ARKIYEPISKOPI YITABIRIYE UMUHANGO WO GUSHYIRA MU RWEGO RW’ABATAGATIFU ABAHIRE BARIMO NA Elena GUERRA

Ku wa 20/10/2024, ku munsi Kiliziya yizihijeho Umunsi Mpuzamahanga w’iyogezabutumwa, Arkiyepiskopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA yitabiriye umuhango wo gushyira mu rwego rw’Abatagatifu Abahire 14 barimo na Elena Guerra washinze umuryango w’ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu (Les Oblates du Saint Esprit), wabereye i ROMA.

Kuri uyu munsi kandi, Nyirubutungane Papa Fransisko yanaboneyeho kuramutsa itsinda ry’abakristu b’i BUGANDE bawitabiriye bizihizaga isabukuru y’imyaka 60 abahowe Imana b’i BUGANDE bamaze bagizwe Abatagatifu.

Mutagatifu Elena Guerra yavukiye i Lucca, mu gihugu cy’Ubutaliyani tariki 23/06/1835, yitaba Imana tariki ya 11/04/1914. Avuka ku babyeyi Antonio Guerra na Faustina Franceschi. Yabatijwe tariki ya 23/06/1835, muri uwo mwaka yavutsemo. Yahawe isakramentu ry’ugukomezwa afite imyaka umunani.

Igikorwa cyo kuzashyira mu rwego rw’abatagatifu umuhire Elena Guerra cyatangajwe tariki ya 13/04/2024, akaba yarashyizwe mu rwego rw’abatagatifu n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyirubutungane Papa Francisco, uwo muhango ukaba warabereye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero intumwa (“Place Saint-Pierre”) i ROMA tariki ya 20/10/2024.

Kuri uwo munsi kandi, nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Nyirubutungane Papa Francisco yashyize mu rwego rw’abatagatifu abahire 14 barimo 11 bahowe Imana i Damas, na 3 bashinze imiryango y’Abihayimana barimo na Elena Guerra, washinze umuryango w’ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu (“Les Oblates du Saint Esprit”).

Mutagatifu Elena Guerra yavukiye mu muryango w’abakristu gatolika bahamye. Yakuze atozwa indangagaciro za gikristu. Mu muryango wabo, bavuka ari abana batatu, akaba yari umukobwa umwe mu bahungu babiri, mu bana batatu havuyemo abihaye Imana babiri: we na musaza we umwe. Mu bo bavukana harimo Antonio Guerra musaza we waje no kuba umusaseridoti, avukana n’undi witwa Guido waje kuba Noteri wa leta. Bari abantu bifashije, ibi bikaba byaranatumye abana babo batiga amashuri asanzwe ahubwo bakabigishiriza mu rugo i wabo.

Ikindi azwiho ni uko yavutse adashyitse. Ni ukuvuga ko mu gihe ubusanzwe umwana avukira amezi icyenda, Elena Guerra we yavukiye amezi atandatu.

Soeur Marie, umwe mu babikira bo mu muryango w’ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu batanga ubuhamya bw’urugendo rwa Mutagatifu Elena Guerra, agaruka ku gihe Mutagatifu Elena Guerra yaba yaratangiye kwiyumvamo ikibatsi cya Roho Mutagatifu. Avuga ko byatangiye nyuma y’aho Elena Guerra aherewe isakaramentu ry’ugukomezwa ku myaka ye umunani. Yaragize ati:

“Ariko icyo gihe, isakramentu ry’ugukomezwa ni ryo ryabanzirizaga iryo guhabwa Ukarisitiya ya mbere. Cyane cyane ko isakaramentu ry’ugukomezwa ari ryo urihawe asenderezwamo ingabire za Roho Mutagatifu byukuri, niho Elena Guerra yiyumvisemo ikibatsi cya Roho Mutagatifu. We abyita “dévotion au Saint Esprit. Yumva mbese agomba kwitangira Roho Mutagatifu ku myaka ye umunani”.

