Ku wa kane tariki ya 24/10/2024, Nyiricyubahiro Myr Analdo Sanchez Catalan, intumwa ya Papa mu RWANDA (Nonce Apostolique), yahaye umugisha icumbi rishya rigizwe n’inyubako igeretse rimwe, rigizwe n’ibyumba 28, bahawe nk’impano na Papa Francisco rya Seminari Nkuru Propédeutique, yaragijwe Mutagatifu YOZEFU/RUTONGO, iherereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI, anahatangiriza umwaka mushya w’uburezi wa 2024 – 2025, w’iyi seminari no gutura Imana uyu mwaka.
Nyiricyubahiro Myr Analdo Sanchez Catalan, intumwa ya Papa mu RWANDA (Nonce Apostolique), ni we wagarariye umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyirubutungane Papa Francisco muri uyu muhango wo guha umugisha no gutaha ku mugaragaro iri cumbi yabahaye. Mu butumwe bwe, yabanje kwibutsa uko iyi mpano y’iri cumbi yatanzwe na Papa Francisco.
Ati “Mu kwezi kwa gatatu mu 2023, abepiskopi bo mu RWANDA muri Visita Ad Limina, uruzinduko bakora buri nyuma y’imyaka itanu, bajya gusura Papa, muri byinshi baganiriye nawe, bagarutse ku mubare munini w’abasemiri bafite mu iseminari nkuru propedeutic ya Mutagatifu YOZEFU, bamusabye ko bacyeneye amacumbi menshi. Icyo gihe abepisikopi batunguwe no guhita bahabwa na Papa Francisco impano bwite yayo macumbi ako kanya”.
Nyiricyubahiro Myr Analdo Sanchez Catalan, yakomeje agaruka ku butumwa yahawe na Papa Francisco ngo abugeze ku bafratri baharererwa. Yavuze ko Papa Frncisco ahamagarira abaseminariste kutagira ubwoba bwo gukomeza inzira yabo yo kwiyegurira Imana, bakomeza amasezerano yabo no kuyavugurura.
Yaragize ati “Papa Francisco arahamagarira abaseminariste kutagira ubwoba bwo gukomeza inzira y’amasezerano no kuyavugurura. Iki gihe kuri mwe, no mu nyigisho zanyu muri uyu mwaka, ni uguca mu nzira y’amasezerano no kuyavugurura. Nshuti baseminari, ni ukwibuka ko mutangiye inzira ibaganisha ku bupadiri, umuhamagaro wihariye wo kwiyegurira Imana, ariko no gutumwa ku bantu b’Imana. Ariko ibi byose muzabigeraho munyuze ku kwigira ku rugero rwa Yezu Kristu. Ibi bizabagira imbaremwe bishya, abamisiyoneri n’intumwa”.
Nyiricyubahiro Myr Analdo Sanchez Catalan, yakomeje avuga ko Papa Francisco avuga ko gutera imbere kwabo bikwiye kurangwa no kwimakaza ufatanye hagati yabo.
Ati “Papa Francisco avuga ko gutera imbere kwabo bikwiye kunyura mu kwimakaza bufatanye hagati yabo, kubera ko ubufatanye ari kimwe mu bihamya bikomeye cy’abapadiri beza b’ejo hazaza h’isi. Nk’abapadiri buri umwe akwiye kuba umuvandimwe w’undi”.
Igitambo cy’ukarisitiya. Cyatuwe n’umushumba wa Diyosezi ya GIKONGORO, Nyiricyubahiro Musenyeri Selestini HAKIZIMANA. Aka yari ahagarariye umushumba wa Diyosezi ya KABGAYI, ari nawe ushinzwe amaseminari makuru utarabashije kuboneka muri ibi birori, kuko yari yagiye mu bundi butumwa hanze y’ u RWANDA.
Nyircyubahiro Myr Selestini HAKIZIMANA, yavuze ko nk’inama y’abepiskopi Gatolika mu RWANDA yari imaranye imyaka myinshi ikibazo cy’amacumbi adahagije y’abafratri n’abapadiri babarera. Nyuma baje no gukora umushinga waryo, ariko ubushobozi bubabana bucye.
Aragize ati “Iki kibazo cyari kimaze imyaka myinshi tukibazwaho tukivugaho, tuza gukora umushinga, ujya i ROMA baduha amadorali ibihumbi 20 ($20 000). Tubirekeraho kuri konti ya seminari, ikagenda ivanwaho amafaranga ya bank, kuburyo yasigayeho ibihumbi 16”.
Myr Selestini HAKIZIMANA, yakozeje avuga ko nyuma yaho, baje kugaragariza iki kibazo umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyirubutungane Papa Fransisco, mu ruzinduko baherutse ku girira i ROMA, uruzinduko abepisikopi bajya bakorera i ROMA buri nyuma y’imyaka itanu (ruzwi ku izina rya Visita ad limina), aho baba bagiye gusura no ku mva ya Pawulo Mutagatifu intumwa. Muri uru ruzinduko barimo bahuye na Papa bamubwira ko bafite abahamagarwa benshi, ariko ko batagira aho babacumbikira hahagije. Ako kanya ahita abaha amadorari ibihumbi 200 ($200 000). Yagaragaje ndetse ko iyi mpano bayishimiye cyane.
