Ku wa gatandatu tariki 19/10/2024, ubwo ishuri ryigenga ryaragijwe Bikira Mariya utabara abakristu (École Privée Marie Auxiliatrice) (E.P.M.A) rizwi ku izina “AKANYONI”, riherereye muri Paruwasi Cathédrale Saint Michel, muri Arkidiyosezi ya Kigali, ryizihizaga Yubile y’imyaka 25 rimaze ritangiye, Musenyeri Casmir UWUMUKIZA, igisonga cya Arkiyepiskopi wa KIGALI, wayoboye igitambo cy’Ukarisitiya cyabimburiye ibi birori.
Ibi birori byitabiriwe cyane n’inzego zinyuranye za Kiliziya bo mu RWANDA no hanze yarwo, inzego za leta, ababyeyi, abarezi, abanyeshuri n’incuti, Myr Casmir UWUMUKIZA, wahagarariye muri ibi birori Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyicyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, utarabashije kuboneka kubera ko yari yagiye mu bundi butumwa.
Kwizihiza Yubile biba ari igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma kugira ngo barebe ishyirwa mu mu bikorwa ry’intego bari bari barihaye ko zagezweho, hishimirwa ibyagezweho, bikaba byari n’igihe cyiza cyo kubura amaso bakarebera hamwe ejo haza h’iri shuri ndetse n’ejo hazaza h’abana boherezamo.
Ishuri E.P.M.A, rifasha abana barigana kuhigira ubumenyi busanzwe, hakiyongeraho n’uburere bushingiye ku ndangagaciro za kimuntu na mbonezamana. Ibi bikaba ari na bimwe mu bikurura ababyeyi kuzana abana babo muri iri shuri, kuko n’umunyeshuri urererwa muri iri shuri biba ari byo yifuzwaho.
Yubile ifasha kandi, guhuriza hamwe ingamba zidakuka zo gukorerera ku ntego no kuzuzanya nta kubusanya hagati y’ababyeyi, abanyeshuri n’abarezi.
Umubyeyi uharerera nawe, asabwa gukurikiranira hafi imyigire y’umwana ku ishuri no kumenya n’abo ahura nabo hanze igihe avuye mu rugo, aba agomba guhangayikishwa no gushaka kumenya ibyo umwana we ahugiyemo cyangwa uko yiga ku ishuri, kugira ngo bifashe umwana gutera imbere mu myigire ye.
Ibi, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyirubutungane Papa Fransisco, nawe aherutse kubigarukaho mu butumwa aherutse kugenera abari bitabiriye Sinode, mu rwandiko rwe rwa gishumba rusoza Sinode ku muryango abaza ababyeyi ikibazo kigura kiti” Ese babyeyi mugerageza kumva no gusobanukirwa aho abana bageze ku rugendo rw’ubuzimana bwabo? Babyeyi ese muzi uko bita abana banyu? Ese mu byukuri muzi aho umutima wabo uba koko? Ese birabashishikaje kubimenya?
Abanyeshuri baharererwa nabo, bibutswa kenshi kudapfusha ubusa amahirwe Nyagasani yabahaye yo kurererwa mu ishuri rya Kiliziya Gatolika rya E.P.M.A.
Iri shuri rya EPMA, ryatangiye tariki 25/10/1999. Rikaba ari nabwo ryahawe izina ry’AKANYONI. Bikaba bituruka ku mugani ugira uti AKANYONI katagurutse ntikamenya iyo bweze. Icyo gihe ryatangiranye abanyeshyri 8. Kugeza ubu, mu myaka 25 ishize rimaze kurera abanyeshuri 15653, kugeza muri uyu mwaka 2024. Rifite intego igira iti “Kurera abakristu beza n’abenegihugu b’inyangamugayo”.
Mu bindi iri shuri rimaze kugeraho, kugeza ubu rifite ibyumba by’amashuri 30 rivuye ku cyumba kimwe ryatangiranye muri uwo mwaka. Niryo shuri rifite inzu ndangamuco (Muse), ifasha abana kurushaho kumenya umuco wabo no kwiga neza ikinyarwanda no kwiyubakira ibibuga bibafasha kwidagadura.
Ishuri kandi, rizwiho ko abanyeshuri baharererwa batsinda neza ibizamini bya leta ari benshi ndetse ko abenshi buzuza. Urugero nko mu mwaka w’amashuri 2023 – 2024, abanyeshuri 100 ku 110 bakoze babonye amanota 30 kuri 30. Naho umwaka wawubanjirije wa 2022 – 2023, batsinze ijana ku ijana, aho abanyeshuri 87 kuri 87 bakoze ibizamini bya leta barujuje n’amanota 30 kuri 30.
kugeza ubu, iri shuri rifite ishuri ry’incuke n’iribanza(Maternelle et Primaire), ryatangiye binyuze mu bushishozi bw’abakuriye Kiliziya Gatolika, byumwihariko ryashinzwe n’umuryango w’ababikira b’Abasalesian ba Don Bosco bazwi nk’abakobwa ba Bikira Mariya Utabara Abakristu (Les Filles de Marie Auxillatrice). Uyu muryango ukaba waravukiye mu gihugu cy’Ubutariyani ahazwi nka Saint Mary Dominica Mazzarello tariki 05/08/1872. Wageze mu RWANDA tariki ya 13/12/1984.