Ejo ku cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022, Arkidiyosezi ya Kigali izibaruka paruwasi ya 37, paruwasi Munanira, yitiriwe Bikira Mariya Umubyeyi wa Kiliziya. Paruwasi Munanira izabyarwa na Paruwasi ya Ruli. Iyi paruwasi nshya izaba igizwe n’amasantarari 3 ariyo: MUNANIRA ,MBIRIMA NA GITONDE . Igizwe n’abakristu 8564.
Igitekerezo cy’uko i Munanira haba Paruwasi si icya vuba aha ,kimaze igihe . Umurimo w’iyogezabutumwa i Munanira watangiye mu mwaka w’i 1930 ubwo hatangijwe ishuri rya gatigisimu n’umukateshisite wari uturutse muri Misiyoni ya Rulindo witwaga Tomasi BWAHI, nyuma ye hakurikira ho uwitwa Yohani KAVARUGANDA. Kuva icyo gihe umubare w’abigishwa wakomeje kwiyongera ari nako abakristu biyongera , ariko kuko Paruwasi yari kure, imyumvire n’imibereho ishingiye ku muco nabyo byabaye inzitizi.
Imwe mu myaka n’amataliki y’ingenzi i Munanira
1930: Nibwo umukateshiste wa mbere yasesekaye I Munanira aturutse muri misiyoni ya Rulindo .
1948: Nibwo santarari Munanira yashinzwe .Yatangiriye ahitwa Munanira mu mudugudu wa Karoli icyo gihe yari inzu y’ibyatsi
12/10/1968: Nibwo Santarari yimuwe ikava aho i Munanira mu mudugugu wa Karori yimurirwa aho ubu inyubako iri. Icyo gihe hari Nyiricyubahiro Mgr Andreya Perodin.
1971: Hatangiye igikorwa cyo kubaka Kiliziya ya Santarari yubakishije amatafari ahiye yari yubatse nk’ishuri ishyigikiwe n’inkingi imbere.
Ku wa 24/09/1972:Nyiricyubahiro Mgr Andreya Perodin yongeye gufata ubwato yambuka Nyabarongo aje gusura abakristu asanga baratangiye kwiyongera. Icyo gihe yasize ababwiye ko nibakomeza kwiyongera azabaha Paruwasi kugira ngo urugendo rugabanuke.
Ku wa 27/05/1978: Nyiricyubahiro Vicent NSENGIYUMVA yasuye Munanira .Aganira n’abakristu Icyo gihe bamusabye ivuriro .Ntiyatindiganyije yahise aribemerera.
Ku wa 11/08/1999: Nyiricyubahiro Mgr Tadeyo NTIHINYURWA (Uri mu kiruhuko ) yasuye Munanira aje gutaha ivuriro hanatangizwa ubutumwa bw’umuryango w’ababikira “Inshuti z’abakene”
Kuva icyo gihe abakristu bakomeje kwiyongera kandi bagaragaza ishyaka bafitiye Kiliziya .
Ku wa 05.06.2015 : Nibwo Nyiricyubahiro Tadeyo NTIHINYURWA wari Arkiyepiscopi wa Kigali yagarutse i Munanira aje gutaha inyubako ya Kiliziya yavuguruwe . Mu ijambo rye asubiza icyifuzo cy’umukristu wavuze ahagarariye abandi wasabaga ko Munanira yaba Paruwasi yari yabijeje ko azabishyira muri gahunda no mu nyandiko kugira ngo igihe azaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru icyo gitekerezo kizitabweho n’abazamusimbura.
Ishyirwa mu bikorwa ry’igitekerezo cy’imyiteguro y’ishingwa rya Paruwasi Munanira cyatangijwe mu mpera z’umwaka wa 2018 ubwo muri iyo santarari hasonzwaga urugendo rwo kwakira no kuzirikana ubutumwa bwa Nyina wa Jambo icyo gihe uwari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Ruli Gaudiose MPAWENAYO nyuma yo kuganira n’abakristu no kujya inama n’ abahagarariye abandi muri iyo santarari biyemeje gutangira umushinga w’inyubako y’icumbi ry’abapadri kuko inyubako ya Kiliziya ihari babonaga ihagije yakira abakristu hagati ya 1500 na 2000. Twibutse ko inyubako ya Kiliziya dufite ubu yatashywe ku mugaragaro na Nyiricyubahiro Mgr Tadeyo NTIHINYURWA ku wa 05.06.2015 wari Arkiyepiskopi wa Kigali (ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru).
Muri iyi Paruwasi nshya ya Munanira mu mbibi zayo havukamo abapadri 3, umufureri 1, ababikira 12 , abafaratiri 3, umuseminari muto 1.
Umwanditsi
Jean Paul NKUNDAMAHORO
Padiri mukuru wa Paruwasi Ruli