Mu rwego rwo gufasha abakristu kurushaho kwitegura umunsi mukuru wa Asomusiyo, Paruwasi Katedrale St Michel, ifatanyije n’Indabo za Mariya bateguye icyumweru cyo kuzirikana k’ubutumwa Bikira Mariya Nyina wa Jambo yatangiye i Kibeho, kuva ku itariki ya 08-15/08/2022.
Insanganyamatsiko rusange iragira iti: “Mbabajwe n’uko nza mbasanga mwe mukampunga, kuko mbabwira inkuru Nziza ntimuyumve nabaha ubutumwa ntimubwakire. Buri munsi ufite insanganyamatsiko yihariye ijyanye n’inyigiho iba iri butangwe, hagasoza igitambo cya Misa.
Kuwa mbere tariki ya 08/08/2022, hatanzwe inyigisho igira iti: Bikira Mariya Ni umubyeyi. Yatanzwe na Frère Jean Chrysostome.
Uyu munsi ku itariki ya 09/08/2022 wari umunsi wa Kabiri w’izi nyigisho. Inyigisho yatanzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu yagiraga iti: Ubutumwa Bikira Mariya Nyina wa Jambo yatangiye mu bimenyetso.
Yatangiye abwira abitabiriye inyigisho amagambo Umubyeyi Bikira Mariya ubwe yavugiye i Kibeho ku itariki ya 24/06/1982 agira ati: ‘’Ibimenyetso bimvuyeho niwo mugisha ’’. Bikira Mariya yabwiye Nataliya ati: “Nta kimenyetso cyanjye muzabona kidasanzwe kitari imvura, urumuri, urubura, … ariko abantu ntibabyemera,…. Muzemezwa n’iki se ko mutabyemeye?”. Musenyeri yakomeje yifashishije Bibiliya avuga ko ibimenyetso ari imvugo y’Imana ( Lk12,12; Yer 1,1-11; Hish12,1-11). Bikira Mariya ubwe ni ikimenyetso Imana yahaye Urwanda n’Isi muri rusange. Hagomba ukwemera kugira ngo twumve neza icyo ibimenyetso bitubwira. Ukwemera ntabwo gushingiye kubimenyetso. Na Bikira Mariya ubwe yarabivuze agira ati: “Hahirwa uwemera ntagitangaza yifuza kubona kuko iyo uko kwemera kubuze ibyo bitangaza bijyana nako,..”,
Bikira Mariya ntabwo atanga ibimenyetso byo kumara abantu amatsiko. Abantu banze kwemera ibimenyetso yatanze igihe yabonekeraga i Kibeho. Ibimenyetso yatanze ntakindi bigamije uretse kugeza abantu k’ubutungane.
Dore bimwe mu bimenyetso Bikira Mariya Yatanze i Kibeho:
Bibiliya: ababonekerwaga batangaga umugisha bakoresheje Bibiliya nk’uko Bikirs Mariya yabaga yabibasabye.
Amazi: Bikira Mariya yatanze amazi nk’ikimenyetso cy’umugisha. Hari amazi y’imvura iyagwaga ikanyagira ababaga baje i Kibeho. Bikira Mariya yatanze n’isoko y’amazi i Kibeho. Bayakoreshaga baha umugisha ababaga baje i Kibeho nk’uko yari yarabibasabye ngo bajye bayifashisha bayuhira indabo ze zari zarumiranye.
Abamalayika: ni ikimenyetso cy’uko aho hantu Imana ihari. Bikira Mariya yagiye yereka kenshi ababonekerwaga Abamalayika b’Imana. Muri Bibiliya tubona ahantu henshi abamakayika basobanura ko aho bari ari ikimenyetso cy’uko hari Imana: kwa Abrahamu, Ivuka rya Yezu kuri Noheli, igihe Yezu yari mu butayu, ….
Abatagatifu: urugero Yozefu Mutagatifu. Ahantu henshi Bikira Mariya yagiye abonekera, babonaga na Yozefu Mutagatifu. I Kibeho ngo Nataliya yabonye Yozefu Mutagatifu ateruye umwana Yezu, afite umubumbe w’Isi ari guha umugisha isi.
Amajwi y’abantu baririmba,
Amabara atandukanye: umweru, icyatsi, umutuku, ubururu, umukara. Aya mabara kandi tuyasanga muri Bibiliya afite n’ibisobanuro bitandukanye.
Imyitozo imwe n’imwe: guceceka igihe kirekire, kugenda mu ishyamba ari mu mwijima,
Ubusitani bw’indabo n’ibindi.
Ku munsi wa mbere w’amabonekerwa Bikira Mariya yabwiye Alufonsina ati: NDI NYINA WA JAMBO kandi yaje mu rumuri rwinshi. Nk’iuko tubisoma mu ivanjili yanditwe na yohani: “Jambo niwe wari urumuri…”.
Kuvuga mu ndimi nyinshi zinyuranye: Alufonsina hari ubwo abamwumvaga avuga bumvaga avuga indimi nyinshi harimo n’icyongereza kandi muri icyo gihe urwo rurimi ntibarwigaga. Ni ikimenyetso cy’uko Roho Mutagatifu na we yari ahari. Ibyo byabaye mu ibonekerwa ryo ku itariki ya 28/211/1981.
Ijwi rya Bikira Mariya: ababonekerwaga bumwaga Bikira Mariya avuga abahamagara muazina yabo, ati: “Nataliya mwana wanjye,…”. ijwi rya Bikira ariya turisanga no mubyanditswe Bitagatifu. Mu bukwe bw’I Kana. Bikira Mariya ati: “Nta divayi bagifite, […] . Icyo ababwira mugikore”. Bikira Mariya avuga abwira Alufonsina ati: nje kugutuma kuri bagenzi bawe. Ni ukuvuga isi yose.
Ubwiza bwe: Umugore wambonekeye yari afite ubwiza utabona icyo ubugereranya nacyo muri iyi si. Bivugwa na Alufonsina. Ariko abihuje n’ibyo abandi bantu Bikira Mariya yabonekeye bavuga: I Lourdes, muri Mexique, I Fatima.
Ubuto bwa Bikira Mariya: Nta na rimwe Bikira Mariya yigeze abonekera abantu ari umukecuru. Ubuto bwe n’itoto aba afite bishushanya Kiliziya ya Kristu ihora yivugurura, ihora ari nshyashya, umugeni wa Kristu.
Indoro ya Bikira Mariya: Nk’uko ababonekewe babivuga; Nataliya aragira ati: “Iyo muvugana uba ubona akureba aguhanze amaso, akwitayeho, aguteze amatwi, afite ubwuzu,iyo yabaga agusezeyeho wasigaraga ubabaye,…”
Inseko ya Bikira Mariya: Ababonekewe bose bavuga ko Bikira mariya afite insek Nziza, iteye ubwuzu. Nataliya ati: “[…]Nuko bikira mariya aransekera nanjye ndaseka”.
Amarira ya Bikira Mariya: akubiyemo ubutumwa bwinshi. Icyaha cy’isi kirakabije cyane. Imana ibabajwe bikomeye na roho z’abantu baticuza. Imana itegereje ko tubona icyo kimenyetso ubundi tugahinduka. Amarira ya bikira Mariya yari avanzemo icyizere ariko atarimo ibyishimo. Umwana Maximene yabonekeye I Salette mu gihugu cy’Ubufaransa yaravuze ati: “ Bikira Mariya arira neza; ntabwo arira nk’abandi bantu. Amarira ya Bikira Mariya yuje impuhwe zibagayura imitima y’abantu kugira ngo bifuze kumuhoza. Iyo ubajije umuntu ut kui waje I Kibeho? Waje kuhakora iki? Hari abahita bagusbiza bati:” Twaje guhoza Bikira Mariya “
Ibara ry’uruhu rwe: yabonetse ateri umwirabura Atari n’umuzungu bivuzeko ari umubyeyi w’abantu bose, ni umubyeyi w’ubwiyunge buhuza abantu bo mubihugu byose.
