Kuri uyu wa mbere abana barenga ibihumbi bine bo muri Arkidiyosezi ya Kigali bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho bari kumwe n’Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali Kamabanda. Twibutse ko kandi tariki ya 21 Gicurasi 2022 habaye urugendo nyobokamana i Kibeho rw’abakristu bakuru bo muri Arkidiyosezi ya Kigali. Uru rugendo nyobokamana rw’abana rwari rufite insanganyamatsiko igira iti: “Nimureke abana bansange” (Mt 19,14)
Gahunda y’umunsi yatangijwe n’inyigisho ijyanye n’ubutumwa bwa Bikira Mariya i Kibeho. yatanzwe na padiri Eric , umuyobozi wungirije w’ingoro. Dore ibikuye muri ubwo butumwa:
–Abantu nibisubireho bidatinze, bagarukire Imana.
-Abantu bagomba gusenga ubutarambirwa basabira isi kugira ngo ihinduke kuko imeze nabi cyane ikaba igiye kugwa mu rwobo.
-Bikira Mariya afite agahinda kenshi kubera ukwemera guke n’ukutihana biranga abantu b’iki gihe. Kuko badohotse ku muco mwiza, bakishora mu ngeso mbi bishimisha mu kibi no guhora bica amategeko y’Imana.
-Abantu nibashishoze cyane kuko ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri.
-Abantu nibamenye agaciro k’ububabare n’umwanya wabwo mu kubaho k’umuntu no mu kubaho gikristu.
-Abantu nibasenge ubutitsa basabira isi kandi nta buryarya kuko benshi batagisenga n’abasenga ntibabikore uko bikwiye. Bityo abasenga nibabitoze abandi kandi banabikore mu mwanya w’abatabikozwa.
-Abantu nibubahe kandi biyambaze Umubyeyi Bikira
-Abantu nibavuge ishapure y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya.
-Bikira Mariya yifuje kubakirwa Ingoro y’urwibutso i Kibeho.
-Abakristu nibasenge ubutitsa basabira Kiliziya kuko amakuba akomeye ayitegereje mu bihe biri imbere.
Abana bagize igihe cyo gutaramira Umubyeyi Bikira Mariya mu ndirimbo ndetse no kuzirikana insanganyamatsiko y’urugendo nyobokamana: “Nimureke abana bansange”. Babifashijwemo na padiri Jean Léonard Dukuzumuremyi.
Igitambo cy’Ukarisitiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali ari kumwe n’abapadiri ba Arkidiyosezi ya Kigali bashinzwe ikenurabushyo ry’abana.
Nyuma yo gusuhuza imbaga y’abakristu, padiri Floduard ushinzwe Komisiyo y’abana muri Arkidiyosezi ya Kigali yashimiye Imana kubera ko yongeye gufasha abana guhura n’Umubyeyi Bikira Mariya i Kibeho nyuma y’igihe batabasha kuhagera kubera icyorezo cya Covid-19, aho batemererwaga kujya mu misa ndetse n’amashuri afunze.
Arkiyepiskopi mu ntangiriro ya misa yabwiye abana ko urugendo nyobokamana bakora rugomba kubibutsa ko mu isi turi mu rugendo rugana Imana. Urwo rugendo rudusaba kwihangana no kuba intwari nkuko byabasabye imbaraga kugira ngo babashe kugera i Kibeho.

Mu nyigisho, Arkiyepiskopi yabwiye abana n’ababaherekeje ko buri mwaka abana n’ababyeyi bakora urugendo nyobokamana baje gushimira Imana. Umwana ni impano ikomeye mu muryango. Ababyeyi baza gushimira Imanayabahaye kubyara, nkuko Bikira Mariya yagiye kwifatanya na Elizabeti gushimira Imana yari yamuhaye umugisha wo gusama inda ageze muzabukuru. Imana izi umuntu ataranavuka kandi imuha umugisha akiri no mu nda ya nyina.
Ana abonye umwana yagize ibyishimo byinshi ndetse amutura Imana.. Umubyeyi Ana yashimiraga Imana kuko uwo mwana yamukeshaga Uhoraho. Iyo rero Imana iguhaye urayitura. Imana iba ifite umugambi kuri buri mwana. Umubyeyi rero agomba kumenya ko uwo mwana ari uwimana, ari uwayezu, ari uwamariya.
Arkiyepiskopi yibukije abana ko bagomba kumenya impamvu ababyeyi babahitiyemo amazina, kuko bagomba kugirana isano na bazina batagatifu babo. Arkiyepiskopi yanibukije ababyeyi ko ari ngombwa no guhesha umugisha abana n’igihe bakibatwite kuko Yezu akunda abana: Nimureke abana bansange kuko ingoma y’ijuru ari iyabameze nkabo. Akaba ariyo mpamvu tuba twabazanye kugira ngo Bikira Mariya abahe umugisha.
Arkiyepiskopi yibukije abana ko bagomba kujya bubaha ababyeyi babo kuko aricyo Yezu abasaba, ndetse n’itegeko ry’Imana rikabibasaba: “Urajye wubaha ababyeyi bawe”. Arkiyepiskopi yakomeje abwira abana ko gusanga Yezu ari ugusenga : Bana musange Yezu mu isengesho kandi mwubahe amategeko y’Imana nkuko Bikira Mariya abisaba. Mujye musenga, mujye mu misa, musenge mbere yo kurya, mbere yo kuryama, na mbere yo kubyuka. Mujye muvuga ishapule kandi muyigishe n’abatayizi. Mutagatifu Dominiko duhimbaza none yatwigishije gukunda isengesho ry’ishapule. Yezu yumva cyane isengesho ry’abana kuko riba rivuye ku mutima.
Mu ijambo yagejeje ku bana nyuma y’isengesho ry’umwanzuro, padiri umuyobozi w’ingoro ya Kibeho yabasabye kuza kubwira abao basize mu rugo ko babasabiye cyane cyane kugira ukwemera n’urukundo bihora bikura nkuko Bikira Mariya yabidusabye ubwo yabonekeraga i Kibeho.
Umwana wavuze mu izina ry’abagenzi be yashimiye Arkiyepiskopi, abapadiri ndetse n’ababyeyi babaherekeje mu rugendo nyobokamana i Kibeho. Umwana kandi yashimiye Arkiyepiskopi washyizeho Komisiyo ishinzwe iyogezabutumwa ry’abana. Mu ijambo rye, umwana uhagarariye abandi yasabye Arkiyepiskopi gushyiraho isomer rusange, abana bajya babonamo ibitabo by’iyobokamana. Hifujwe ko kandi Noheli y’abana yajya yizihirizwa muri buri karere k’icyenurabushyo kugira muzango abana bose babashe kuyitabira. Abana banasabye ko hajyaho ahantu abana bajya bidagadurira.
Mu ijambo risoza, Arkiyepiskopi yabanje gushimira abaherekeje abana bakaba bashyitse i Kibeho amahoro kandi bakaza gusubira mu rugo amahoro.
Arkiyepiskopi yibukije abana n’ababaherekeje ko umwaka ushije Kiliziya yazirikanye cyane ku muryango nuko abamenyesha ko umwaka utaha Kiliziya yawuhariye uburezi. Arkiyepiskopi yabwiye abana ko twaje kubatura Imana kugira ngo bazavemo abagabo n’abagore b’ingirakamaro kandi bafite ubupfura. Kugira ngo umwana akure neza agomba kugira umuryango w’agisiyo gatolika abarizwamo:-Inkoramutima z’Ukaristiya, abasaveri, pueri Cantores, utugoroba tw’abana …Arkiyepiskopi yasabye abana guharanira kumenya Imana kuko aricyo gitandukanya umuntu n’ibindi biremwa. Ndetse muntu agomba gusingiza Imana no mu izina ry’ibindi biremwa. Arkiyepiskopi kandi yasabye abana gukunda abanyantege nkeno kubafasha.
Mu gusoza ijambo, Arkiyepiskopi yeretse abana n’ababaherekeje abaherutse guhabwa ubupadiri ndetse n’ubudiyakoni ba Arkidiyosezi ya Kigali.
Nkuko bisanzwe bikorwa Arkiyepiskopi yashyikirije urumuri padiri ushinzwe ubutumnwa bw’abana mu karere k’ikenurabushyo ka Buliza-Bumbogo ruvuye mu karere k’ikenurabushyo ka Masaka.
Arkiyepiskopi yashoje aha abana umugisha ndetse anaha umugisha ibikoresho by’ubuyoboke bitwaje.
Umwanditsi
Padiri Phocas Banamwana
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali
Amafoto: TUYISENGE Jean Claude