Nyicyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, ku cyumweru tariki ya 17/11/2024, yifatanyije n’abakristu ba paruwasi yaragijwe Mutagatifu Karoli Lwanga / NYAMIRAMBO kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abakene ku nshuro ya 8, anabagezaho ubutumwa Nyirubutungane Papa Francisco yageneye abakristu b’isi yose kuri uwo munsi.
Icyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Kristu Umwami Kiliziya yakigize icyumweru cyahariwe Umunsi Mpuzamahanga w’abakene. Uyu mwaka wa 2024, Insanganyamatsiko iragira iti: “Isengesho ry’umukene rirazamuka rikagera ku Mana“.
Arkiyepiskopi ubwo yifatanyaga n’abakristu ba paruwasi ya NYAMIRAMBO kwizihiza uyu munsi mu gitambo cya Misa, yabagejejeho ubutumwa bwa Papa bukangurira buri wese gushakira umunezero mu kugira neza no kwita ku bandi, cyane cyane abaciye bugufi:
“Ariko twiberaho nk’aho ari twebwe tugenga ubuzima kandi tukabutwara uko tubyumva. Mu mitekerereze y’isi twumva twahinduka abantu bakomeye, tukubaka izina mu buryo bwose bushoboka kabone n’ubwo twagira abo tubangamira, tukarenga ku mategeko mbonezamubano kugira ngo tugere ku bukire. Ibyo ni ukwibeshya gukabije! Ntabwo twagera ku munezero duhonyora uburenganzira n’icyubahiro by’abandi. Urugomo ruterwa n’intambara rugaragaza neza ubwirasi buranga abumva ko bakomeye imbere y’abantu, mu gihe nyamara imbere y’Imana ari abakene”.
Nyirubutungane Papa Francisco arifuza ko gusabira abakene kimwe no gusengana nabo byaba inshingano ya buri wese, bikaba igikorwa cy’ikenurabushyo buri muntu agomba guha imbaraga, ivangura rigirirwa abakene rikamaganwa na buri wese. Kuko kandi abakene bafite umutima ufungukiye kwakira ukwemera kandi bakaba basonzeye Imana, nti hakirengagizwe no kubatura urukundo rwayo, umugisha wayo, Ijambo ryayo, no kubashyigikiza amasakaramentu abakomeza mu inzira yo gukura no gutera imbere mu kwemera.
UBUTUMWA BWA PAPA FRACISCO KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAKENE WIZIHIZWA KU NCURO YA 8 KUWA 17/11/2024 “Isengesho ry’umukene rirazamuka rikagera ku Mana“. (Reba Sir 21, 5).
Bavandimwe nkunda!
- Isengesho ry’umukene rirazamuka rikagera ku Mana (Reba Sir 21, 5). Muri uyu mwaka wahariwe kuzirikana ku isengesho, mu gutegura Yubile isanzwe yo mu mwaka w’2025, iyi mvugo y’ubuhanga dusanga muri Bibiliya igenewe kudufasha kwitegura guhimbaza ku nshuro ya 8 umunsi mpuzamahanga w’abakene uzaba ku itariki ya 17 Ugushyingo. Amizero muri Kristu ajyana no kwemera tudashidikanya ko isengesho ryacu rigera ku Mana; ariko si isengesho ribonetse ryose: ni isengesho ry’umukene. Tuzirikane iri jambo kandi turisome mu maso no mu mateka y’abakene duhura nabo buri munsi, kugira ngo isengesho rihinduke inzira yo gusabana ndetse no gusangira na bo imibabaro yabo.
- Igitabo cya Mwene Siraki twifashishije, ntabwo kizwi cyane ariko birakwiye ko cyakamenyekana kubera inyigisho gitanga, cyane cyane ku mubano wa muntu n’Imana ndetse n’imibanire ya muntu n’isi. Umwanditsi wacyo Mwene Siraki, ni umuntu w’umuhanga, umwanditsi w’ i Yeruzalemu ushobora kuba yarandikaga mu kinyejana cya kabiri mbere y’ivuka rya Yezu Kristu. Ni umuntu w’umuhanga, wacengewe n’umuco wa Isiraheli, wigisha ingingo zitandukanye z’ubuzima bwa muntu cyane cyane umurimo n’umuryango, ubuzima muri sosiyete n’uburere bw’abana bato; yibanda cyane na none ku bibazo bijyanye n’Ukwemera no kubaha amategeko. Avuga ku bibazo bikomeye bijyanye n’ubwigenge, avuga ku kibi n’ubutabera bw’Imana kugeza ubu bikomeje kuvugwa mu makuru agezweho. Mwene Siraki, amurikiwe na Roho Mutagatifu ashaka kugeza kuri buri wese inzira yakurikira kugira ngo agire ubuzima bwuje ubuhanga kandi bubereye Imana n’abavandimwe.
