Twebwe tugomba kwiratana umusaraba w’Umwami wacu Yezu Kristu, We dukesha umukiro,ubugingo n’ukuzuka; ni na We waducunguye,aradukiza
Uyu munsi tariki ya 14 Nzeri, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru w’Umusaraba Mutagatifu wuje ikuzo. Igiti cy’umusaraba cyitwibutsa ububabare bwa Nyagasani Yezu ndetse kikatubera ikimenyetso cy’umukiro Kristu yaturonkeye. Umusaraba ni ikimenyetso cy’urukundo ndengakamere rw’Imana itanga ubuzima. Umusaraba ni ikimenyetso cyo gutsindwa kw’icyaha, kw’ikibi n’urupfu kuko iyo mpano itarangirira ku musaraba ahubwo igeza ku izuka.
N’ubwo kuva kera na kare Abakristu bazirikanaga ububabare, urupfu n’izuka bya Kristu, bakibuka cyane ukuntu Yezu yasambiye mu murima wa Getsimani, uko yakubiswe, uko yatamirijwe ikizingo cy’amahwa, uko bamushoreye bamuhekesheje umusaraba, bamutuka, bamukwena, bamucira mu maso, bakazirikana uburyo yabambwe ku musaraba akanawupfiraho, uyu munsi mukuru wakomotse ku ihabwa ry’umugisha rya Kiliziya yitiriwe Izuka rya Kristu. Iyi Kiliziya yubatse ku mva ya Kristu i Yeruzalemu. Umusaraba mutagatifu ni ikimenyetso cy’amizero y’abakristu. Niba rero igiti cyo muri Paradizo cyarabereye Adamu imbuto y’urupfu, igiti cy’umusaraba cyo cyabereye abakristu imbuto y’ubugingo, binyuze kuri Kristu, We mukiro wacu n’amizero y’izuka ryacu.
Yezu Kristu yabambwe ku musaraba. Amateka avuga ko kubambwa ku musaraba ari bwo buryo bwakoreshwaga n’Abanyaroma mu kunyonga(kwica )abantu babaga bakoze ibyaha bikomeye cyane maze bagakatirwa urwo gupfa. Uwo musaraba wabaga ubaje mu giti. Ni na byo ibyanditswe bivuga biti:” bamwishe bamumanitse” (Intu 5,30; 10,39). Bityo rero igiti cy’urupfu cyahinduwe n’izuka rya Kristu, kiba gityo igiti cy’ubugingo. Icyo giti nta kindi ni umusaraba Kristu yabambweho. koko rero umusaraba wahoze ari igihano cy’abagome ba ruharwa, ariko kuva aho Kristu yemereye kuwubambwaho, wahindutse igiti cy’agakiza ka muntu n’inzira yo kumvira byahebuje bihesha Imana ikuzo( Fil 2,6-11).
Nuko rero umusaraba ntutera isoni umukristu ahubwo ni amizero ye n’ishema rye ni yo mpamvu Pawulo Mutagatifu agira ati:” njyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu(Gal 6,14). Byongeye, iyo umukristu arangamiye umusara, awambaye cyangwa akawubaha ku bundi buryo, biba bigirirwa uwawubambweho, bikamwibutsa ibyo Pawulo Mutagatifu avuga kuri Kristu ati:” ni umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari njye agirira”(Gal 2,20).
Umusaraba tubona mu Kiliziya, mu mashapeli, mu nzu z’abantu, ku mva z’abakristu bapfuye, umusaraba twambara cyangwa ikimenyetso cy’umusaraba dukora ntabwo ari umurimbo cyangwa igikinisho ahubwo ni ikimenyetso cy’uko twiyeguriye Imana mu Butatu butagatifu. Ibyo bikatwibutsa ijambo rya Kristu yavuze agira ati: “ nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze cyangwa ngo niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusara we, maze ankurikire”(Mt 16,24).
Ishema ryacu twahigira abandi ni umusaraba w’umwami wacu Yezu Kristu kuko muri Kristu n’umusaraba we hari umukiro, hari ubugingo n’izuka ryacu. Bityo rero gukuza umusaraba ni ikimenyetso cy’urukundo rwihariye tugaragariza Kristu haba mu mitima yacu no mubigaragarira amaso. Igihe rero imitwaro y’imisaraba ituremereye ni bwo n’umusaraba wa Kristu uziramo maze ukayoroshya. Kristu rero yadutuye imitwaro yaturemereraga none tugenda twemye. Umusaraba, ni wo nzira rukumbi igana amahoro, ibyishimo, inzira igana kuri Kristu, We soko y’umunezero w’iteka. Turasbwa rero kurata umusaraba, tuwushyira ahirengeye, tukawubaha, tukawuramya kugeza ku ndunduro, bityo ukadufasha guhobera ijuru Kristu yadusezeranyije.
Nk’uko Musa yamanitse inzoka y’umuringa mu butayu agira ngo akize Abayisraheli ibikomere byokera by’inzoka zabarumiye mu butayu ni ko n’umuntu wese uzarangamira Kristu wabambwe ku musaraba kandi akawemera, na we azakira. Nitukishuke nta yindi nzira y’umukiro itari uy’umusaraba.(Ibi twabikuye ku rubuga https://yezu-akuzwe.org/imwe-mu-minsi-mikuru-y-ingenzi/ikuzwa-ry-umusaraba-1409/).
Muri Arkidiyosezi ya Kigali, bimaze kuba umuco mwiza ko kuri uyu munsi mukuru abakristu baturutse mu ma paruwasi agize Arkidiyosezi ya Kigali cyane cyane ayo mu gice cy’umujyi wa Kigali bakorera urugendo rutagatifu ku musozi w’ishya n’ihirwe (umusozi wa Jali). Kuri uyu wa kane, urugendo rutagatifu rwatangijwe no kuzirikana ishapule y’ububabare yatangiriye aho bita ku magaraje. Nyuma y’ishapule hakurikiyeho inzira y’umusaraba. Nyuma y’inzira y’umusaraba hakurikiyeho igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, igisonga cy’Arkiyepiskopi wa Kigali.
Umwanditsi
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali