ARKIYEPISKOPI YIFATANYIJE N’ABAKRISTU GUSHIMIRA IMANA MU MPERA Z’UMWAKA

Muri Paruwasi Cathédrale Saint Michel kuri uyu wa kabiri tariki ya 31/12/2024, Arkiyepiskopi wa KIGALI Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yatuye Igitambo cya Misa ya TE DEUM (Misa yo gushimira Imana mu mpera z’umwaka) ku isaha ya saa 18h00.

Arkiyepisikopi wa KIGALI yibukije abakristu ko gushimira Imana yo murinzi w’ubuzima bwabo n’umugenga w’amateka bikwiye ugirwa umuco, kuko Nyagasani Imana ni we abantu bose bakesha byose, Misa ya TE DEUM ikaba ari umwanya mwiza wo gushimira Imana uko basoje umwaka wa 2024, binjira mu wa 2025.

“Iyo tuzirikanye uko Nyagasani ushobora byose ari we ufashe ubuzima bwacu mu biganza bye, twumva tugomba kumushimira byimazeyo”.

Iyo umuntu abuze umwuka wo guhumeka amasegonda makeya, ubuzima bwe bugarukira aho. Abantu bakwiye guhora bazirikana ko Nyagasani ari We ufashe mu biganza byabo isegonda ku rindi, umunota ku wundi, isaha ku yindi, iminsi 365, amezi 12, ni Yo ibasigasira, kuko ibarekuye baba ubusa, bityo rero misa ya TE DEUM yagafashije abantu gusingiza no gushimira Imana mu masaha ya nyuma y’umwaka iyo neza yayo yabagiriye mu buzima bwabo muri icyo gihe cyose kiba gishize.

Ibigize ubuzima bwa muntu aho biva bikagera akenshi abantu babifata nk’ibisanzwe, nk’ibyikora, nti babitindeho, nti babitekerezeho, nyamara umuntu iyo abizirikanyeho, asanga adashobora no kuba yashimira Imana ku buryo buhagije.

Umuco mwiza wo gushimira Imana ni mwiza, ndetse uha agaciro Imana yagabiye muntu impano nziza zinyuranye, mu bihe binyuranye, bityo ababyeyi n’abarezi bakwiye gufata iya mbere mu gutiza abana babo uwo muco mu burere babaha, bakwiye kujya bibuka gutoza abana kumenya gushimira, kuko usanga abibuka gushimira Imana muri iki gihe ari bake cyane.

“Gushimira Imana ni igikorwa cy’ukwemera Imana no kuyikunda. Gushimira ni umuco mwiza, ni imwe mu ndangagaciro nkirisitu, n’indangagaciro yo gushyira mu kuri, ifasha umuntu guha agaciro impano akagaha n’uyimuhaye”.

Ukwemera kwa Kiliziya kwigisha abantu guca bugufi, kuko iyo umuntu amenye ubuhangange bw’Imana, akamenya ko ari na Yo akesha byose, ko ntacyo adakesha Imana, agashyira mu kuri kandi akamenya ko n’ibyo yahawe abihererwa gusingiza Imana no guhereza bandi abagirira akamaro, ahora ashimira Imana uko bucyeye ndetse n’igihe cyose.

Gushimira Imana bishingiye ku kwemera no kumenya urukundo rw’Imana, bigatuma umuntu yakira umukiro w’Imana ku buryo bwuzuye, nka wa mubembe umwe mu babembe icumi wagarutse gushyimira Yezu ko yamukijije ibibembe: mu babembe icumi, icyenda batahanye umukiro w’igicagate n’umugisha ucagase, bivutsa ibindi byiza. Umwe muri bo wagarutse gushimira Yezu ko yamukijije ibibembe ni we waronse umukiro wose: Lk 17, 11-19.

Iyo umuntu ashimye, ashimiye uwamugabiye, bituma agabirwa n’ibirenzeho, kuko biba bigaragara ko abikwiye, kandi aba yizihiye n’uwamugabiye.

Arkiyepiskopi yaboneyeho umwanya wo kwifuriza abantu bose umwaka mushya muhire wa 2025, abibutsa gushimira Imana cyane kandi bayiragiza, banayiragiza imiryango yabo mu mwaka bagiye gutangira, kugira ngo uzababere umwaka w’amahoro, ubuvandimwe n’amizero nk’uko insanganyamatsiko ya Yubile y’uyu mwaka wa 2025 bagiye kwinjiramo, umwaka wa Yubile y’impurirane y’imayaka 2025 y’ugucungurwa kwa bene muntu, Imana yigira umuntu ikavuka mu bantu, na Yubile y’imyaka 125 iyo Nkuru Nziza igeze mu RWANDA.