Umuryango niwo gicumbi cy’ubuzima n’umusingi wa sosiyete na Kiliziya. Ku buryo ibyishimo by’urukundo ruganje mu muryango ari nabyo byishimo bya kiliziya. Kiliziya Gatolika ifata umuryango nka « kiliziya y’ibanze », « ishuri ry’iyobokamana » n’ishuri ryo «kwitorezamo umuhamagaro ». Ariko impinduka mu miterere na kamere by’abantu, izo mu rwego rw’umuco, ubukungu na politiki biranga isi ya none, bifite ingaruka zikomeye ku miterere n’imibereho by’umuryango, ku busugire bwawo no mu mibanire y’abawugize.
Urusobe rw’ibyo bibazo umuryango uhura nabyo, bituma Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ibinyujije mu nzego zayo zitandukanye, yihatira gutanga umusanzu wayo mu guhangana nabyo, ibinyujije mu bikorwa by’iyogezabutumwa na gahunda z’iterambere zireba ubuzima bw’umuryango muri rusange. Hari n’abandi bafite gahunda zitandukanye, barimo andi matorero, imiryango itari iya Leta n’inzego za Leta, bafite ibikorwa binyuranye byo guhangana n’impamvu n’ingaruka z’ibibazo byugarije umuryango, haba mu buryo bwo gukumira cyangwa gukemura ibibazo byagaragaye. Izo gahunda zose zigamije gusigasira ubwumvikane mu muryango zikwiye kwitabwaho kugira ngo zibe icyitegererezo mu gufasha imiryango gucyemura ibibazo biyugarije, no kubonera ibisubizo birambye ibibazo bibangamiye cyangwa bishobora gusenya umuryango.
Mu rwego rwo gutanga umusanzu wayo mu gukemura ibibazo byugarije umuryango, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yakoresheje “inyigo yo gukusanya amakuru ku buryo bukoreshwa n’inzego zitandukanye mu kubungabunga ubusugire bw’umuryango mu Rwanda”.
- Intego y’inyigo yakozwe
Inyigo yakozwe yari igamije kwerekana uburyo bunyuranye bwifashishwa n’abafite ibikorwa mu gusigasira ubwumvikane mu muryango. Ibyavuye muri iyo nyigo nibyo Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yifashishije mu gutegura “umushyikirano ku buryo bwo gusigasira ubwumvikane mu muryango”. Uwo mushyikirano ugamije intego zikurikira:
- Kuganira ku bibazo by’ingutu byugarije umuryango nyarwanda n’ibisubizo bikwiye;
- Gusangira amakuru ku buryo bukoreshwa mu gusigasira ubwumvikane mu muryango;
- Kungurana ibitekerezo ku buryo abafite uruhare mu gusigasira ubwumvikane mu muryango barushaho gufatanya no kuzuzanya kugira ngo ibyo bakora birusheho gutanga umusaruro ushimishije mu kubonera ibisubizo ibibazo byugarije umuryango.
- Uko inyigo yakozwe
Nyuma yo gukora urutonde rw’abashobora kuba bafite ibikorwa bigamije gusigasira ubwumvikane mu muryango, hasuwe abagera kuri 37, harimo 19 bakorera muri Kiliziya Gatolika, 6 bakorera mu yandi matorero na 12 bari mu miryango itari iya Leta. Nyuma yo gusesengura amakuru yakusanyijwe, imiryango 20 niyo yatoranyijwe kugirango uburyo bakoresha bushyirwe mu nyandiko, harimo imiryango10 ikorera mu nzego za Kiliziya Gatolika, imiryango 3 yo mu yandi matorero, n’imiryango 7 itari iya Leta. Habayeho kandi gutara amakuru hifashishijwe inyandiko zinyuranye.
- Umusaruro inyigo yagezeho
Inyigo yagaragaje amakuru ari mu byiciro bitandukanye ariko yuzuzanya:
- Inyandiko igaragaza incamacye y’abafite ibikorwa bigamije gusigasira ubwumvikane mu muryango.
- Inyandiko igaragaza imikorere y’abafite ibikorwa bigamije gusigasira ubwumvikane mu muryango.
- Inyandiko igaragaza uburyo bwifashishwa mu gusigasira ubwumvikane mu muryango
- Filimi mbarankuru ku bikorwa n’ubuhamya mu gusigasira ubwumvikane mu muryango.
- Inyandiko ku buhamya bwatanzwe n’imwe mu miryango yafashijwe mu gusigasira ubwumvikane.
- Amasomo ava mu bikorwa byo gusigasira ubwumvikane mu muryango
Amasomo y’ingenzi akurikira yagaragajwe n’inyigo yakozwe:
- Umuryango nyarwanda ufite ibibazo byinshi, ukaba ukeneye guherekezwa ku buryo bw’umwihariko kandi bwimbitse.
- Gutegura neza abashaka gushinga urugo ni ingenzi, bikaba ari umusingi wo kwirinda amakimbirane mu muryango. Bikwiye kugenerwa igihe gihagije n’inyigisho zitandukanye ku ngingo z’ingenzi zifasha kwimakaza ubwumvikane mu muryango.
- Iyo nyuma yo gushyingirwa, ingo zibonye ubujyanama ku buryo buhoraho, kwirinda amakimbirane birashoboka.
- Amakimbirane menshi yo mu miryango aterwa nuko haba habura ibiganiro. Iyo hari uburyo bwo kwimakaza ibiganiro hagati y’abashakanaye, bifasha mu gukumira ibibazo bishobora kuvuka bigatera amakimbirane, bityo bikaba inkingi y’ubwumvikane mu muryango.
- Iyo igikorwa cyo guteza imbere ubwumvikane mu muryango kireba abawugize bose (umugabo, umugore n’abana), nibwo hagaragara impinduka zifatika kandi zirambye.
- Iyo imiryango iri mu makimbirane idafite iby’ibanze bikenewe mu mibereho yayo, ubuhuza mu kuyifasha gukemura amakimbirane buragorana kuko amakimbirane menshi ashingiye ku micungire y’umutungo.
- Kugirango ubuhuza mu miryango ifite amakimbirane butange umusaruro mwiza, bisaba ko habaho uburyo bwo kuyegera buhagije, bigakorwa n’umuntu uri hafi yayo.
- Kiliziya n’amatorero bafite inyungu mu gufasha imiryango y’abayoboke bayo gukemura amakimbirane, kuko iyo adakemutse bigira ingaruka mbi mu iyogezabutumwa bakora.
- Iyo ubuhuza mu gufasha abashakanye gukemura amakimbirane bukozwe nabi, bishobora gutuma ibintu birushaho kujya irudubi (gutandukana burundu, ubwicanyi).

Umushyikirano ku buryo bwo gisigasira ubwumvikane mu muryango
Byateguwe na Komisiyo y’Umuryango mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda