FORUM DES MACs KU MUGOTE: ARKIYEPISKOPI YAGARAGAJE URUHARE RUKOMEYE RW’IMIRYANGO YA AGISIYO GATOLIKA NK’IRERERO RY’UKWEMERA

Ku cyumweru tariki ya 03/11/2024, muri Paruwasi ya MUGOTE, iherereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI, Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyicyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yayoboye Ihuriro ry’Imiryango y’Abalayiki bitangira Ubutumwa bwa Kiliziya (Mouvements d’Action Catholique) muri iyi Arkidiyosezi, ryahabereye ku nshuro ya 17 (FORUM DES MACs 17), aho mu butumwa bwe yagaragaje uruhare rukomeye imiryango ya agisiyo gatolika ifite, ikaba nk’irerero ry’ukwemera, asaba iyi miryango n’abasaseridoti kwita cyane ku bato babafasha kuyinjiramo, kugira ngo babafashe gutera indi ntambwe mu kwemera.

Iri huriro ryizihijwe mu nsanganyamatsiko y’iri huriro yagiraga iti: “Turangamire Kristu, soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”, ryahuje imiryango itandukanye y’Abalayiki bitangira Ubutumwa bwa Kiliziya (Mouvements d’Action Catholique), yaturutse hirya no hino mu maparuwasi agize iyi Arikidiyosezi, ryitabirwa kandi n’abasaseridoti banyuranye, n’abandi bihaye Imana batandukanye, inzego bwite za leta n’imbaga y’abakristu.

Cardinal KAMBANDA, yavuze ko hari abantu benshi bafite inyota y’Imana, bacyeneye ubagezaho iyo nkuru nziza. Asaba ko umubare w’abageza inkuru nziza ku bandi wakwiyongera, kuko hakiri umubare muto w’abayibagezaho.

“Imiryango rero ya Action Gatolika ubu butumwa mukora ni urugero rwiza, n’abandi kandi bakristu mwese ngo dufatanye, kuko imyaka ireze ariko abasaruzi ni bacyeya. Abantu bafite inyota y’Imana ni benshi, bacyeneye ubagezaho iyo nkuru nziza”.

Cardinal KAMBANDA, yakomeje asaba ko abana bakwiye gufashwa kwinjira mu miryango ya Action Gatolika, cyane ko baba bari no mu kiciro bakeneye kwitabwaho cyane, kugira ngo bahe icyerekezo ubuzima bwabo bwo gukura mu kwemera n’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.

“Nyuma yo gukomezwa rero abatarajya mu miryango ya Action Gatolika mubaherekeze, mubayobore, mubarangire, mubabwire kuri iyi miryango kugira ngo nabo bishobore kubafasha. Abasaveri, inkoramutima z’ukarisitiye, poweri kantoresi (Pueri Cantores), nk’uko twuvise ubuhamya ihera mu bwana ikagera no mu kubaka urugo n’urugo rukaba urugo rwa poweri kantoresi. Ndagira ngo nshimire cyane uyu muryango (yashimiye umuryango watanze ubuhamya wakuriye muri Poweri Kantoresi ukabitoza n’abana babo), mumfashe tubashimire”.

Abasaseridoti, abakateshiste, imiryango ya Action Gatolika ihamagariwe kwita ku bana bato. Kuko usanga rimwe na rimwe iyo umwana amaze gukomezwa ahita azimira, akazongera kugaragara ashyingirwa.

Paruwasi ya MUGOTE yakiriye none iri huriro ni yo yari yarakiriye urumuri rw’iyi FORUM iruhawe na Paruwasi ya KABUGA yaryakiriye ubushize. Paruwasi ya NYAMATA yakiriye urumuri none, nayo ikazakira ihuriro nk’iri umwaka utaha. Paruwasi ya MUGOTE yavutse tariki 05/11/2023. Kugeza ubu Padiri Jean Claude BIGIRIMANA niwe Padiri mukuru wayo.

Imwe muri iyi miryango ikorera ubutumwa mu RWANDA, harimo iyavukiye mu RWANDA ndetse n’iyavukiye hanze yarwo. Aha twavuga ni Ivugurura muri Roho Mutagatifu(1967), Kominote ya Emmanuel(1976), Kominote Ingoro y’urukundo(1982), Abafokorali (Focolari) (1943), Umuryango w’Impuhwe z’Imana cyangwa Abanyampuhwe (1992), Indabo za Mariya (12/2004), Umuryango w’umusaraba w’ikuzo (Mission de la Croix Glorieuse (1991), ABAGIDE( Association des Guides du RWANDA (washinzwe 1910 ugera mu Rwanda 1957), washinzwe n’umwongereza witwa Robert Baden Powel. Akaba yarabanje gushinga Abaskuti mu 1907, Inkoramutima z’Ukaristiya (M.E.J.) (1844), Inshuti za Dominiko Savio (1954), Abalejiyo ba Mariya (Legio Mariae) (1921), J.O.C./F. (1925), J.E.C. (1930), n’iyindi.

Uku kwishyira hamwe kw’abalayiki muri Kiliziya ni uburenganzira bwabo, ariko bikaba bigomba kuba bifitiye akamaro abalayiki ndetse na Kiliziya ubwayo. Ariko kandi ibiranga Kiliziya bigomba kugaragara no muri iyo miryango, nk’uko urwandiko rwa Papa Yohani Pawulo wa II rutangaza imyanzuro ya Sinode ku muhamagaro n’ubutumwa bw’ababalayiki rubigaragaza mu ngingo yarwo ya 30.

Muri iyo ngingo harimo ko iyo miryango igomba guharanira mbere na mbere ubutungane bw’umukristu. Igomba kwemera no guhamya ibyo Kiliziya Gatolika yigisha. Igomba kugirana n’ubuyobozi bwa Kiliziya ubumwe bukomeye kandi bugaragara, n’ibindi.
Kugeza ubu, habarurwa imiryango ya Action Catholique 35 muri 55 yibaruje, irimo 12 muri yo yazimye.

Imwe mu miryango yazimye harimo uwitwa M.I.E.C: Mouvement international Des Etudiants Catholiques (1921) bisobanuye Umuryango mpuzamahanga w’abanyeshuri b’abagatorika, uwitwa MIIC: Mouvement international Des Intellectuels Catholique RWANDA (1947), bisobanuye Ihuriro mpuzamahanga ry’impuguke Gatolika. Urunana rw’abarerewe muri J.E.C(R.A.J.A./Rwanda) (1997), Umuryango w’umugati w’ubuzima (Communaute pain de Vie) (1976.), Goupe Cheminons ensemble 2004, Urukundo ruranzi (2002), Urugaga rw’abana ba Bikira Mariya w’ i KIBEHO (1986), Kominote Umubyeyi w’amahoro akaba na Nyina wa Jambo (2002), Rosa Mystica, Groupe Mariale pour l’intercession et la Reparation, Couples for Christ, Inshuti za Nikodemu.

3 thoughts on “FORUM DES MACs KU MUGOTE: ARKIYEPISKOPI YAGARAGAJE URUHARE RUKOMEYE RW’IMIRYANGO YA AGISIYO GATOLIKA NK’IRERERO RY’UKWEMERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *