Nyuma y’amezi 10 Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda ashinze paruwasi Bikira Mariya Mwamikazi w’intumwa/Rusasa, yagiriye uruzinduko rwa mbere rwa gitumwa muri iyo Paruwasi, kuri icyi cyumweru tariki ya 07 kanama 2022. Padiri Mukuru mu kwakira Arkiyepiskopi muri Paruwasi yaragijwe, yagaragaje ko yishimye cyane hamwe n’abakristu kuko yaje kureba uko umwana wavutse akura. Twibutse ko iyi Paruwasi, Nyiricyubahiro yayishinze ku wa 17 Ukwakira umwaka ushize. Uru ruzinduko, nk’uko yabigejeje ku mbaga y’abakristu bari baje kumusanganira ku cyicaro cya Paruwasi, rugamije gukomeza abakristu mu kwemera. Urwo ruzinduko rwabimburiwe n’igitambo cy’ukaristiya cyatangiye i saa yine n’igice, nyiricyubahiro yaturiye hamwe n’abasaserdoti bakorera ubutumwa muri iyo Paruwasi ndetse n’imbaga nyamwinshi yaturutse hirya no hino mu masantrali agize iyo Paruwasi.
Mu nyigisho Arkiyepiskopi ashingiye ku masomo matagatifu y’icyumweru cya 19 umwaka wa Liturgiya C, yibukije umuryango w’Imana uri muri Paruwasi ya Rusasa ko ugomba gukomera ku Kwemera, ndetse uko kwemera kukamurikirwa n’urukundo rw’Imana. Aragira ati: “Ijambo ry’Imana riradufasha kumva ukwemera n’uruhare rw’ukwemera mu buzima bwacu. Ukwemera ni imbaraga z’ibyo dukora mu kubanira Imana n’abavandimwe bacu. Ukwemera ni moteri iha imbaraga ibikorwa bya muntu byose. Ni ko gutuma abantu bitanga mu buryo bunyuranye. Ndetse uko abantu barutana mu bwitange ni byo bigaragaza ukwemera kwabo”.
Nyiricyubahiro yashimangiye ko ukwemera kw’Abayisiraheli kutari ukwibuka amateka gusa, ibintu byo mu mpitagihe, ahubwo ko byari no guhamya ko Imana bari kumwe kandi ikomeza kubarinda. Niho yahereye abwira imbaga y’abakristu agira ati: “Ubukungu bwanyu nyakuri ni Imana. Ntimukihambire ku bintu. No mu busirimu ibigirwamana biracyariho. Bya bindi umuntu yizirikaho, agacumura, akabangamira abandi ngo abibone. Kuko aba yabaye umugaragu wabyo.” Yasabye abakristu ko bagomba kwemera Imana ntacyo bashingiraho kindi kitari uko ari Imana gusa. Bityo nk’uko umuntu ugiye kwimuka avunjisha ubutunzi bwe mu mafaranga kugira ngo abujyane iyo agiye. Abakristu bakwiye kutizirika ku bintu, ahubwo bakabivunjamo ibikorwa by’urukundo kugirango bizigamire ubukungu mu ijuru, aka ya mvugo y’umunyarwanda ngo: “ineza uyisanga imbere”.