Soeur Marie akomeza avuga ko kuri iyo myaka ye mike ari bwo byatangiye kugaragara ko ubutagatifu n’ubutungane Mutagatifu Elena Guerra yabitangiye. Ati:

“Aho aherewe Ukarisitiya ya mbere byabaye akarusho. Urugero ni igihe yari yahawe Ukarisitiya ya mbere, abandi bana bagashyashyana, yari umwana wo mu bakire n’abandi bana baje kumushagara, we aragenda yigira mu nguni kwitura Yezu. Nyina aramushaka aramubwira ati “mwana wanjye ngwino dusange abandi, ngwino ujye gufata kado.” We ramusubiza ati “ese Mama iyo umuntu yahawe Yezu hari ikindi aba ashaka kindi cyo kurya? Yezu arahagije, Yezu ni kimaranzara, Yezu atunga umubiri na Roho“. Ariko nyina aramubwira ati “rero n’ubwo Yezu atunga umubiri na Roho, ariko Roho nzima itura mu mubiri muzima. Ngwino abandi bana baje kukwishimira“. Bigaragara ko Elena Guerra ubutagatifu n’ubutungane yabitangiriye mu myaka ye mitoya”.

Soeur Marie akomeza akandi avuga ko nyuma yo guhabwa isakramentu y’Ukarisitiya, Mutagatifu Elena Guerra yakomeje kugaragaza inyota nyinshi yo kwifuza guhabwa Yezu buri gihe, mu gihe muri icyo gihe abakristu muri rusange batari bemerewe kumuhabwa kenshi. Ati:

Elena Guerra rero ubwo yamaze guhabwa ayo masakramentu, icyo kibatsi cya Roho Mutagatifu kiramwinjira, gushengerera biramwinjira, kandi muri ibyo bihe nabwo ntabwo abantu bahazwaga buri munsi. Bajyaga mu Misa ariko ntibahazwe, bagahazwa rimwe. Elena Guerra rero kubera ko yari yumvise ubwo bucuti agiranye na Yezu, kandiImana ikaba yari imufiteho umugambi, aragenda asanga umupadiri wamufashaga (père spirituel) aramubwira ati “rero njyewe ndumva najya mpazwa ku wa mbere.” Kandi ubwo bahazwaga ryari? Ku wa gatanu gusa. Ati “nzahazwa ku wa mbere, mpazwe no ku wa gatanu“. Aba ahagijwe ku wa mbere no ku wa gatanu. Akagenda amujijisha… ariko ntibyari ukumujishisha, yaragendaga akabimubwira, wenda padiri yaranamwihoreraga: umwana w’umukobwa arangiza icyumweru cyose ahazwa, kubera ko yari abifitiye inyota”.

Mutagatifu Elena Guerra mbere yo kuvuka mu Ijuru, yaranzwe n’ibikorwa byinshi bigaragaza urugendo rwe rw’ubutagatifu. Mu bindi byamuranze azwiho, ni uko yashinze amatsinda y’abasenga arimo ayitwa “UBUSITANI BWA MARIYA” (bwo bwarakwiriye burenga Ubutaliyani bugera kure), iryitwa “INCUTI ZA ROHO”, hakaba n’itsinda ryitwa “LES DAMES DE LA CHARITÉ” (Abadamu b’urukundo). Ayo matsinda yose yashinze yaje kuba imiryango ya Action Catholique. Ayo matsinda yose yayacishagamo impano Imana yari yaramubibyemo zanakwiriye zikagera henshi.

Mutagatifu Elena Guerra ni we washinze umuryango w’”ABABIKIRA BIYEGURIYE ROHO MUTAGATIFU”(Les Oblates du Saint Esprit), ndetse wemerwa na Kiliziya Gatolika mu mwaka 1882.

Ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu bafite ingo hirya no hino mu bihugu binyuranye birimo Ubutaliyani, Kameruni, Kanada na Filipine. Bageze mu RWANDA tariki ya 18/09/1969 muri Paruwasi ya CYEZA, ho muri Diyosezi ya KABGAYI, hakaba n’ishuri ryisumbuye ryamwitiriwe. Bageze i MUHURA muri Diyosezi ya BYUMBA, bakurizaho muri Diyosezi ya BUTARE, muri Paruwasi Cathédrale ya BUTARE, naho bakaba banahafite ishuri ryitiriwe Mutagatifu Elena Guerra (Centre Scholaire Elena Guerra) rifite Maternelle, Primaire na Secondaire. Bari muri Paruwasi Saint Joseph / GAHANGA ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, baherereye kandi muri Paruwasi ya RAMBURA ho muri Diyosezi NYUNDO, bafite n’urugo ku MWEYA muri Paruwasi ya KIRAMBI ho muri Diyosezi ya GIKONGORO.