Inama isanzwe y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yateraniye i Kigali kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 23 Nzeri 2022. Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo RUKAMBA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w‘Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda (C.EP.R) ni we wayitangije n’isengesho. Abari mu nama bibanze ku gusuzuma raporo z‘imikoreshereze y‘umutungo muri za komisiyo na serivisi z‘Inama y’Abepiskopi n‘iz‘amaseminari makuru asangiwe na Diyosezi zose mu mwaka w‘iyogezabutumwa dushoje watangiye ku wa 1 Nzeli 2021 ugasozwa ku wa 31 Kanama 2022.
Baboneyeho kunoza no kwemeza ingengo y’imari y’umwaka utaha w 2022 2023. Abepiskopi bunguranye kandi ibitekerezo ku zindi ngingo zinyuranye zihutirwa mu ikenurabushyo rusange. Atangiza imirimo y‘Inama y’Abepiskopi, Musenyeri Filipo RUKAMBA yakiriye kandi ashimira buri wese mu bayitumiwemo kandi bose bakayitabira cyane cyane abashya ari bo Padiri Tomasz Henryk GDULA, Umunyamabanga mushya w‘Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda na Padiri Laurent SAFARI, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa kabiri mu Nama y’Abepikopi Gatolika mu Rwanda. Mu izina ry’Abepiskopi bose, yabifurije gutangira neza ubutumwa bushya bahawe na Kiliziya. Umuyobozi w‘Inama yaboneyeho kugeza ku bayitabiriye ingingo zose bazaganiraho.
Yahaye umwanya Intumwa ya Papa mu Rwanda wagejeje ku Bepiskopi ubutumwa bwihariye atangira yishimira ubutumire yagejejweho, yerekana Umunyamabanga mushya w‘Ibiro bya Papa mu Rwanda bose baramwishimira. Intumwa ya Papa mu Rwanda yashimiye Kiliziya y‘u Rwanda ku ruhare Abakristu bayo bagira mu bikorwa by‘Ingaga za Papa ku isi. Yasabye ko imbaraga nk’izo ngizo zashyirwa no mu ituro rya Papa risabwa mu gihe gishoboka cyo kwizihiza Umunsi mukuru w‘Intumwa Petero na Pawulo batagatifu. Yibukije amadiyosezi kwita ku bikubiye mu mu ngingo ya 1271 mu Gitabo cy’amategeko ya Kiliziya (Code du droit canonique).
Abepiskopi basangiye amakuru yerekeranye na Kiliziya y‘isi n‘ubutumwa basohoreje mu madiyosezi yabo mu gihembwe gishize ndetse no hanze yazo. Iminsi ibiri ikurikiyeho yahariwe kwakira no kungurana ibitekerezo kuri za raporo z‘amaseminari makuru, iz’amaserivisi n’amakomisiyo nk’inzego nshingwabutumwa z’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Hari Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, iya Kabgayi nʼiya Rutongo. Hari kandi Ubunyamabanga bukuru bw‘Inama y’Abepiskopi, urwego rushishikariza abakristu kugira uruhare mu bikorwa by ‘Iyogezabutumwa rya Papa ku isi, urwita ku burezi gatolika n’urushinzwe imyigishirize y’iyobokamana. Hari na none Komisiyo y‘abalayiki, iy’ubutabera n’amahoro, iy’urubyiruko, ishinzwe umutungo n‘iyita ku muryango. Izo nzego zose zacunze neza umutungo ndetse n’ingengo y‘imari y‘umwaka mushya w’iyogezabutumwa iremezwa. Abepiskopi basabye abayobozi b’izo nzego z’iyogezabutumwa gukomeza kunoza ibaruramari n‘icungamutungo ry‘umwuga ari na ko bihatira guhanga inzira nshya zo kwigira byongerera ubushobozi umuco mwiza w‘ubufatanye.