Ikimenyetso cy’indabyo: hari ubwoko butatu bw’indabyo: izitoshye zishushanya abantu babana n’Imana, bafite Imana mu buzima bwabo. Indabo zarabiranye: bafite Imana ariko bugarijwe n’ibyago. Indabo zumye: abantu bari mu byaha kandi badafite umutima wo kwicuza.
Abantu bagiye kugwa mu rwobo: hari ibyiciro bitatu by’abantu Bikira mariya yerekenye: abantu baryamye mu mahwa kandi haka umuriro mwinshi, abantu bihebye cyane kandi aho bari hari uduhwa duto cyane kandi nta muriro, gusa bakemeye kwisubiraho. Abantu bishimye cyane bakikijwe n’indabo z’amaroza. Ni abantu bakijijwe mbese banze gutsitara.
Ibindi bimenyetso umuntu yavuga ni: uburemere butangaje bw’umubiri w’ababonekerwaga. Inyota nyinshi cyane ishushanya inyota abantu bafitiye Imana kugeza aho umuhogo ukakara nk’uwokejwe n’umuriro.
Gusenga ijoro ryose, guceceka igihe kirekire, gusiba kurya no kwituragura hasi cyane bishushanya integer nke z’umuntu.
Hari n’bimenyetso by’amaherezo y’umuntu. Isenderezwa ry’ibyishimo bivuga abatowe, abari mu isesengurwa bita intarambirwa, mbese bafite ibyishimo bike. Ihaniro nta byishimo namba bafite, bambaye imyambaro yirabura.
Dore icyago isi yagwamo igihe idahindutse: ibyobo binini bicuze umwijima kandi abantu bagiye kubigwamo, ariko araberekana batarabigwamohari amahirwe yo kutabigwamo. Imitwe idafite ibihimba irwana, ibihimba bidahite imitwe birwana, imisozi n’ibiti n’amabuye birwana, imirambo yandagaye kugasozi.
Yasoje Inyigisho ye ashishikariza buri wese gufata umwanya wo kuzirikana ubu butumwa bwa Bikira Mariya yatangiye mu bimenyetso i Kibeho.
Nyuma y’inyigisho hakurikiyeho igitambo cya Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda. Mu nyigisho ye mu Misa yavuze ko Bikira Mariya yaduhishuriye rimwe mu mazina ye akomeye cyane mu mateka y’ugucungurwa kwacu. Izina rishingiye kuri Bibiliya nk’uko tubibwirwa n’ivanjili ya Yohani, ”Nyina wa Jambo”:
Mu ntangiriro Jambo yariho,kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana. Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’Imana. Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho. Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu…Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si…Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye Ubuntu n’ukuri” ( Yh1,1-4.9.14).
Bikira Mariya i Kibeho yaje ari “Nyina wa Jambo”. Imana yaremye Byose ikoresheje Jambo wayo : “Imana iravuga iti…”( Intg 1,1-31) Ahereye ku masomo matagatifu y’umunsi, Arkiyepiskopi yavuze ko. Ijambo ry’Imana ari ifunguro ridutunga nk’uko uhoraho yasabye umuhanuzi kwasama akarya igitabo cy’ijambo ry’Imana. Muri byose ijambo ry’Imana niryo rituyobora.
Nyuma y’isengesho ry’umwanzuro, abakristu batewe amazi y’umugisha nkuko Bikira Mariya yasabye kuhira indabyo ze aribo ba kristu.
Twibutse ko iyi gahunda iri kubera muri Kiliziya ya Katedrale St Michel, igasozwa n’igitambo cya Misa buri munsi.

Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye atanga inyigisho muri Katedrali Saint Michel

Padiri mukuru wa Katedrali Saint Michel

Abakristu bitabiriye inyigisho
Umwanditsi
Diyakoni Gwiza Joseph
Katedrali Saint Michel