Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, kuwa mbere tariki ya 09/12/2024, yafunguye ku mugaragaro Ikigo cy’ubushakashatsi cyahariwe Igihango cy’uburezi nyafrika: IPEA (“INSTITUT PACTE ÉDUCATIF AFRICAIN”), ikigo abereye umuyobozi w’ikirenga ku rwego rwa AFRIKA. Uyu muhango wabereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI, muri Hôtel Sainte Famille.
Iki kigo yagifunguye ubwo mu RWANDA hari hari kubera inama y’iminsi itatu yahurije hamwe ibihugu bigize Igihango cy’uburezi nyafrika (“PACTE ÉDUCATIF AFRICAIN”), kuva kuwa 08 kugeza kuwa 10/12/2024, yabimburiwe n’Igitambo cya Misa kiyifungura ku mugaragaro cyatuwe na Mgr Gabriel SAYAOGO, Arkiyepiskopi wa Koupéla ho muri BURKINA FASO, ku cyumweru tariki ya 08/12/2024, muri Chapelle Saint-Paul.
Ibirori byo gutangiza ikigo IPEA byabaye ku munsi wa kabiri w’Inama yari ihurije hamwe ibihugu 9 byo ku mugabane wa AFRICA na 2 byo ku mugabane w’u BURAYI bikoresha ururimi rw’igifaransa, bigize Igihango cy’uburezi nyafurika (PACTE ÉDUCATIF AFRICAIN). Ibi birori byitabiriwe n’umuyobozi mukuru wa REB (RWANDA Basic Education Board) Dr. Nelson MBARUSHIMANA, n’abandi banyuranye bafite aho bahurira n’uburezi.
Ibikorwa by’Igihango cy’uburezi nyafrika (“PACTE ÉDUCATIF AFRICAIN”), bihuriweho n’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu 9 bya AFRIKA bivuga ururimi rw’igifransa, birimo u RWANDA, u BURUNDI, RDC, CAMEROUN, RÉPUBLIQUE CENTRAFRICAINE, MALI, BURKINA FASO, NIGER, na CÔTE D’ IVOIRE, wongeyeho UBUFARANSA n’UBUBIRIGI byo mu BURAYI. Imibare igaragaraza ko muri ibi bihugu habarurwa amashuri 44 160.
IPEA yashyizweho nk’ikigo abarimu bo muri za Kaminuza bazajya bakoreramo ubushakashatsi bugamije kurebera hamwe icyateza imbere uburezi, ibivuye muri ubwo bushakashatsi bigashingirwaho hagenwa amahugurwa ahabwa abarezi, kugira ngo uburezi muri AFRIKA burusheho kugira ireme, no mu rwego rwo guteza imbere umwihariko w’uburezi Gatolika.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, yagaragaje ibintu bitatu by’ingenzi iki kigo kizibandaho, birimo ubushakashatsi, guha amahugurwa abarezi no kubaherekeza mu bigo byabo no mu bihugu byabo.
“Hari ibintu bitatu, hari ubushakashatsi bw’aba professeurs muri za Kaminuza, hakaba kwigisha, amahugurwa, hakaba no guherekeza abarimu ngo turebe uko uburezi bugenda burushaho kunozwa. Ubushakashatsi ni aba professeurs aho bari mu bihugu byabo no muri universités zabo bakora ubushakashatsi, n’ubu byatangiye, kuko ubu hari Atelier irimo abarimu ba za Kaminuza n’abashashakashatsi bari kureba ibikenewe kugira ngo uburezi muri AFRIKA bushobore kunoga. Bavuye mu bihugu bitandukanye bya AFRIKA, bagahuza ibyo ibihugu bihuriyeho n’umwihariko wa buri gihugu. Icya kabiri ni amahugurwa. Abarimu bazajya batumwirwa bahabwe amahugurwa avuye muri bwa bushakashatsi, bumaze kubona ibikenewe kugira ngo uburezi bushobore kunozwa, bahabwe amahugurwa kuri ubwo bumenyi, bamaze kubona bushobora gufasha, kandi nabo batege amatwi banabihuza n’uko iwabo biteye, hanyuma rero no kuzajya babaherekeza mu bigo byabo no mu bihugu byabo”.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA yerekanye kandi umurongo w’uburezi gatolika uhatse iyi PACTE ÉDUCATIF AFRICAIN:
“Iki Gihango cy’Uburezi Nyafrika kiri mu murongo w’uburezi gatolika ugomba gushyira imbere ugutega amatwi abana ngo wumve impano bifitemo, wumve ubwenge bifitemo, wumve impungenge n’inzozi zabo, kugira ngo mushobore kugendera hamwe. Ikindi ni ukwita ku muryango: uburezi bwa mbere buhera mu muryango. Ishuri rya mbere ni mu muryango, mu rugo. Abarezi mu ishuri bafatanya n’ababyeyi mu rugo, kuko ababyeyi bashyira umwana wabo mu maboko y’abarezi kugira ngo babarerere. Ibyo rero bisaba na none kwa kugendera hamwe”.
Igitekerezo cyo gushinga ikigo IPEA cyaturutse ku muhate wo guhuriza hamwe ubutumwa nk’abashumba, aba professeurs, abashakashatsi n’abahanga bo muri ibi bihugu bitandukanye, imbuto y’imyaka igera kuri irindwi bungurana ibitekerezo ku buryo banoza ubutumwa basangiye.
Baje gusanga uburezi ari ikintu gihuza ubutumwa bwabo: abato bakagora ubumenyi, ariko bakigishwa n’Ivanjili kuko ari yo shingiro ry’indangagaciro zirera umwana, akaba umwana ushoboye kandi ushobotse, udafite ubumenyi gusa ahubwo afite n’umutima-nama.
Ibi kandi, byaje kuba mahire ko n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Nyirubutungane Papa Francisco, mu myaka 5 ishize, yasohoye inyandiko ku burezi mu rwego rwo gutegura ejo hazaza h’isi, ndetse asohora n’inyandiko isaba ko habaho ubufatanye ku bantu bose b’ingeri zose, anatangaza ko yabikuye ku mugani wa kinyafrika ugira uti “Kugira ngo wigishe umwana bisaba ubufatanye bw’umusozi wose (bw’agasozi kose)” (“Pour éduquer un enfant, il faut toute un village”).