Gusangira imbuto z’ikiciro cya mbere cy‘urugendo rwa sinodi rwahaye abakristu amahirwe yo kurushaho kuba Kiliziya igendera hamwe, yunze ubumwe, iha agaciro uruhere rwa buri wese bityo Kiliziya ikabasha kogeza Inkuru nziza ya Yezu Kristu uko bikwiye byahawe umwanya kandi bizakomeza.
Kwagura umushyikirano n‘abafatanyabikorwa mu gusigasira ubumwe n‘urukundo mu mubano w‘abashakanye ku neza y‘umuryango wose bikomeje kunozwa no gushyirwa muri gahunda kugira ngo ibibazo bihari bicocwe n‘umuti ukiza ube wavutwa mu bufatanye busesuye. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka w‘iyogezabutumwa ryibanda ku burere n‘uburezi bitangirwa mu ishuri yaremejwe n‘ibikorwa by‘ingenzi biteganyijwe muri uyu mwaka biranozwa. Kuvugurura no kunoza imikorere n‘imikoranire y’inzego z‘iyogezabutumwa birakomeje bigamije kugeza kuri bose Inkurunziza y‘umukiro. N’izindi ngingo zerekeranye n‘ikenurabushyo muri rusange zarasuzumwe ku buryo butanga icyizere cy‘ibisubizo biboneye. Imyanzuro y‘inteko rusange z’amashyirahamwe y‘Inama z’Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda n‘Uburundi (ACOREB) yaribukijwe, aba Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, u Rwanda n‘Uburundi (ACEAC) yarasuzumwe naho iy‘Umugabane wose w‘Afurika n‘Ibirwa byayo (SCEAM) iratangazwa.
Imwe mu myanzuro yemejwe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda n’iyi ngiyi :
- 1. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka w’ubutumwa wahariwe kwita ku burezi n’uburere
bitangirwa ku ishuri ikaba n‘intego ihoraho y‘ishuri gatolika yaremejwe, ni “Umwana ushoboye kandi ushobotse“. Abepiskopi barasaba ababyeyi, abarezi n‘izindi nzego zose zirebwa n‘uburezi kungikanya ubwitange n‘urukundo kugira ngo uyu mwaka uzere
imbuto nyinshi nziza.
2. Umwaka w‘amasomo 2022–2023 mu maseminari makuru uzatangira kuwa 30 nzeri 2022.
3. Abepiskopi biyemeje kurushaho gukangurira abakristu bose kuzirikana agaciro k‘ituro ryo ku wa Gatanu Mutagatifu ryagenewe gusigasira ibikorwa by’ukwemera biri ku Butaka Butagatifu. Barabibutsa kandi ko ituro ryo ku cyumweru gikurikira ihimbazwa ry‘umunsi mukuru w‘abatagatifu Petero na Pawulo intumwa (29/06) ryagenewe gushyigikira Papa mu bikorwa bifatika byo kogeza urukundo rw‘Imana mu bantu.
- 4. Abepiskopi bemeje ko abakateshisti bo mu Rwanda bazakorera urugendo nyobokamana i Namugongo ho muri Uganda muri Gicurasi 2023 bisunze Umuvunyi wabo Mutagatifu Andreya Kaggwa. Barasaba rero amadiyosezi yose n‘abakateshisti ubwabo kuzitabira no kunoza imyiteguro ngombwa hakiri kare.
5. Ihuriro ry’ingo mu rwego rw‘Igihugu rizateranira i Kigali kuva ku wa 19–20 Ugushyingo 2022.
6. Abepiskopi biyemeje kandi gukomeza gushyigikira ubufatanye Kiliziya ifitanye na Leta mu rwego rwo guteza imibereho myiza y‘umuturarwanda, mu burezi no mu buvuzi.
7. Inteko rusange y’ishyirahamwe y‘Inama y’Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda n‘Uburundi (ACOREB) izateranira i Kibeho mu Gushingo 2022 (14–17).
8. Mu Nteko rusange y‘Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda itaha hazasurwa inyubako yayo iri ku Ruyenzi mu rwego rwo kureba aho imirimo igeze. Inama yasojwe ku wa 23 Nzeri 2022 i saa munani zuzuye (14h00).

