UMUNSI MUKURU WA KRISTU UMWAMI MU IGORORERO RYA MAGERAGERE

Umushumba wa Diyosezi ya BUTARE, Myr Jean Bosco NTAGUNGIRA, ku cyumweru tariki ya 24/11/2024, yifatanyije n’imfungwa n’abagororwa bo mu igororero rya NYARUGENGE (rizwi ku izina ry’Igororero rya MAGERAGERE), guhimbaza umunsi mukuru wa Kristu Umwami, anatanga isakramentu ry’ugukomezwa ku mfungwa n’abagororwa 41 babiteguriwe.

Iri gororero rya MAGERAGERE riherereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI, muri paruwasi ya BUTAMWA. Umushumbawa Diyosezi ya BUTARE, Musenyeri Jean Bosco NTAGUNGIRA, niwe wahagarariye Arkiyepisikopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA muri ibi birori, utarabashije kuboneka, kuko yari mu bundi butumwa.

Uyu munsi mukuru kandi witabiriwe n’igisonga cya Arkiyepiskopi wa KIGALI, Musenyeri Casmir UWUMUKIZA n’abandi basaserdoti batandukanye barimo padiri Ernest BIGIRIMANA: umunyamabanga wa Arkiyepiskopi wa KIGALI, padiri mukuru wa Paruwasi ya BUTAMWA iri gororero riherereyemo: padiri IRAKIZA Charles, Padiri NSANZAMAHORO Justin, n’ababikira (“Les Filles de la Charité”) basanzwe bahakorera ubutumwa.

Umushumba wa Diyosezi ya BUTARE, Musenyeri Jean Bosco NTAGUNGIRA, muri iri gororero rya MAGERAGERE yakiriwe n’ubuyobozi bwa RCS, buhagarariwe na ACP Emmanuel N. RUTAYISIRE, n’abandi bakozi ba RCS batandukanye bavuye ku kicaro gikuru cya RCS, n’abandi basanzwe bahakora, bifatanyije nabo kuri uyu munsi.

Iri gororero rya MAGERAGERE rifungiyemo imfungwa n’abagororwa 11 599, barimo abagabo 10 082, abagore 1515, abana bato 120 n’abanyamahanga 118, ryifitemo santrali yaragijwe Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, igizwe n’abakristu gatolika (ababashije kwiyandikisha) bitabira 1 624: abagabo 1 319 n’abagore 305. Ikagira kandi chorales 3 n’imiryango ya Action Catholique 8. Muri yo harimo Abanyamutima, JOC, Umuryango w’Impuhwe z’Imana (Abanyampuhwe), Abasakapurali, Mouvement Sacerdotale Mariale, Regio Mariae na Groupe charismatique.

Myr Jean Bosco NTAGUNGIRA, nyuma yo guha isakaramentu ry’ugukomezwa izi mfungwa n’abagororwa 41, barimo abakobwa 14 n’abahungu 27, bose yabahaye Bibiliya Ntagatifu, kugira ngo bajye basoma Ijambo ry’Imana, banafashe abandi kurimenya, ndetse n’ishapule kugira ngo bajye biyambaza Umubyeyi Bikira Mariya.

Ubwo hizihizwaga uyu munsi mukuru wa Kristu Umwami muri iri gororero rya MAGERAGERE, ni nabwo kandi uwari Omoniye ushinzwe amagororero yo hirya no hino mu gihugu, umaze imyaka 44 ahakorera ubutumwa, ni ukuvuga kuva mu mwaka 1980, Musenyeri André HAVUGIMANA, yasoje ubutumwa bwe ku mugaragaro (kuko agiye mu kiruhuko cy’iza bukuru), asimburwa na Padiri Viateur NSENGIYAREMYE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *