URUBYIRUKO RWA ARKIDIYOSEZI YA KIGALI MU RUGENDO NYOBOKAMANA i KIBEHO

Urubyiruko rwa Arkidiyosezi ya KIGALI rusaga 4600 rwajyanye na Arkiyepiskopi wa KIGALI Nyicyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA mu rugendo Nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo i KIBEHO, iherereye mu Diyosezi ya GIKONGORO, urugendo rumaze kuba ngarukamwaka rugamije gutoza urubyiruko gukora ingendo yyobokamana no kurutoza kugira ubuyoboke kuri Bikira Mariya.

Uru rugendo nyobokamana uru rubyiruko rwakoreye i KIBEHO, rwari rufite insanganyamatsiko igira iti: ” Abiringiye Uhoraho nti badohoka mu rugendo” (Iz 40, 31), ikaba kandi insanganyamatsiko urubyiruko rwa Arikidiyosezi ya KIGALI ruzagenderaho muri uyu mwaka mushya w’ubutumwa wose batangiranye n’ukwezi kwa Nzeri. Ni urugendo nyobokamana kandi rwinjira mu nkingi 3 z’ingenzi z’ikenurabushyo ry’urubyiruko: isengesho, imyidagaduro no kwiteza imbere.

Arkiyepiskopi yibukije urubyiruko ko buri muntu Imana kuva imurema iba imufitiye umugambi n’ubutumwa yamugeneye. Bikira niwe wabaye uwa mbere mu kwemera umugambi w’Imana, kuko amaze kumva ko ari umugambi w’Imana n’ubutumwa Imana yamugeneye, yemeye kuba Eva mushya wabyariye isi Umukiza n’umukiro, nyuma y’uko icyaha cyari cyaraheranye muntu, kimugira imbata y’urupfu:

“Bikira Mariya rero yari afite gahunda ze na Yozefu zo gushaka nk’uko bisanzwe kw’abakobwa n’abahungu, nk’abandi bose. Ariko noneho yumvise ko atari ko gushaka kw’Imana yemera guhara gahunda ze ngo hakorwe ugushaka kw’Imana. Afatanya n’Imana mu mugambi wayo wo gukiza abantu atubyarira Umukiza. Malayika akimara kumubwira ubwo butumwa arashishoza hagati y’ibyo yifuzaga n’ugushaka kw’Imana, yumva yakwemera guhara ibyifuzo bye n’ugushaka kwe, kugira ngo yubahirize ugushaka kw’Imana, ati “ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze” amaze kumva ko ari cyo Imana yamuremeye. Imana ikurema igufitiye umugambi n’ubutumwa yakugeneye. Amaze kumva ko ari umugambi w’Imana n’ubutumwa Imana yamugeneye, yemeye kuba Eva mushya watubyariye Umukiza n’umukiro, nyuma y’uko icyaha cyari cyaraheranye muntu kimugira imbata y’urupfu”.

“Rubyiruko rero, buri wese muri mwe Imana iba yaramuremye imufitiye umugambi n’ubutumwa. Iki ni igihe cyo gutega amatwi Nyagasani, ikigero murimo ni igihe cyo gutega amatwi ngo wumve umugambi Imana yakuremeye, wumve ubutumwa Imana yakugeneye, kugira ngo nka Bikira Mariya, duhagurukire kwakira ugushaka kw’Imana n’umugambi wayo, ndetse gahunda zacu kenshi ntizihura n’umugambi w’Imana, ugushaka kwacu kenshi ntiguhura n’ukw’Imana, wemere kuba wahara gahunda zawe n’ibyifuzo byawe mu gihe ubona ko hari ubutumwa Imana igufitiye, yakugeneye. Icyo gihe rero ubuzima bwawe buraguhira. Icyo gihe winjira neza mu mugambi w’Imana ukizihirwa”.

Kuko umuntu ari umunyantege nke, urubyiruko rusabwa gusenga cyane, kugira ngo imbaraga z’umutima zifuza icyiza zige ziganza imbaraga nke z’umubiri zibagusha.

Uru rugendo nyobokamana rw’urubyiruko rwa Arkidiyosezi ya KIGALI i KIBEHO rwabaye n’umwanya mwiza wo gushimira Umubyeyi Bikira uko yabanye nabo mu mwaka w’ubutuma basoje no kumutura umwaka mushya bamaze igihe gito binjiyemo.

Rwaranzwe kandi no kugenda basenga banasangira ubuzima bwa gikristu, bageze i KIBEHO bahabwa inyigisho zinyuranye, penetensiya, na Misa.

Urugendo nyobokamana ni urugendo rutagatifu rwibutsa abantu ko bari mu rugendo, rukibutsa muntu ko muri iyi si ari umugenzi. Rukaba kandi rwigisha abantu ko iyo umuntu ari mu rugendo aba afite intego, naho agana. Rwigisha muntu kugana ku Mana.

Umubyeyi Bikira Mariya yabonekeye abana batatu i KIBEHO mu RWANDA kuva mu mwaka 1981 kugeza muw’ 1989. Aya mabonekerwa yemewe na Kiliziya mu mwaka wa 2001. Kuva icyo gihe abantu bo mu bihugu binyuranye bakaba baza kuhakorera ingendo nyobokamana mu bihe bitandukanye.

Bumwe mu butumwa Umubyeyi Bikira Mariya yatangiye i KIBEHO hariko ko yasabye abantu kugarukira Imana no gusenga ubutitsa kandi nta buryarya.