URUBYIRUKO RWO MU KARERE K’IKENURABUSHYO KA KICUKIRO RWANYUZE MU MURYANGO W’IMPUHWE Z’IMANA

Urubyiruko rwa Arkidiyosezi ya KIGALI rusaga 500 rwaturutse mu karere k’ikenurabushyo ka KICUKIRO (“Zone Pastorale KICUKIRO“), bari kumwe na ba padiri Omoniye b’urubyiruko, bakoze urugendo nyobokamana kuri uyu wa 23/11/2024, bananyura mu muryango w’Impuhwe z’Imana muri paruwasi yaragijwe Umuryango Mutagatifu (“Sainte Famille“) yo muri Arkidiyosezi ya KIGALI.

Uru rubyiruko rwakiriwe na padiri mukuru wa Paruwasi Sainte Famille, padiri Ezéchiel RUKIMBIRA, akaba ari nawe wabaturiye Igitambo cya Misa. Iyi paruwasi ikaba paruwasi ya mbere ikuze mu ziri mu mugi wa KIGALI (yazibyaye), bityo ikaba ari yo yafunguweho Umuryango w’Impuhwe z’Imana muri paruwasi zo mu mugi nyine.

Urubyiruko rwaje ruturutse mu ma paruwasi atandatu agize Zone Pastorale KICUKIRO, imwe muri Zone z’umugi, rwari kumwa na padiri Alexis NDAGIJIMANA: umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ikenurabushyo ry’ububyiruko (C.EP.J), akaba na Omoniye w’urubyiruko muri paruwasi Regina Pacis / REMERA, na padiri Jean Claude NKUNZIMANA: Omoniye w’urubyiruko mu karere k’ikenurabushyo ka KICUKIRO.

Akarere k’ikenurabushyo ka KICUKIRO kagizwe na za paruwasi zikurikira: paruwasi KANOMBE, KICUKIRO, GAHANGA, GIKONDO, KACYIRU na Regina Pacis / REMERA.

Uru rubyiruko rugeze kuri Sainte Famille, urugendo nyobokamana rwakomereje ku gusingiza Imana, guhabwa inyigisho, penetensiya, gushengerera Yezu mu Ukaristiya Ntagatifu, no kuvugira hamwe ishapule y’Impuhwe z’Imana. Nyuma baca mu Muryango w’Impuhwe z’Imana ndetse baturirwa Igitambo cya Misa, bahabwa umugisha wa Indulgensiya zishyitse.

Inyigisho nyamukuru Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ikenurabushyo ry’ububyiruko (“Aumônier National des Jeunes”): padiri Alexis NDAGIJIMANA yahaye urubyiruko kuri uwo munsi, yari ifite umutwe ugira uti: “Tubeshejweho n’Impuhwe z’Imana”.

Urubyiruko rwa Zone Pastorale ya KICUKIRO rwahisemo gukora uru rugendo nyobokamana kugira ngo rwitegure guhimbaza neza umunsi mukuru wa Kristu Umwami, ukaba n’umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, tariki ya 24/11/2024.

Uyu munsi kandi wanahuriranye n’uko paruwasi Sainte Famille yizihije isabukuru y’imyaka 111 imaze ishinzwe, kuko yashinzwe mu mwaka w’1913.