Muri icyo gitambo cy’ukaristiya kandi Arkiyepiskopi yatangije ku mugaragaro umuryango w’abasaveri muri Paruwasi ya Rusasa. Yahaye umugisha ibimenyetso anabyambika abana 41 b’abasaveri, barimo abishimye 22, intwari 11 n’abanyeshyaka 8. Aba bana bamaze igihe kinini batozwa ibijyanye n’umuryango w’abasaveri. Bakaba bari bamaze iminsi itatu bari mu ngando. Abana bakaba bashishikarijwe kujya mu miryango y’agisiyo gatorika. Ndetse Arkiyepiskopi yagaragaje ko no mu rubyiruko bikwiye ko imiryango y’agisiyo gatorika irimo J.O.C ikwiye kuba bumwe mu buryo bwo guhuza urubyiruko. Ahereye ku kigereranyo cy’umuntu ugiye ku isoko y’amazi kandi afite inyota, nta gikoresho cyo kunywesha afite ko yegeranya intoki aho kuzitatanya kugira ngo anywe kandi ashire inyota. Yasabye urubyiruko gushyira hamwe mu rukundo aribyo bizatuma bakorana bakanabana kandi bagatera imbere. Mugufasha abana n’urubyiruko, yasabye ko ibyo byiciro byombi byafashwa mu kwitwararika ku ikoranabuhanga kuko ingeso mbi nyinshi ariho “zikoyorwa”. Uburezi bugafasha abana n’urubyiruko mu gukoresha neza ikoranabuhanga.
Ni ubwa mbere ariko si ubwanyuma
Iyi ni imvugo yahuriweho mu magambo yasangiwe nyuma y’iyisengesho ry’umwanzuro. Umwe mu bakristu wavuze mu izina ry’abakristu, na we yagaragaje ibyishimo by’uruzinduko rwa Nyiricyubahiro muri Paruwasi Bikira Mariya Mwamikazi w’Intumwa/ Rusasa. Yagaragarije Umushumba ishusho ya Paruwasi nyuma yishingwa ryayo. Yatangiye agira, ati: « ni umunsi w’ibyishimo, kuba mwaje kureba aho umwana ageze akura. Abenshi Paruwasi ishingwa barashidikanyaga ko yaba ari Paruwasi. Nyamara babonye abasaserdoti bahagumye ugushidikanya kuvaho ». Yakomeje agira ati : « Abapadri mwaduhaye ni abapadri dukeneye, kugira ngo batwegereze Imana. Nibura hafi ya buri munsi haba hari n’umuryango remezo uba uri bubone padiri. Mu miryangoremezo 90 igize Paruwasi, imiryangoremezo 78 imaze gusurwa n’abapadiri. Ubukristu bwegera ba nyirabwo ».
Yakomeje agaragaza ko ubutumwa muri Paruwasi bukorwa neza. Aho kuva Paruwasi yashingwa, nyuma y’amezi 10, abantu bageze muri 433 biyemeje gusubira mu murongo mwiza, bakagarukirimana. Ibyo bigashimangirwa n’amasakramentu atangwa anyuranye. Imbaraga zashyizwe mu muryango mu byiciro byose : abana, urubyiruko, abapfakazi n’abashakanye muri rusange. Ingo 89 zimaze gushyingirwa gikristu kuva aho Paruwasi itangiriye.
Mu bijyanye n’iterambere rya Paruwasi yagaragaje ko abakristu bitanga, kugira ngo bateze imbere Paruwasi. Nyuma y’icumbi ry’abapadri yagaragaje ko biyemeje kubaka ibiro by’abapadri, bifite n’aho abakristu bazajya bakorera inama. Yahereye aho ashimira umwepiskopi ko ari umubyeyi witaye ku mwana yibarutse, abaha isakaro. Yagaragaje ko nyuma yabyo bazatekereza no ku kwiyubakira Kiliziya ibabereye. Yasoje abwira Arkiyepiskopi ko n’ubwo ari ubwa mbere agiriye uruzinduko muri Paruwasi nyuma yishingwa ryayo bizeye ko atari ubwa nyuma. Icyo cyifuzo Arkiyepiskopi yagisubije mu ijambo rye ashimira abakristu, ababwira ko ku bw’amasengesho yabo n’ugushaka kw’Imana azagaruka mu gutanga ubusaserdoti ku mudiyakoni wa Paruwasi Rusasa. Nawe yunze muri rya Jambo ngo « ni ubwa mbere ariko si ubwanyuma ».
Umwanditsi
Faratiri François Tuyishimire
Paruwasi Rusasa