Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09/11/2024, abana basaga 500 bo muri paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yohani Bosiko / KICUKIRO, baherekejwe n’abakateshiste babo n’incuti z’abana basaga 20, bakoreye urugendo nyobokamana rwo kunyura mu Muryango w’Impuhwe z’Imana uri muri paruwasi Sainte-Famille, iherereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI.
Uru rugendo nyobokamana rwateguwe na Komisiyo y’ikenurabushyo ry’abana, mu rwego rwo kwitegura guhimbaza Yubile y’abana iteganyijwe tariki ya 27/12/2024 ku Ngoro ya Bikira Mariya i KIBEHO, ho muri Diyosezi ya GIKONGORO, muri gahunda ya Yubile z’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu RWANDA, nyuma yaho Kiliziya ku isi yose itangiriye urugendo rwayo rwo kuyizihiza. Aho muri rusange biteganyijwe ko mu kwizihizwa muri rusange izaba mumpera z’umwaka utaha wa 2025.
Byari ibyishimo byinshi kuri aba bana ba Paruwasi ya KICUKIRO ubwo bahageraga banaca muri uyu muryango rw’Impuhwe z’Imana wafunguwe muri paruwasi ya Sainte Famille. Byagaragaraga kandi ko babyiteguye neza ndetse banagaragaza ubwitabire bushimishije.
Kiliziya yo ku isi yose turi mu rugendo rwa Yubile, Yubile y’impurirane, aho tuzirikana imyaka 2025 ishize jambo yigize umuntu, ni Yubile y’ugucungurwa kwa bene muntu, tukaba tunahimbaza na Yubile y’imyaka 125 inkuru nziza igeze mu RWANDA.
Aba bana kandi, baherekejwe na Padiri Joseph GWIZA, ushinzwe Komisiyo y’abana muri Arkidiyosezi ya KIGALI, byumwihariko akaba akorera ubutumwa muri paruwasi ya KICUKIRO, aho hagamijwe ko uru rugendo nyobokamana ari urwo kwinjiza abana muri ino gahunda Kiliziya y’isi yose irimo yo guhimbaza iyi Yubile.
Ni n’amahire ko ku rwego rw’igihugu hazahimbazwa iyi Yubile ku itariki 27/12/2024 muri uno mwaka, aho iyi Yubile izahimbarizwa i KIBEHO ku butaka butagatifu kwa Nyina wa Jambo, ni muri Diyosezi ya GIKONGORO”.
Guca mu muryango w’impuhwe z’Imana bifite akamaro kihariye, aho ubu buryo bubaho mu gihe Kiliziya yizihiza Yubile. Bigafasha abawunyuramo kuronka indulgensiya zishyitse.
Indulgensiya ni imbabazi umuntu uwicujije aronka ku bihano by’igihe gitoya byakuruwe n’icyaha byababariwe muri Penetensiya. Niyo mpamvu bashishikariza abantu bitegura guca muri uyu muryango ko babanza kwaka Penetensiya mbere. Kugira ngo umuntu aronke indulgensiya zishyitse. Bisaba kuba yahawe Penetensiya ku buryo bwuzuye, agahabwa na Abusorisiyo agatanga n’icyiru, kugira ngo aronke za mbabazi ku bihano byakuruwe n’icyaha byababariwe muri Penetesniya.
Nyuma yo kwizihiza Yubile y’abana izabera i KIBEHO, muri Diyosezi ya GIKONGORO tariki ya 27/12/2024, aho biteganyijwe ko Arkidiyosezi izatwara abana 300. Hazakurikiraho kuyizihiza ku rwego rw’amaparuwasi tariki 05/01/2025. Kuri iyi tariki, hakazaba harimo no guhimbazwa umunsi mpuzamahanaga wa Enface Missionaire (ku munsi mukuru wa Epiphanie).
Gutegurira abana igikorwa nk’iki bisaba gutegura ababyeyi, ababafasha mu butumwa bwabo, kugira ngo bigerweho neza. nk’uko bikunze kugaragazwa bizwi ko abana bahora biteguye, barumva kandi byoroshye ko ubwitabire bwabo bugaragara ndetse ko abana batahana ubuhamya, bakabwira abandi ibyo bigiyemo, kuko abana ari abahamya beza. Ababyeyi basabwa guha abana uburenganzira bagasanga Imana, bagakura banyuze Imana n’abantu.
Paruwasi ya Sainte Famille yakiriye aba bana yashinzwe mu mwaka 1913. Ni paruwasi yavutse bwa mbere muri Arkidiyosezi ya KIGALI, ikaba muri paruwasi 10 zavutse bwa mbere mu RWANDA.
Uyu muryango w’Impuhwe z’Imana wo muri paruwasi ya Sante Famille ukaba uherutse gufungurwa muri uyu mwaka 2024 na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA.