PARUWASI SAINTE FAMILLE YIZIHIJE ISABUKURU Y’IMYAKA 111 IMAZE ISHINZWE

Paruwasi Sainte Famille, imwe muri za paruwasi nkuru muri Arkidiyosezi ya KIGALI, yizihije isabukuru y’imyaka 111 imaze ishinzwe kuri iki cyumweru kiliziya ihimbazaho umunsi mukuru w’Umuryango Mutagatifu wa Yezu, Mariya na Yozefu, kuwa 29/12/2024, mu gitambo cya Misa cyatuwe n’igisonga cya Arkiyepiskopi wa KIGALI: Myr Casmir UWUMUKIZA, wahagarariye Arkiyepiskopi wa KIGALI muri ibyo birori.

Insanganyamatsiko y’ibi birori yari iyi: “URUGO RUBE KOKO IGICUMBI CY’UBUVANDIMWE, AMAHORO NO KURENGERA UBUZIMA”.

Mu Misa yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 111 Paruwasi Sainte Famille imaze ishinzwe habatijwe abana 18, hatangwa ubutumwa ku bagabuzi b’ingoboka b’Ukaristiya 33, hizihizwa na Yubile y’imyaka 25 na 50 y’isakramentu ry’ugushyingirwa ku miryango 7.

Paruwasi Sainte Famille yashinzwe ku wa gatanu tariki ya 02/11/1913, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya aturwa Imana mu Ngoro, itangirana Padiri Max Theodor Franz Donders, Padiri Xavier Zumbiel na Frère Alfred Bruder, abo bombi bakaba bari baraje baturutse muri Misiyoni ya SAVE, naho Frère Alfred we akaba yari yaturutse muri Misiyoni ya NYUNDO. Yashinzwe ari Misiyoni ya 10 nyuma y’imyaka 13 Inkuru nziza ya Yezu Kristu igeze mu RWANDA, n’imyaka 8 KIGALI itorewe kuba umurwa mukuru w’u RWANDA, ikaba yarashinzwe ari Paruwasi y’abanyamugi wa KIGALI, kuko icyo gihe yari hagati mu murwa mukuru w’u RWANDA.

Paruwasi Sainte Famille yashinzwe ari iya 10 mu RWANDA, ishingwa nyuma ya Misiyoni ya SAVE yo mu BWANAMUKARI (1900), ZAZA yo mu GISAKA (1900), NYUNDO yo mu BUGOYI (1901), RWAZA yo mu BURERA (1903), MIBILIZI yo mu KINYAGA (1903), KABGAYI yo mu MARANGARA (1906), MURUNDA yo mu KANAGE (1909), RULINDO yo mu BUMBOGO (1909) na Misiyoni ya KANSI yo mu MVEJURU (1910).

Kugeza ubu, Paruwasi Sainte Famille imaze kubyara Paruwasi 13 zavutse mu bihe bitandukanye. Muri zo ku ikubitiro harimo Paruwasi ya RUTONGO (1955), NYAMATA (1957), KABUYE (1961), impanga eshatu arizo: KICUKIRO, Saint Michel na MASAKA zo mu mwaka 1963. Nyuma hakurikiyeho Paruwasi ya NYAMIRAMBO (1964), SHYORONGI (1967), NDERA (1970), GIKONDO (1976), GISHAKA (1992), KACYIRU (2004), KIMIHURURA (2018) na GIHOGWE (11/11/2023).

Abapadiri batandukanye bamaze guhabwa ubutumwa muri Paruwasi ya Sainte Famille kuva yashingwa mu mwaka 1913 kugeza ubu bagera ku 110. Babiri muri bo bashyizwe mu rwego rw’Abepiskopi: Myr Aloys BIGIRUMWAMI na Myr Anaclet MWUMVANEZA.

Paruwasi Sainte Famille imaze kubyarira Kiliziya abapadiri 24. Batanu muri bo bitabye Imana, abandi bari mu butumwa hirya no hino muri Kiliziya. Umwe muri bo yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya GIKONGORO: Padiri Célestin HAKIZIMANA.

Kugeza ubu hizihizwaga iyi sabukuru, ikenurabushyo muri Paruwasi ya Sainte Famille rikorwa n’abapadiri 3, aribo Padiri Ezéchiel RUKIMBIRA (Padiri mukuru), Padiri Thaddée NDAYISHIMIYE, na Padiri Polycarpe NZAYISENGA.

Paruwasi Sainte Famille ifite kandi Santrali ebyiri zigizwe n’impuzamiryangoremezo 53, zigabanyijemo imiryangoremezo 115. Ifite ingo z’Abihayimana 8 n’imiryango ya Action Catholique (MACs) 21.

Ubusanzwe paruwasi Sainte Famille yizihiza isabukuru yayo kuwa 23/11, ariko ibirori byo kuyizihiza ku mugaragaro byimuriwe kuri iyi tariki ya 29/12/2024, ku munsi mukuru w’Umuryango Mutagatifu yaragijwe.

Paruwasi Sainte Famille yizihije Yubile y’imyaka 100 yari imaze ishinzwe kuwa 19/10/2013.