Ati “Tugiye i ROMA rero mu ruzinduko abepisikopi bakorera i ROMA buri myaka itanu, bagiye gusinya ku mva ya Pawulo Mutagatifu ubwo rero twahuye na Papa tuvuga ko dufite abahamagarwa benshi, dufite abafratri benshi ariko tutagira aho tubacumbikira. Ko abafratri babana ari babiri mu cyumba kimwe, ko mu mashuri badakwirwamo, ko dushaka kubanza gucyemura ikibazo cy’amacumbi. Papa ati se mubuze iki? Mwakoze umushinga? Tuti twarawukoze baduha udufaranga ducyeya. Ati se mucyeneye angahe? Tuti ibihumbi magana abiri by’amadorari. Ahita abiduha. Ahita avuga ati mumpe konte yanyu tuyashyireho. Tumuha konte zacu ayashyiraho”.
Myr Selestini HAKIZIMANA, yakomeje kandi avuga ko, nyuma yaho bahwe aya mafaranga bahise batangira umushinga wo kubaka iri cumbi rigizwe n’ibyumba 28 ndetse ko ryuzuye mu gihe cy’umwaka umwe. Rizacyemura kandi ikibazo cy’abafratri bararanaga ari babiri.
Ati “None mu gihe cy’umwaka umwe inzu iruzuye. Ikibazo ducyemuye rero ni ikibazo cy’amacumbi y’abaseminari, abaseminari babanaga ari babiri mu cyumba kimwe, abapadiri bakaba mu mfunganwa nabo, none tubonye ibyumba 28 by’abafratri n’ibyumba biri by’abapadiri. Kuburyo ibyo bizatuma nta mufratri n’umwe urarana n’undi, buri wese azajya aba mu cyumba yisanzuye kandi afite ahantu akarabira heza, kuburyo bizacyemura rwose ikibazo cy’imfunganwa babagamo”.
Nyuma yo guha umugisha no gufungura ku mugaragaro iri cumbi ry’abafratri n’abarezi baabo, mu gitambo cy’ukarisitiya hanatangirijwe umwaka w’uburezi w’iri shuri. Umushumba wa Diyosezi ya GIKONGORO, Myr Selestini HAKIZIMANA, yavuze ko bifuza ko aba bafratri uko ari 85 barangiza uyu mwaka batsinze neza amasomo bahigira, nta numwe utsinzwe.
Ati “Ubutumwa naha abaseminari kuri uyu munsi twatangije umwaka w’amashuri, bari hano ari abanyeshuri, bari hano ari abitegura ubupadiri, ariko cyane cyane bari hano nk’umwaka ubahuriza hamwe, abaturutse mu iseminari ntoya, abaturutse mu yandi mashuri, abarangije univerisite, bafite mbese intera zitandukanye. Hano rero tubashyira hamwe, bakabashyira kuri niveau imwe, kugira ngo barebe hamwe, bige bimwe, babyumve kimwe kandi batsinde. Batangiye ari 85, twifuza ko aba baseminari barangiza uyu mwaka nta numwe utsinzwe. 85 batsinze amashuri yabo, babonye amanota ahagije, ariko n’ibyo babateguri byo mu iyobokamana kuko ni umwaka w’iyobokamana, amasengesho menshi ishapule nyinshi, gushengerera igihe kirekire kandi cyinshi, bazabitsinde, mbese ntibazasange yiryamiye aho kuba mu Kiliziya, aho kuba mu isengesho agomba kubamo”.
Myr Selestini HAKIZIMANA, yavuze ko uretse amasomo bahabwa abategura mu nzira yo kwiha Imana, bifuza ko aba bafratri baharererwa banashyira imbaraga muri siporo. Bagakina kugira ngo bagire umubiri mwiza n’umutima mwiza na roho nzima.
Ati “Ikindi na siporo. Na siporo bafite ibibuga, ni abasore, hari abari bamaze imyaka bakora, hari abamaze imyaka mu ishuri bafite ibibuga cyangwa aho badafite ibibuga, aha ngaha bafite ibibuga bafite imipira, kuburyo noneho bagomba kwisanzura, bagakina kugira ngo mbese bagire umubiri mwiza n’umutima mwiza na roho nzima. Kuburyo bahava biteguye gutangira Philosophicum baratyaye, baratyajijwe kandi barasukuuwe neza”.
Iseminari nkuru ya RUTONGO, iherereye muri Paruwasi ya RUTONGO yanshinzwe mu mwaka 1980. Aho kuri ubu umyobozi wabo Padiri Mariko NIZEYIMANA. Muri iyi seminari niho abafratri batangiye urugendo rwo kwiyegurira Imana, bitegura kuzaba abapadiri, bangirira urugendo rwabo bwa mbere. Biba biteganyijwe ko bahamara igihe cy’umwaka umwe. Bakazahava bakomereza mu iseminari nkuru ya Philosophicum, iherereye muri Diyosezi ya KABGAYI mu gihe cy’imyaka itatu, bakahava naho bakomereza mu iseminani ya Tewolojiya, iherereye muri Diyosezi ya BUTARE, naho bakahamara imyaka ine.
Iri cumbi rigizwe n’inyubako igeretse rimwe, ryuzuye ku kigero cya 95%, imaze gutwara amafaranga y’ u RWANDA asaga miliyoni 260 (260 000 000). Rigizwe n’ibyumba 28 byo kuraramo by’abafratri n’ibyumba bibiri by’abarezi babo, icyumba cy’umushyitsi, hasi hakabamo na office. Irimo kandi Toilet na douches 9 na toilet 3 kuri buri gice cyo hasi no hejuru.