BUTARE: Karidinali Kambanda yayoboye umuhango w’itangwa ry’Ubwepisikopi kuri Musenyeri Jean Bosco Ntagungira

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05 Ukwakira 2024, muri Paruwasi Cathedral ya Butare, iherereye muri Diyoseze ya Butare, Arikiyepisikopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, yayoboye umuhango w’itangwa ry’Ubwepisikopi kuri Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, watorewe kuyobora iyi Diyoseze, asimbuye Myr. Filipo Rukamba.

Ibi bibaye nyuma yaho mu kwezi gushize Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, wari usanzwe ari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis Remera, iherereye muri Arikidiyosezi ya Kigali kuva mu mwaka 2019, yagizwe umushumba mushya w’iyi Diyoseze, nyuma yaho yari aherutse gutorwa n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyirubutungane Papa Fransisco, tariki ya 12 Nzeri, 2024.

Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira abaye umwepiskopi wa gatatu wa Diyosezi ya Butare kuva yashingwa, asimbuye Musenyeri Filipo Rukamba ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru wari uyiyoboye imyaka 27, aho nawe yari asimbuye Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi.

Arikiyepisikopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, akaba na Perezida w’inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko mu izina ry’abapisikopi Gatolika b’Urwanda, amwifuriza ishya n’ihirwe mu butumwa bushya ahawe ndetse amwizeza ubufatanye mu mirimo ye.

Ati “Kuri uyu munsi udasanzwe muri Diyoseze ya Butare, turashimira Imana kubera ingabire y’ubwepisikopi yahawe Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira. Mu izina ry’abapisikopi Gatolika b’U Rwanda, ndagira ngo mwifurize ishya n’ihirwe mu butumwa bushya kandi mwizeza ubufatanye mu mirimo ye”.

Arikiyepisikopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, yakomeje avuga ko Ubwepisikopi ari ingabire ikomeye muri Kiliziya, ko ari urwego rukuru ry’Ubusaseridoti nyobozi, bityo ko iyo ngabire isaba guhora isabirwa, kugira ngo Kiliziya ihorane abasimbura n’intumwa batajorwa.

Ati “Ubwepisikopi ni ingabire ikomeye muri Kiliziya, ni urwego rukuru ry’Ubusaseridoti nyobozi, iyo ngabire isaba guhora isabirwa, kugira ngo Kiliziya ihorane abasimbura n’intumwa batajorwa”.

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, yakomeje kandi ashimira Myr. Filipo Rukamba, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, uruhare rwe mu kubaka Kiliziya, mu myaka amaze ari umushumba w’iyi Diyoseze.

Ati “Turashimira Myr. Filipo Rukamba, kubera ibikorwa byiza yakoze mu nama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, yayibereye umuyobozi imyaka 6, aza kuba umuyobozi wa Komisiyo y’uburezi n’ ubwigishwa(Catesheze) ndetse ayobora na Komisiyo y’abiyeguriye Imana. Yanagize umwete mu gushinga Kaminuza Gatolika y’Urwanda…, Nyiricyubahiro Myr Filipo turabigushimira.

Ibi birori kandi, byitabiriwe n’abandi banyacyubahiro benshi banyuranye, barimo intumwa ya Papa mu Rwanda Musenyeri Analdo Sanchez Catalan, wanabagejejeho ubutumwa bwa Papa yageneye itangwa ry’Ubwepisikopi kwa Myr. Jean Bosco Ntagungira.

Byitabiriwe kandi n’abandi Bepisikopi benshi banyuranye bo mu Rwanda no hanze y’u Rwanda, barimo, Arikiyepisikopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru Myr Tadeyo Ntihinyurwa, umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro, Myr. Celestin Hakizimana, umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Myr. Bartazar Ntivuguruzwa, umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Myr. Smaragde Mbonyitege, umushumba wa Diyoseze ya Kibungo Myr. Jean Marie Vianney Twagirayezu, umushumba wa Diyoseze ya Byumba, Myr. Papias Musengamana, umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri, Myr. Visenti Harolimana, umushumba wa Diyoseze ya Nyundo Myr. Anaclet Mwumvaneza.

Byitabiriwe kandi n’abasaseridoti barenga 500, abihaye Imana bo mu miryango inyuranye, inzego bwite za leta, ingabo na Police n’imbaga y’abakristu baturutse hirya no hino mu maparuwasi atandukanye baje kumushyigikira. Bose hamwe bakaba basaga abantu 4000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *