“BANA, TURANGAMIRE KRISTU, WE SOKO Y’AMIZERO, UBUVANDIMWE N’AMAHORO”: ni insanganyamatsiko ya Yubile y’abana yizihijwe ku rwego rw’igihugu kuri uyu wa gatanu tariki ya 27/12/2024, ku Ngoro ya Nyina wa Jambo i KIBEHO muri Diyosezi ya GIKONGORO, ahari hateraniye abana basaga 5000, mu gitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI.
Iyi Yubile y’abana yizihijwe ku rwego rw’igihugu, ikaba yahuje abana baturutse mu ma Diyosezi Gatolika yose yo RWANDA uko ari 9, mu rwego rwo gufasha abana kwizihiza neza Yubile y’impurirane Kiliziya yatangiye urugendo rwo kwizihiza: Yubile y’imyaka 2025 Yezu Kristu yigize umuntu aje gucungura isi, n’iy’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu RWANDA.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yavuze ko iyi Yubile y’abana ikomeye cyane, kuko abana ari bo shingiro ry’ejo hazaza, kuko ari bo bazakomeza n’izindi Yubile ziri imbere, ndetse iyi Yubile akaba ari n’umurage yabaha, kuko Yubile itaha ari bo bazaba bahari babwira abandi uko byagenze.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yongeyeho ko buri myaka 25 ari Yubile, bivuze ko guhera ubu, mu mwaka 2050, abana ubu bafite imyaka 10 bazaba bafite imyaka 35. Ni ukuvuga ko icyo gihe benshi mu bana baje uyu munsi i KIBEHO bazaba ari abagabo n’abagore bubatse ingo za gikristu, abandi bakazaba ari abasaserdoti n’abiyeguriye Imana, mbese ko icyo gihe aba bana bitabiriye guhimbaza iyi Yubile uyu munsi aribo bazaba barebwa no gutegurira abandi kuyizihiza:
Kwizihiza iyi Yubile bizakomereza ku izakurikiraho mu mwaka wa 2025, 2075 na 2100. Aba bana ni bo bazayizihiza.
Kwizihiza Yubile y’abana ni umurage, kuko ku bayizihiza aba ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma bagashimira Imana ibyo yabakoreye, ariko kandi bikanabaha ukwizera barangamiye Yezu Kristu.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yakomeje avuga ko bishimira cyane kwizihiza iyi Yubile y’abana babatura Yezu n’Umubyeyi Bikira Mariya:
“Twishimiye rero kwizihiza iyi Yubile tubatura Yezu na Bikira Mariya. Bana, igihe muvuka, ababyeyi banyu babajyanye mu Ngoro kubatura Imana mubatizwa, ababyeyi babatuye Imana muvutse, babazana mu Ngoro nka Yezu, nuko muturwa Imana murabatizwa. Ubu rero twaje kubatura Imana n’Umubyeyi Bikira Mariya”.
Arkiyepiskopi wa KIGALI akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu RWANDA Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yashimiye cyane Inama y’Abepisikopi n’abo bafatanya bose mu butumwa, kuba barahisemo kuza kwizihiza iyi Yubile y’abana, bakora uru rugendo nyobokamana ku butaka butagatifu i KIBEHO, bakabatura Umubyeyi Bikira Mariya, nk’uko Yezu yabyifuje agira ati “Ni mureke abana bansange”.
Arkiyepiskopi yabwiye abana n’abarezi babo ko kwizihiza iyi Yubile ari undi murage bakwiye gukomeza uko bagenda bakura: umurage wo kujya baza gutaramira Umubyeyi Bikira Mariya i KIBEHO, aho yabasuye akabaha umugisha, kuko urugendo nyobokamana ni uburyo bwiza bwo kwitagatifuza, byibutsa abantu ko ari abagenzi mu buzima bwabo.
Mu kwizihiza iyi Yubile y’abana, Arkiyepiskopi yashimiye cyane abasaseridoti, abiyeguriye Imana n’abarezi bose bafasha mu butumwa bw’abana, abashimira ko baherekeje abana kugira ngo bakure neza bafite impagarike, bakure neza ku mubiri, mu bwenge, ndetse bakure no mu iyobokamana.
Iyi Yubile y’abana yizihijwe mu gihe cya NOHELI, ivuka rya Nyagasani Yezu Kristu. Arkiyepiskopi yaboneyeho umwanya wo kongera kwifuriza abana gukomeza kugira NOHELI nziza, n’umwaka mushya muhire w’amahoro, ubuvandimwe n’amizero wa 2025, abibutsa ko NOHELI ari umunsi w’Umwana Yezu, ko umwana Yezu yanyuze mu kigero nk’icyabo, ko yabaye umwana nka bo, ko yagize imyaka 10, 12, … ngo bose bajye bibuka ko Yezu yanyuze muri iyo myaka, kandi bajye bamwiyambaza bazi ko abumva nk’umwana nka bo, kandi bajye bamwigiraho imigenzo myiza.
Arkiyepiskopi yashimye kandi ubufatanye n’ubuyobozi bwa leta, by’umwihariko ashima ukuntu ubuyobozi bw’igihugu bwita ku mwana, bukanashyiraho ikigo gishinzwe imikurire y’abana no kubarinda, ko ari ikigaragaza ko ubu butumwa leta ibufite ku mutima, abizeza ubufatanye. _Umuyobozi mukuru w’iki kigo NCDA: INGABIRE Assumpta nawe yitabiriye ibi birori byo kwizihiza iyi Yubile y’abana._
Yubile y’abana yitabiriwe n’abepiskopi ba diyosezi gatolika mu RWANDA zinyuranye, barimo umushumba wa diyosezi ya KIBUNGO: Myr Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU, akaba ari na we ushinzwe ikenurabushyo ry’abana mu nama y’Abepisikopi Gatolika mu RWANDA, Myr Célestin HAKIZIMANA: umushumba wa diyosezi ya GIKONGORO, Myr Anaclet MWUMVANEZA: umushumba wa diyosezi ya NYUNDO, Myr Jean Bosco NTAGUNGIRA: umushumba wa diyosezi ya BUTARE, Myr Edouard SINAYOBYE: umushumba wa diyosezi ya CYANGUGU, Myr Visenti HAROLIMANA: umushumba wa diyosezi ya RUHENGELI, Myr Papias MUSENGAMANA: umushumba wa diyosezi ya BYUMBA, na Myr Barthazar NTIVUGURUZWA: umushumba wa diyosezi ya KABGAYI.
Yubile y’abana, yizihijwe nyuma ya Yubile ya Batisimu yizihirijwe muri Diyosezi ya KIBUNGO kuwa 06/07/2024, Yubile y’urubyiruko yizihirijwe muri Diyosezi ya RUHENGERI kuva tariki ya 21 – 25/08/2024, na Yubile y’Ukaristiya yizihirijwe muri Diyosezi ya BUTARE kuwa 04 – 11/2024.