ARKIDIYOSEZI YA KIGALI YAHIMBAJE YUBILE Y’UKARISTIYA.

Ku cyumweru tariki ya 01/12/2024, muri paruwasi yaragijwe Mutagatifu Karoli LWANGA / NYAMIRAMBO, hizihirijwe Yubile y’Ukaristiya ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI. Ihimbazwa ry’iyi Yubile ryahuriranye n’itangira ry’umwaka mushya wa liturjiya: icyumweru cya mbere cya Adventi, umwaka C, mu gitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI.

Ibi birori byitabiriwe kandi na Arkiyepiskopi wa KIGALI uri mu kiruhuko cy’iza bukuru: Myr Tadeyo NTIHINYURWA, abasaserdoti n’abihayimana banyuranye bo muri Arkidiyosezi ya KIGALI, hamwe n’abakristu baturutse paruwasi zose zigize Arkidiyosezi ya KIGALI.

Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, mu nyigisho yibukije ko igihe cya Adventi ari umwanya wo kuzirikana ibintu bitatu by’ingenzi: icyizere, ibyishimo, no kwitegura:

“Umuntu utegereje aba afite icyizere, aba yizeye ko Umukiza agiye kuza, n’umukiro atanga ko umuri hafi. Icya kabiri ni ibyishimo, kuko umukiro akeneye, ategereje, ugiye kuza: ibyishimo by’amizero afite. Icya gatatu ni uko uwo muntu yitegura. Aritegura ngo umushyitsi muhire, Umukiza uzanye umukiro ni aza, azasange yiteguye”.

Arkiyepiskopi yagarutse kandi ku gaciro k’isengesho, n’uburyo rifasha abantu guhora biteguye.

Yibukije ko Nyagasani yashatse kugumana na muntu mu Ukaristiya Ntagatifu, kugira ngo abantu bajye bamuhabwa, abasangize ubuzima bwe mu Ukaristiya nyine:

“Kwizihiza Yubile y’Ukaristiya ni amahirwe akomeye, kuko Ukaristiya ari ipfundo ry’umukiro wa muntu wose.”

Kuri iki cyumweru cya mbere cya Adventi cyanizihijweho Yubile y’Ukaristiya muri Arkidiyosezi ya KIGALI, Arkiyepiskopi wa KIGALI yanatangije ku mugaragaro igikorwa cy’ubuyoboke cy'”isengesho ryo gushengerera kutaretsa”, kizajya gikorwa amasaha 24/24 muri chapelle y’ishengerera rihoraho yabugenewe iherereye aho muri paruwasi ya NYAMIRAMBO, asobanura ko, mu bundi buryo, nayo ari Adventi, kuko ari uburyo bwiza bwo gutegereza Umukiza, abashengerera basabana na Yezu uri mu Ukaristiya Ntagatifu mu mutima no mu isengesho.

Yubile y’Ukaristiya yizihijwe ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI hitegurwa Ikoraniro ry’Ukaristiya mu RWANDA ku ncuro ya kabiri, rizabera muri Diyosezi ya BUTARE guhera tariki ya 04 kugera kuya 08/12/2024, rifite insanganyamatsiko igira iti “Turangamire Kristu mu Isakramentu ry’Ukaristiya, soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”. Nguko uko Kiliziya y’u RWANDA ikomeje urugendo rugana ku kuzahimbaza Yubile y’impurirane: Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa Bene Muntu, n’imyaka 125 Ivangili imaze igeze mu RWANDA, izizihizwa umwaka utaha.

MU MAFOTO: