Kuwa mbere tariki ya 18/11/2024, abapadiri bwite ba Arkidiyosezi ya KIGALI bibumbiye mu muryango CENACULUM bibutse banasabira abasaserdoti 22 bitabye Imana mu bihe binyuranye bashyinguye mu irimbi ry’abasaserdoti ba Arkidiyosezi rya NDERA, riri muri paruwasi yaragijwe Mutagatifu Nikola wa Fluwe / NDERA.
Iki gikorwa cyatangijwe n’Igitambo cya Misa cyaturiwe muri kiliziya ya Paruwasi ya Mutagatifu Nikola wa Fluwe / NDERA cyahuje abasaseridoti basaga 80 ba Arkidiyosezi ya KIGALI, Abihayimana n’abakristu banyuranye. Nyuma ya Misa bakomereje ku irimbi ry’abasaserdoti rya NDERA kuhavugira isengesho.
Abasenyeri n’Abapadiri bwite ba Arkidiyosezi ya KIGALI bitabye Imana bibutswe ndetse bakanasabirwa ni:
- Myr Vincent NSENGIYUMVA
- Myr Félix KABAYIZA
- Myr Callixte TWAGIRAYEZU
- Mgr Nicodème NAYIGIZIKI
- Padiri Claver NYIRINGONDO
- Padiri Gaspard SIMPENZWE
- Padiri Fidèle NYIRIMPUNGA
- Padiri Boniface BIKINO
- Padiri Paulin MUNYAZIKWIYE
- Padiri Raphaël GASHUGI
- Padiri Emmanuel GASANA
- Padiri Laurent KARIBUSHI
- Padiri Jean Damascène GAKIRAGE
- Padiri Canisius NDEKEZI
- Padiri Juvenal BUKUBIYEKO
- Padiri Alexandre NDEZE
- Padiri Joseph HARELIMANA
- Padiri Ananie EUGASIRA
- Padiri Protais SAFI
- Padiri Déograrias GAKUBA TUYISENGE
- Padiri Bernard MUHAWENIMANA, ndetse na
- Padiri Emmanuel SEBAHIRE.