- Imwe mu nsanganyamatsiko uyu mwanditsi aha umwanya uhagije ni isengesho. Abikorana imbaraga nyinshi, kubera ko avuga ibyamubayeho ku giti cye. Muri rusange, nta nyandiko ivuga ku isengesho yaba ingirakamaro kandi ngo yere imbuto idaturutse ku bantu bahora imbere y’Imana kandi bakumva Ijambo ryayo buri munsi. Mwene Siraki avuga ko yatangiye gushakashaka ubuhanga kuva akiri muto, aho agira ati: «Nkiri muto, mbere y’uko ngenda ibihugu, mu maso ya bose nashakishije ubuhanga mu isengesho ryanjye » (Sir 51, 13).
- Mu rugendo rwe, avumbura imwe mu ngingo z’ingenzi zo guhishurirwa, yahishuriwe ko abakene bafite umwanya wihariye mu mutima w’Imana kugeza ubwo, imbere y’imibabaro yabo, Imana itakwihangana mu gihe cyose itarabaha ubutabera: «Isengesho ry’uwicisha bugufi ricengera mu bicu, ntarihwemera kugeza ubwo rigera mu ijuru; ntashirwa atari uko Uhoraho amusuye, ngo arenganure intungane anasakaze ubutabera. Uhoraho ntazatinda, kandi ntazabihanganira. » (Sir 35, 17-19). Imana izi imibabaro y’abana bayo, kubera ko ari Umubyeyi wita kube kandi akakira bose. Nk’umubyeyi, yita ku bamukeneye kurusha abandi: Abakene, Abatereranywe, Abababaye, Abibagiranye … Ariko nta n’umwe umutima we usubiza inyuma, kubera ko imbere ye, twese turi abakene kandi batagira na busa. Twese turi abasabirizi, kubera ko tudafite Imana ntacyo tuba turi cyo. Nta n’ubuzima twaba dufite iyo tutaza kubuhabwa n’Imana. Ariko twiberaho nk’aho ari twebwe tugenga ubuzima kandi tukabutwara uko tubyumva. Mu mitekerereze y’isi twumva twahinduka abantu bakomeye, tukubaka izina mu buryo bwose bushoboka kabone n’ubwo twagira abo tubangamira, tukarenga ku mategeko mbonezamubano kugira ngo tugere ku bukire. Ibyo ni ukwibeshya gukabije! Ntabwo twagera ku munezero duhonyora uburenganzira n’icyubahiro by’abandi.
Urugomo ruterwa n’intambara rugaragaza neza ubwirasi buranga abumva ko bakomeye imbere y’abantu mu gihe nyamara imbere y’Imana ari abakene. Abari mu bukene bushya bukuruwe na politiki mbi ikorwa hifashishijwe intwaro ntibagira umubare ndetse n’inzirakarengane zikarushaho kuba nyinshi. Ariko ntabwo twasubira inyuma. Abigishwa ba Yezu bazi neza ko buri muntu muri abo baciye bugufi afite ishusho y’Umwana w’Imana, n’ubumwe bwacu ndetse n’ikimenyetso cy’urukundo rwa gikristu bigomba kugera kuri buri wese muri abo baciye bugufi. “Buri mukristu na buri muryango bahamagariwe kuba ibikoresho by’Imana kugira ngo abakene babohoke kandi bazamurwe ku buryo bashobora kuba mu muryango mugari nta nkomyi ; ibi bisaba ko tuba abantu biyoroshya kandi bahora biteguye kumva ugutabaza kw’umukene maze tukamutabara.” (Exhort. ap. Evangelii gaudium, n. 187).
- Muri uyu mwaka wagenewe kuzirikana ku isengesho, gusabira abakene kimwe no gusengana nabo tugomba kubigira ibyacu. Ni inzitizi tugomba gukuraho ndetse ni igikorwa cy’ikenurabushyo tugomba guha imbaraga. « Ivangura rirenze abakene bagirirwa, rigaragaza kutita ku buzima bwa roho zacu. Abenshi mu bakene bafite umutima ufungukiye kwakira ukwemera; bakeneye Imana kandi ntitugomba kwirengagiza kubatura urukundo rwayo, umugisha wayo, Ijambo ryayo, guhimbaza amasakaramentu n’ikifuzo cyo kugira inzira yo gukura no gutera imbere mu kwemera.
