Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu(Intu 2,4) : abakristu ba paruwasi Rutongo bashimiye Imana banakira isakramentu ry’ugukomezwa ry’abana 453

Kuri uyu munsi tariki ya 5 Kanama 2022, ukaba n’umunsi w’umuganura mu Rwanda hose, Kiliziya Gatolika muri Paruwasi ya Rutongo yizihije umunsi mukuru wo kwakira abana 453 baturuka mu masantarali 12 agize Paruwasi Rutongo. Umuhango w’umunsi mukuru wo gutanga isakramentu ry’ugukomezwa watangijwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali ari kumwe n’abapadiri ba paruwasi Rutongo: Padiri NSHIMIYIMANA Jean de Dieu (padiri mukuru), Padiri BIGIRIMANA Marius, P. BIGIRIMANA J. Claude na P. HATEGEKIMANA Laurent ukorera ubutumwa  muri seminari nkuru ya Rutongo.

Umutambagiro wa misa

Mu butumwa Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yahaye abakristu, harimo n’uko abana bakomejwe bahawe ingabire za Roho Mutagatifu bagahabwa ikimenyetso cya kashe nk’iy’umuriro. Iyo kashe iteye ku mutima ku buryo budasibangana, kuko igihe cyose bazahorana icyo kimenyetso ko ari abakristu bakaba n’abana ba Kiliziya. Yongeye kubwira ababyeyi ba Batisimu n’ab’umubiri ko urumuri rwa Roho Mutagatifu bahawe bagomba kurusigasira babarinda kunyura munzira zindi zitari iza Kiliziya.

Nyuma y’isengesho ry’Umwanzuro hakurikiyeho ijambo rya Vice/Président w’inama nkuru ya Paruwasi Bwana NTEGEREJIMANA Innocent. Mu magambo make yashimiye Nyiricyubahiro Antoine Karidinali  Kambanda, yereka abakristu urukundo Karidinali akunda abakristu ba Rutongo. Bwana Innocent yakomereje mu byifuzo byo gusaba Karidinali muri bimwe Paruwasi ya Rutongo ikeneye. Harimo kugabanyiriza ingendo abapadiri  hihutishwa inyubako y’ingoro ya Paruwasi Mugote no gushima cyane Karidinali  nk’umubyeyi ukunda abana be kuba yaremeye gutanga ubutaka bwubatsweho ikigo nderabuzima muri Santarali ya Karambo, ariko yongera no gusaba ko hagikenewe abakozi bakora muri icyo kigo. Vice/Président yasabye Karidinali amusaba ko yavugana na Leta bagashaka abakozi bakora muri icyo kigo nderabuzima.

Nyuma y’iryo Jambo, abakristu ba Santrali Mugambazi bashyikirije Nyiricyubahiro Karidinali inka bari baramwemereye k’umunsi w’ishingwa rya Santrali nshya ya Murambi tariki ya 29/5/2022. Iyo nka bayimuhaye bamushimira ubwitange n’urukundo akunda abakristu ba Santrali Mugambazi. Iyo nka umushumba yayise “Inka y’Imana Kibamba, Inyana y’urukundo”.

Inka yahawe Arkiyepoiskopi wa Kigali igenewe gukamirwa abaseminari bato bo mu Iseminari y’i Ndera

Kuri iyi mpano, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yatanze ubutumwa abuha abakristu ko kubera ibyishimo, abakristu bamuhaye inka yo gukamirwa abana, nawe yahise abemerera ko azaza kubitura no gukura ubwatsi. Igitambo cy’Ukaristiya cyasojwe n’umugisha wa Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda.

Arkiyepiskopi ahaza abana bakomejwe

Arkiyepiskopi aha umugisha abakristu bashimiye Imana
Puer Cantores ya Paruwasi Rutongo
Padiri mukuru wa paruwasi Rutongo afasha Arkiyepiskopi gutanga isakramentu ry’ugukomezwa

 

Umwanditsi

Padiri Marius Bigirimana

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *