Santrali Nyakabungo ni imwe mu ma Santrali icumi (10) agize Paruwasi Kabuye. Iherereye mu Burengerazuba bwa Paruwasi Kabuye. Iyi Santrali yubatse mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, Akagali ka Nyakabungo, mu mudugudu w’Akarenge. Santrali Nyakabungo ikikijwe n’amasantrali ya Cyuga, Gihogwe na Kabuye za Paroisse Kabuye ndetse na Santrali Jali yo muri Paroisse y’Umuryango Mutagatifu (Ste Famille).
Santrali Nyakabungo igizwe n’impuzamiryango-remezo umunani (8), zigabanijemo imiryango-remezo mirongo itatu n’irindwi (37). Imiryango-remezo y’urubyiruko ikorera ku rwego rw’Impuzamiryango-remezo. Santrali ifite imiryango y’Agisiyo gatolika nk’Abalejiyo (Presidia enye harimo imwe y’abana), abaskuti n’Abasaveri barimo kwiyubaka. Amakoraniro atatu (3) y’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu (Charismatique) rimwe muri yo rikaba iry’abana.
Kuri ubu Santrali ifite umutungo w’ubutaka yubatseho ndetse n’ubukorerwaho indi mirimo bungana na metero kare 2814 n’abakristu bakabakaba ibihumbi bibiri na magana atanu (2500).
Incamake y’amateka ya santrali Nyakabungo
Amateka atugaragariza ko abakristu ba mbere batangiye guhurira hamwe mu isengesho (mu byitwaga inama z’imirenge) ahagana mu mwaka w’1961, ariko hakaba haratangiye imirimo yo kubaka Kiliziya ya mbere mu mwaka w’1964. Mu mwaka w’1964, abakristu bari bayobowe n’umusaza HABIYAMBERE François, barimo KABOYI Ignace, GASASIRA Alexis, MANYAGIHUGU Osuald, RUKARA, Michel na RUSHEMA Augustin (bari abakuru b’inama) nibwo bagiye gusura umukecuru witwa NYIRAMUKERA Alvèra bamusaba ikibanza cyo kubakamo kiliziya, na we abemerera adatindiganije, ati « sinakwima Imana kandi ariyo yampaye kandi sinshidikanya ko ari nayo ibantumyeho ».
Icyo kibanza cyahise cyubakwamo akazu k’ibyatsi (ikibeho) ari naho abakristu batangiye kujya basengera. Mu mwaka w’1969, ka kazu karashaje hubakwa indi y’amabati yari ifite metero 6 kuri metero 5. Amabati yasakaye iyo nzu yatanzwe ku nkunga ya Mgr VERMERCH, wari Vicaire Episcopal. Mu mwaka w’1986, hongeye kubakwa indi nzu, nyuma y’uko iyo nayo yari imaze gusaza maze hubakwa noneho ifite metero 18 kuri metero 7 amabati atangwa na Padiri YANN.
Mu mwaka w’2000, umukristu witwa BARINDA Yohani yahaye Santrali ikindi kibanza gifite metero 27 kuri metero 29. Mu mwaka w’2002, abakristu bashoboye kwiyubakira urwambariro (sacristie) rufite metero 4 kuri metero 2. Mu mwaka w’2004, abakristu baguze ikibanza gifite metero cyegereyeho maze bagihuza n’ubwo butaka bundi bwari buhari. Mu mwaka w’2005, abakristu bubatse icyumba cy’inama gifite metero 9 kuri metero 10. Mu mwaka w’2008, Abakristu bongeye kugura ikindi kibanza bongera ubuso bw’ubutaka. Kuri ubu, ubutaka bwose centrale fite bungana na metero kare 2814. Mu mwaka w’2010, urwambariro rwaraguwe rugira metero 10 kuri metero 6. Mu mwaka w’2014, nibwo abakristu batangiye imirimo yo kubaka kiliziya nshya ariyo iyi mureba ikaba ifite metero 20 kuri metero 20 ikagira ubushozi bwo kwakira abakristu magana inani (800) bicaye neza.
Abakristu bayoboye santrali kugeza ubu:
Aha turavuga ababaye aba Perezida gusa :
- HABIYAMBERE François (1960-1978)
- MANYAGIHUGU Osuald (1978-1984)
- RUSHEMA Augustin (1984-1989)
- KARANGWA Augustin (1989-1998)
- GACINYA Marcel (1998-1999)
- CYIMANA Edouard (1999 -2001)
- NSHIMIYIMANA Donatien (2001 – 2011)
- TWAGIRAMUNGU Modeste (2011-2014)
- NIZEYIMANA Jean d’Amour (2015 ari na we uriho ubu)
Umwanditsi:
NIZEYIMANA Jean d’Amour
Umuyobozi wa Santrali Nyakabungo