Ku cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Tereza w’umwana YEZU/RUSHUBI, iherereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI, habereye umuhango wo guha umugisha no kwegurira Nyagasani inyubako ya Kiliziya nshya y’iyi Paruwasi. Uyu muhango wayobowe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA.
Nyuma yo gufungura imiryango y’iyi ngoro y’Imana ku mugaragaro, mu guha umugisha Paruwasi nshya ya RUSHUBI, ibi birori byaranzwe no kuyitera amazi y’Umugisha, kuyisiga amavuta ya Krisima, Guha umugisha taberenakro, aritari, isomero no kuyegurira Nyagasani, mu gitambo cy’Ukarisitiya cyahaturiwe.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yavuze ko amatafari agerekeranye ubwayo adahagije. Bityo ko sima ihuza ya matafari mazima ari urukundo.
Yagize ati “Iyo umufundi yubaka, akabumba amatafari aringaniye neza, agaconga amabuye nayo aringaniye neza, kugira ngo ashobore kubangikana ku rukuta, iyo ayagerekeranyije ntabwo ashobora gukora urukuta ngo rukomere. Amatafari agerekeranye ntabwo ahagije. Mu isengesho ryo kwegurira ingoro rigira riti ya matafari mazima, sima iyahuza ni urukundo. Igahuza ya matafari mazima tukubaka umuryango wunze ubumwe ukomeye. Ngiyo kiliziya rero nzima tubereye ingingo za Kristu, amasakaramentu n’ijambo ry’Imana bigenda bidutagatifuza, bikadutegura kugira ngo tube umuryango w’Imana wunze ubumwe, mu ijwi rimwe, gusingiza Imana, aha hantu buri munsi hakajya hazamuka amasengesho asingiza Imana kandi n’umukiro w’Imana ukahamanukira”.
Cardinal KAMBANDA, yakomeje ashima cyane abakristu b’iyi Paruwasi uruhare runini rwabo bagize mu kwiyubakira Kiliziya.
Ati “Ndagira ngo nshimire cyane abakristu ukuntu mwitanze cyane muri iki gikorwa, ni ibintu bitangaje dushimira Imana yo dukesha byose kuko ndibuka tuza kushyira ibuye ry’ifatizo hano nshimira na Nyakubahwa Meya nawe twari kumwe, uru rugendo twararukoranye, none tukaba twongeye kuba turi kumwe mu kuyitaha. Hano hari umurima, yari intabire. Kubona rero ubu ng’ubu tugarutse hari Ingoro nziza ni igitangaza gikomeye kandi gishimishije, kitugaragariza bwa bwenge n’impano Imana yaduhaye, tubikoresha tugakomeza kugira isi nziza. Imana yaremye isi ishyiramo umuntu, imuha ubwenge n’amaboko ngo agende akomeze gutunganya isi. Ibi iyo tubirebye mu maso y’ukwemera ni ikintu gikomeye ngira ngo mbashimire kandi dufatanye gushimira Imana”.
Cardinal KAMBANDA, yakomeje kandi avuga ko, Paruwasi ari igicumbi cy’amajyambere.
Ati “Paruwasi ni igicumbi cy’amajyambere. Aho Paruwasi igeze bakristu banyakubahwa bayobozi ba leta haba hari amaboko n’amahirwe y’amajyambere. Ubu rero rushubi muri iyi myaka itandatu iragenda ibigaragaza kandi izanakomeza kurushaho, kugira ngo koko ibe igicumbi cy’iterambere, kujijura abakristu no gufatanya nabo bubaka igikorwa nk’iki kigezweho n’ibindi bigende birushaho kugerwaho”.
Paruwasi ya Mutagatifu Tereza w’umwana YEZU/ RUSHUBI, yavutse tariki ya 14/10/2018 ibyawe na Paruwasi ya Rilima na Nyamata.
Ibuye fatizo ryo kuyubaka ryashyizweho na Antoni Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, tariki ya 24/7/2022. Ifite umwihariko ko ari imwe muri Kiliziya abakristu biyubakiye mu gihe gito (Imyaka ibiri).
Taliki ya 14 Ukwakira 2019 nibwo inzu y’abapadiri b’iyi Paruwasi yahawe umugisha na Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, bafite kandi abapadiri babiri bavuka muri paruwasi yabo.
Paruwasi ya Mutagatifu Tereza w’umwana YEZU/RUSHUBI, iherereye mu karere BUGESERA, umurenge wa JURU. Iyi Paruwasi igizwe n’amasantarali 6. Ane yo muri Paruwasi ya Rilima n’abiri yo muri Paruwasi ya Nyamata. Igizwe n’impuzamirayngoremezo 67 ndetse ikaba ifite abakristu 19 768.
Kugeza ubu kandi, iyi Paruwasi ifite abasaseridoti babiri bahakorera ubutumwa, aribo Padiri Jean Damascene MUGIRANEZA, akaba ari we Padiri mukuru ndetse na Theoneste ZIRIMWABAGABO, akaba ari we Padiri wungirije.
Paruwasi ya RUSHUBI yari santrali yavukiye muri paruwasi ya NYAMATA mu mwaka w’1973 icyo gihe ikaba yarayoborwaga na Padiri Heneriko. Abonye imvune abakristu bahuraga nazo, mu mwaka w’1979 ku bwumvikane bw’abapadiri bombi, Heneriko na Mingeti, RUSHUBI bayegurira Paruwasi ya RILIMA.
Igitekerezo cyo kugira ngo RUSHUBI ibe Paruwasi cyaturutse ku ruzinduko rwa Arkiyepiskopi wa KUGALI, uri mu kiruhuko cy’izabukuru Nyiricyubahiro Thadeyo NTIHINYURWA yagiriye ku butaka bwa RUSHUBI bwa mbere mu mwaka wa 2005, abakristu bamwakiriye ari benshi cyane.
Iyi Paruwasi nshya ya Mutagatifu Tereza w’umwana YEZU/RUSHUBI, yuzuye itwaye amafaranga y’ u RWANDA 316 912 850 Rwf. Muriyo harimo uruhare rw’abakristu rungana na 250 012 850 Rwf, angana na
78.89%. Inkunga yahawe na Arkidiyosezi ya KIGALI 66 900 000 Rwf, angana na 21.10%.
Mu byo iyi Paruwasi iteganya gukora harimo kubaka sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli mu kibanza bafite ahitwa KABUKUBA, gutunganya ubutaka bukikije paruwasi KABUKUBA n’ inzu y’ubucuruzi.