“Amahitamo y’abakene agomba kujyana no kugaragaza ko gusenga ari ikintu cya ngombwa” (ibid. n. 200). Ibyo byose bituma bagira umutima wiyoroshya ari nawo utuma batinyuka gusaba ibyo bakeneye, umutima witeguye kwiyakira mu byifuzo bitandukanye. Hariho isano hagati y’ubukene, ubwiyoroshye n’amizero. Umukene mwiza ni uca bugufi, nk’uko umutagatifu n’umwepiskopi Agusitini yabivugaga: « Umukene ahorana umutima ukeye; ariko umukire ahorana intambara zidashira. Nimunyumve rero. Ba umukene w’ukuri, usenge, wiyoroshye ». Umuntu uciye bugufi ntiyirata kandi ntacyo abaza, azi ko ntacyo yakwimarira, ariko yizera neza ko ashobora kwiyambaza urukundo rw’Imana rwuje impuhwe, aho ahagaze nk’umwana w’ikirara ugarutse mu rugo, yaricujije, kugira ngo ahoberwe na se (Reba Lk 15, 11-24). Umukene udafite ikindi yakwishingikirizaho, Imana imuha imbaraga kandi na we akayishyiramo amizero ye yose. Nuko rero, kwicisha bugufi bituremamo amizero ko Imana itashobora kudutererana kandi itazemera ko tubaho tutabona ibisubizo.
- Ndagira ngo ngire icyo mbwira abakene batuye muri iyi mijyi yacu kandi dusangiye umuryango: Ntimutakaze ikizere! Imana yitaye kuri buri wese muri mwe kandi iri hafi yanyu. Ntabwo ibibagirwa kandi ntizigera ibikora. Twese mu gusenga kwacu hari igihe kigera tukumva tumeze nk’abadasubizwa. Akenshi dusaba gukizwa ubukene butubabaza bukanadutesha icyubahiro kandi Imana nayo ikagaragara nk’aho itumva ugusaba kwacu. Ariko uguceceka kw’Imana si uko ititaye ku mubabaro wacu; ahubwo harimo ijambo tugomba kwakirana ukwizera tukirundurira mu Mana no mu gushaka kwayo. Ni Mwene Siraki uduha na none ubuhamya: “Urubanza rw’Imana ruzarenganura cyane abakene” (Reba Sir 21, 5). Indirimbo y’icyizere cya nyacyo ituruka ku bukene. Twibukiranye ko: «Iyo ubuzima bw’imbere bw’umuntu bureba inyungu zabwo gusa, abandi nta mwanya baba bagifite muri we, abakene ntibinjira, ntiyongera kumva ijwi ry’Imana, ntabwo tuba tukishimira ibyishimo biva mu rukundo rwabo, imbaraga zo gukora icyiza ntiziba zikiriho […] Ntabwo biba bikiri ubuzima muri Roho buvubuka mu mutima wa Yezu wazutse » (Exhort. ap. Evangelii gaudium, n. 2).
- Umunsi mpuzamahanga w’abakene wabaye ihuriro kuri buri muryango wa Kiliziya. Ni amahirwe y’ikenurabushyo tutasuzugura kuko bituma buri muntu wese wemera yumva ugutabaza kw’abakene akumva ko yabana nabo mu byo bakeneye. Ni umwanya mwiza wo gushyira mu bikorwa imigambi ifasha abakene mu buryo bufatika, bikaba igihe na none cyo kumenya no gufasha abakorerabushake benshi biyemeje gufasha abakene batizigamye. Tugomba gushimira Imana kubera abantu batanga umwanya wabo kugira ngo batege amatwi kandi bafashe abakene. Abo ni Abapadiri, Abiyeguriyimana n’abalayiki bafasha Imana gutanga igisubizo ku ijwi ry’abakene bayitakambira. Guceceka birarangira igihe cyose umuvandimwe uri mu kibazo yakiranywe ubwuzu. Abakene baracyafite byinshi byo kutwigisha kubera ko umuco ushyira imbere ubukire kandi ugahonyora uburenganzira bw’abantu kubera guharanira inyungu, bagakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo berekane ko iby’ingenzi mu buzima ari ibindi bitari ubumuntu.
Isengesho ryigaragagariza mu rukundo ruhuza abantu. Iyo isengesho ridaherekejwe n’ibikorwa bifatika, rihinduka ubusa; mu yandi magambo «Ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye » (Yak 2, 26). Ariko na none, urukundo rutagira isengesho narwo ruzima vuba. «Iyo nta sengesho rya buri munsi rijyanye n’ubuzima budahemuka, igikorwa cyacu ntacyo kiba kimaze; gitakaza ireme ryacyo, kigahinduka gusa umurimo utagira akamaro » (Benoît XVI, Catéchèse, 25 avril 2012). Tugomba kwirinda kugwa muri icyo gishuko kandi tukaba maso dufite imbaraga n’ukwihangana byose bituruka kuri Roho Mutagatifu utanga ubuzima.
- Muri urwo rwego, ni ngombwa ko twongera kwibukiranya ubuhamya twasigiwe na Mutagatifu Tereza w’i Kalikuta, umuntu watanze ubuzima bwe bwose kubera abakene. Uyu Mutagatifu yahoraga avuga ko isengesho ari ahantu avoma imbaraga n’ukwemera kugira ngo akore ubutumwa bwe bwo kwita ku bakene. Mu ijambo rye mu nteko rusange y’Umuryango w’abibumbye, ku wa 26 Ukwakira 1985, yerekanye ishapule yari afite mu kiganza agira ati: « Njye ndi uwiyeguriyimana usanzwe ariko usenga. Mu gusenga, Yezu ashyira urukundo rwe mu mutima wanjye nuko nanjye nkajya kuruha abakene mpura nabo mu nzira. Namwe nimusenge! Nimusenge ni bwo muzabona ko mufite abakene iruhande rwanyu ndetse no hafi y’aho mutuye. Ndetse ahari no mu nzu yanyu hari abakeneye urukundo rwanyu. Nimusenge, amaso yanyu azafunguka n’umutima wanyu wuzure urukundo ». Ntitwabura kubibutsa na Mutagatifu Benendigito Yozefu Labure, mu mugi wa Roma, wabayeho hagati ya 1748 na 1783, umubiri we ukaba uruhukiye muri Kiliziya ya Paruwasi ya Santa Maria ai Monti. Yakoze ingendo ntagatifu ava mu Bufaransa akagera i Roma; nyuma yaje kutakirwa n’ingo nyinshi z’abamonaki, nuko aza kumara imyaka ye ya nyuma ari umukene mu bakene, akajya amara amasaha menshi mu isengesho imbere y’Isakaramentu ritagatifu, avuga Rozari ntagatifu, avuga amasengesho aherekeza umunsi, asoma isezerano rishya kandi aharanira gutera ikirenge mu cya Kristu. Kubera ko nta ho yari afite yikinga, yiryamiraga mu mfuruka z’inzu yasenyutse yakoreshwaga mu kureba imikino, nk’ “Umuntu uhora azerera kubera Imana”, ibi byatumye ubuzima bwe buhinduka isengesho rya buri gihe ryerekeza ku Mana.
- Ubwo turi mu rugendo rwerekeza ku umwaka mutagatifu, ndasaba ko buri wese aba umuntu ugendana amizero, agaragaza ibimenyetso bifatika by’ejo hazaza heza. Ntitwibagirwe gukunda «utuntu dutoya turanga urukundo » (Exhort. ap. Gaudete et exsultate, n. 145): guhagarara, kwegera, kwereka umukene ko umwitayeho, kumusekera, kumukoraho, kumubwira ijambo rimukomeza … ibyo byose ntibiza bitunguranye, bisaba guhozaho, akenshi ku buryo busa n’ubutagaragara kandi mu mutuzo ariko bigakomezwa n’isengesho. Muri iki gihe, aho indirimbo y’amizero isa n’iyasimbuwe n’urusaku rw’intwaro, amarira y’inzirakarengane zashegeshwe n’ibikomere ndetse n’umutuzo w’abatabarika bagizweho ingaruka n’intambara, nidutakambire Imana mu isengesho risaba amahoro. Dukeneye amahoro kandi duteze ibiganza kugira ngo tuyakire nk’impano y’agaciro gakomeye, kandi tuyimakaze mu buzima bwacu bwa buri munsi.
- Buri gihe duhamagarirwa kuba inshuti z’abakene tunyura mu nzira Yezu ubwe yanyuzemo ari nawe, ku ikubitiro, werekanye ko yunze ubumwe n’abakene. Umubyeyi w’Imana, Mariya Mutagatifu, atube hafi muri urwo rugendo, we wadusigiye ubutumwa tutagomba kwibagirwa bugira buti: « Ndi Umwamikazi w’abakene », yabivuze igihe yabonekeraga i Bano. Imana yamubonyemo ubukene no guca bugufi, nuko ikora ibintu bitangaje ibitewe no kumvira kwe; tumwerekezeho isengesho ryacu, twizera ko rizagenda rikagera mu ijuru kandi Imana ikaryumva.
Bikorewe i Roma, Kuri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Yohani w’i Laterano ku wa 13 Kamena 2024, umunsi hizihizwaho Mutagatifu Antoni wa Paduwa umurinzi w’abakene.
Papa Fransisko.