Musenyeri Jean Bosco Ntagungira ni urwibutso rwiza rw’ Umwepisikopi wa Yubile zimpurirane – Karidinali Kambanda
Arikiyepisikopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, avuga ko Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira abaye Musenyeri mu gihe Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda no ku isi muri rusange iri mu rugendo rwo kwizihiza Yubile y’impurirane, bityo ko ari urwibutso rwiza, azahore azirikana ko ari Umwepisikopi wa Yubile.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05 Ukwakira 2024, muri Paruwasi Cathedral ya Butare, iherereye muri Diyoseze Gatolika ya Butare, aho yari ayoboye umuhango w’itangwa ry’Ubwepisikopi kuri Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, wari uherutse gutorwa na n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyirubutungane Papa Fransisco kuyobora iyi Diyoseze, asimbuye Myr. Filipo Rukamba.
Arikiyepisikopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, yavuze ko Musenyeri Jean Bosco Ntagungira abaye Musenyeri mu gihe Kiliziya yo mu Rwanda no ku isi muri rusange iri mu rugendo rwo kwizihiza Yubile z’impurirane, zirimo iy’imyaka 2025 yo gucungurwa kwa muntu n’iy’imyaka 125 inkuru nziza imaze igeze mu Rwanda, bityo ko ari urwibutso rwiza, ngo azahore azirikana ko ari Umwepisikopi wa Yubile.
Ati “Uje gukomeza ikivi mu muryango w’Imana uri muri iyi Diyoseze ya Butare. Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco rero, uje n’igihe cya Yubile. Ni urwibutso rwiza uzahora uzirikana ko uri Umwepisikopi wa Yubile.
Arikiyepisikopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, yakomeje avuga ko ari mahire kuko muri iyi Diyoseze ya Butare, ariho inkuru nziza yatangiriye.
Ati “Ni mahire kandi ko muri iyi Diyoseze ya Butare, niho inkuru nziza yatangiriye. Save niyo Misiyoni ya mbere mu Rwanda, niho urumuri rw’ivangili rwashyikiye, hanyuma igenda ikongereza n’ahandi mu Rwanda, kugeza rukwiriye hose”.
Arikiyepisikopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, yakomeje kandi avuga ko iyi Diyoseze Musenyeri Jean Bosco Ntagungira abereye umushumba ari igicumbi cy’ubukristu kandi ikaba n’igicumbi cy’umuco n’uburezi.
Ati “Kuba rero uri Umwepisikopi wa Yubile muri iyi Diyoseze, aho Yubile twizihiza yatangiriye ni ingabire dushimira Imana. Iyi Diyoseze rero ni igicumbi cy’ubukristu kandi ikaba n’igicumbi cy’umuco n’uburezi. Diyoseze ya Butare ifite amateka y’uburezi, kuva ku burezi bw’ibanze kugeza kuri kaminuza ya mbere mu gihugu, seminari nkuru nayo niho iri, niyo mpamvu rero hano ari igicumbi gikomeye cy’uburezi n’umuco, kandi nk’uko wabyivugiye mu kirangantego cyawe, washyizemo ingoma ikimenyetso cy’umuco wacu kandi ikaba ifite n’icyo ivuze mu bukristu nk’ingoma y’Imana mu bantu. Urakomeze rero iyo ntego, maze rero muri iyi Diyoseze ya Butare ubukristu koko bube umuco, n’umuco w’ U Rwanda wizihire ubukristu”.
Arikiyepisikopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, yakomeje kandi ashimira abasaseridoti ba Diyoseze Butare uko bakiriye neza Umwepisikopi wabo mushya.
Ati “Mu izina ry’abepisikopi ndashimira abasaseridoti ba Butare uko mwakiriye neza Umwepisikopi wanyu, ndashimira Musenyeri Gahizi(avuga igisonga cy’umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare, Myr. Jean Marie Vianney Gahizi) ku ijambo ryiza ryo kwakira Umwepisikopi mushya. Muhore mumwumvira nk’uko mwabigaragaje muri uyu muhango w’ubwepisikopi. Buriya uko abapadiri bazaga imbere y’umwepisikopi mushya, kwari ukumusezeranya kumwumvira.
Muzamufashe kurangiza neza umurimo wa gishumba no kwita ku muryango w’Imana uri I Butare”.
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, ubaye Umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare, asimbuye Musenyeri Filipo Rukamba ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru wari waratorewe kuba umushumba w’iyi Diyoseze kuva tariki ya 18 Mutarama 1997.
Amateka agaragaza ko Diyoseze Gatolika ya Butare yashinzwe tariki ya 11 Nzeri 1961, icyo gihe ikaba yaritwaga Diyoseze ya Astrida. Kuva tariki ya 12 Ugushyingo 1963 nibwo yahinduriwe izina yitwa Diyoseze Gatolika ya Butare, nk’uko byemejwe na Papa Pawulo wa VI. Icyo gihe ikaba yarahawe Musenyeri Jean Baptist Gahamanyi, nk’Umwepisikopi wayo bwite.