinda
Umwanditsi
Natacha Cyiza
Kominote ya Emanweli