Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nzeri 2022, muri Centre Saint Paul Kigali, hateraniye inama y’abapadiri ba Arkidiyosezi ya Kigali, igamije kurebera hamwe Igenamigambi iyogezabutumwa rizagenderaho mu gihe cy’imyaka itanu (2022-2027). Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali.
Mu ijambo rifungura inama ku mugaragaro, Arkiyepiskopi wa Kigali yibukije ko inama iheruka yabaye kuwa 11-13 Ukuboza 2019. Imyanzuro yafatiwemo yaganishaga ahanini ku buryo bunoze bwo kwakira abaza bagana abapadiri « pastoral care ».
Yakomeje avuga ko umwaka wa 2020 wari uwo gushyira mu bikorwa izo ngamba, ariko ko twaje gukomwa mu nkokora n’Icyorezo cya Koronavirusi. Gusa, habayeho guhanga udushya, hagendewe kuri ibyo bihe bidasanzwe. Habayeho uburyo bwo kwegera abakristu mu buryo bwose bushoboka. Aha twavuga nko gushinga za paruwasi nshya mu bice bitandukanye bya Arkidiyosezi. Yashimye abapadiri begereye abakristu mu ngo, ubutumwa bugakomeza mu gutagatifuza, kwigisha no kuyobora imbaga y’Imana, yari yugarijwe n’ibibazo by’ubukungu, imibanire, no gutakaza ukwemera.
Yibukije ko mu Ukuboza 2020, Arkidiyosezi yashyize ahagaragara ingamba z’ikenurabushyo mu gihe cy’icyorezo cya Koronavirusi na nyuma yacyo. Aha, icyibanzweho ni ukwegera abakristu mu buryo bwose bushoboka, harimo :Imiyoborere myiza n’imicungire inoze y’abakozi, n’ibintu muri Arkidiyosezi ya Kigali ; Ikoranabuhanga mu Ikenurabushyo ; Iyogezabutumwa mu muryango, rikozwe n’umuryango ; umuryango wirinda amakimbirane ; Imiryangoremezo, n’amatsinda y’abasenga ; Abana n’urubyiruko, Kiliziya y’ejo hazaza ; Ubufatanye bw’Abalayiki n’Abashumba mu gukuza ubukristu ; Gufatanya ubutumwa biteza imbere mu buryo bwose.
Tubibutse ko ubu hiyongereyeho na Sinode, aho duhamagariwe kugendera hamwe mu: Ubumwe, Ubufatanye, n’Ubutumwa. Kiliziya iri mu rugendo, ni Kiliziya y’ibakwe, kandi ifata inshingano. Guhera muri 2005, Arkidiyosezi ya Kigali yatangiye kujya ikora igenamigambi ry’ikenurabushyo nka kimwe mu bikoresho by’ikenurabushyo rituma habaho ubufatanye, no gufata inshingano mu butumwa.
Ubu ni igihe cyo gukora Igenamigambi ry’ikenurabushyo, harebwa no ku ngorane z’iki gihe, zirimo n’icyorezo cya Koronavirusi. Iyi gahunda kandi ije ubwo Arkidiyosezi yitegura guhimbaza Yubile y’imyaka 50. Kiliziya yacu ihamagariwe gukora ikenurabushyo mu mpande zose z’ubuzima bw’abantu. Kiliziya rero igomba kugaragara nk’ikimenyetso cy’icyizere mu bantu.
Ikindi kandi, icyorezo cya Koronavirusi cyatumye tugira umutimanama wo kumenya ko twese turi abavandimwe, ko twese tugize umuryango umwe, ko dusangiye imibereho. Kiliziya rero ni isakramentu ry’umukiro w’abantu, nk’uko Papa Fransisiko abigarukaho cyane. Isi yarababaye, irataka; ikeneye kuvurwa.
Urugendo rwa Sinodi ni impano, n’inshingano kuri Kiliziya. Tugendere hamwe, kandi dutekerereze hamwe, tugamije icyiza. Ni muri urwo rwego icyerekezo n’ishusho bya Kiliziya muri iri genamigambi ry’imyaka itanu 2022-2027 ari “Kiliziya iri mu rugendo, Isakramentu ry’umukiro”. Mu kugera kuri icyo cyerekezo rero, urugendo rwa Sinodi rudusaba kunoza umubano n’Imana, hamwe na bagenzi bacu; kunoza ikenurabushyo rya Arkidiyosezi mu bijyanye n’ubutumwa bwo kwigisha imbaga y’Imana; kunoza ikenurabushyo rya Arkidiyosezi mu bijyanye n’ubutumwa bwo gutagatifuza imbaga; no kunoza ikenurabushyo rya Arkidiyosezi mu bijyanye n’ubutumwa kuyobora.
Umwanditsi :
Padiri Valens Ngiruwonsanga Paruwasi Mutagatifu Paulo Gishaka
Amafoto:
Jean Claude TUYISENGE