Ihuriro ry’abana muri Arkidiyosezi ya Kigali

 

Guhera kuwa 15/9/2022 kugeza kuwa 17/9/2022, mu Iseminari nto ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo-Ndera habereye ihuriro ry’abana bari mu kigero cy’imyaka 10 -12 baturutse mu maparuwasi 17 ya Arkidiyosezi ya Kigali. Ni ihuriro ryabaye mu rwego rwo gusoza Patronage z’abana zabaye mu biruhuko, ihuriro ryitabiriwe n’abana 168 bahagarariye abandi  baturutse muri Paruwasi 17 (NYAMATA, RUHUHA, MAYANGE, MUSHA, MASAKA, NDERA, KANOMBE,  KIGARAMA, KACYIRU, REMERA, GAHANGA, Ste FAMILLE, KARAMA, BUTAMWA, SHYORONGI, RULI, RULINDO).

Ingingo nyamukuru yibanzweho muri iryo huriro ni “ ABAKURAMBERE BACU MU KWEMERA” (Intg 11-50) mu mahuriro ya Bibiliya, igitabo cy’Ijambo ry’ Imana; kigizwe n’ Isezerano rya kera n’ Irishya. Muri iri huriro hibanzwe ku Isezerano rya kera mu gitabo cy’ Intangiriro aho batubwira ku mateka y’ abakurambere bacu mu kwemera (Intg 11-15): Abrahamu, Izaki, Yakobo na Yozefu. Iri  huriro rya Bibiliya inyigisho yatanzwe na Soeur Domina MUKANYARWAYA, Umubikira wo mu muryango w’Abasomusiyo. Ni ihuriro ryatanzwe mu buryo bw’ amashusho n’ amajwi. Barebeye hamwe Abrahamu, Sekuruza w’abemera Imana bose, Izaki umuhungu we yibarutse muzabukuru, Yakobo,umuhungu wa Izaki wabaye umugenerwamurega ndetse na Yozefu n’abavandimwe be mu gihugu cya Misiri igihe umuryango wari wugarijwe n’ inzara.

Mu gitondo buri munsi abana baturiraga hamwe Igitambo cy’ Ukaristiya bagahabwa n’ inyigisho. Mu nyigisho bahawe zari zigabanyijemo ibice 10, hakaba harimo umwanya wo kuzikurikirana bagahabwa umwanya wo kuvuga ibyo bumvise, bakabazwa ibibazo nyuma bakavuga n’ isomo bakuyemo. Ntiwabaye umwanya wo gukurikirana inyigisho no kuzisobanukirwa neza gusa wanabaye umwanya mwiza ku bana wo kugaragaza impano zabo bashushanya amwe mu mashusho babonye. Nimugoroba, abana bahabwaga nanone inyigisho nyuma bagahwaga umwanya wo kwidagadura bagaragaza impano zabo.

Ku musozo w’ ihuriro umubikira yasabye abana kuba abahamya b’ Imana muri bagenzi babo aho bakomoka bihatira kuba inshuti z’ Imana. Ni ihuriro ryasojwe barebera hamwe ibyo babonye mu minsi itatu n’ icyo batahanye. Padiri Frodouard TWAGIRINSHUTI, ushinzwe Komisiyo y’ abana muri Arkidiyosezi ya Kigali, yabasabye ko ibyo bigiye mu ihuriro rya Bibiliya babisangiza ababyeyi, abavandimwe ndetse n’inshuti zabo nk’intumwa za Yezu iyo zatahaga zahuye na Yezu zabiratiraga abandi. Yanasabye buri Paruwasi gutegura inyigisho imwe mu zo bahawe kuzikinira abandi.

Abana bagize umwanya wo guhimbaza Igitambo cy’Ukaristiya
Umunsi wa mbere kuwa 15/9/2022, abana bitabiriye CAMP BIBLIQUE bakirwa muri PSSV/ NDERA

Igihe cy’inyigisho zitandukanye zisobanura Abakurambere bacu mu Kwemera
Aba Animateurs / trices baherekeje abana mu ihuriro

Amwe mu mafoto agaragaza uko Paruwasi zitabiriye Ihuriro ry’abana

Umwanditsi

Theogene NKURUNZIZA

Umunyamabanga wa Komisiyo y’abana muri Arkidiyosezi ya Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *