Muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yozefu / GAHANGA, ku cyumweru tariki ya 05/01/2024, hizihirijwe Yubile y’abana ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, yizihizwa ifite intero-nsanganyamatsiko yagiraga iti: “Abana, amizero ya Kiliziya”, ikaba yahurije hamwe abana basaga 1000 mu gitambo cya Misa cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI.
Abana bitabiriye iki gikorwa baturutse hirya no hino mu maparuwasi yose agize Arkidiyosezi ya KIGALI, bari kumwe na Komite ya Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’abana muri Arkidiyosezi, abasaseridoti bashinzwe ikenurabushyo ry’abana mu maparuwasi, ukuriye inshuti z’abana ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, n’izindi ncuti z’abana zinyuranye.
Iyi Yubile y’abana yizihijwe ku munsi mukuru w’ukwigaragaza kwa Nyagasani, ukaba n’umunsi mukuru w’iyogezabutumwa ry’abana (Enfance missionnaire) muri Kiliziya y’isi yose.
Yubile y’abana muri Arkidiyosezi ya KIGALI yizihijwe mu byishimo bya NOHELI, bityo Arkiyepiskopi wa KIGALI Nyicyubahiro Antoni Cardinal aboneraho no gusangira NOHELI n’abana bari bitabiriye iyi Yubile.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyicyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, mu butumwa bwe yabanje gushimira abantu bose bagize uruhare mu gutegura iyi Yubile y’abana.
Mu ijambo rye, Arkiyepiskopi yagaragaje uburyo abana bafite umwanya ukomeye muri Kiliziya, kandi ko banagira n’uruhare rukomeye mu iyogezabutumwa ryayo. Bityo ko nabo Imana ibahamagarira kogeza Inkuru nziza. Yibukije kandi ko abana Kiliziya ndetse n’igihugu bibatezeho byinshi.
“Kiliziya ndetse n’igihugu bibatezeho byinshi. Mugire ishyaka ryo kubaka ejo hazaza heza, mugire amatwara amwe nk’aya Kristu, mujye mwumva bagenzi banyu, mugirire impuhwe bagenzi banyu, mubatege amatwi, mubabe hafi. Ibyo muzabigeraho ni mumera nka Kristu, mukarangwa n’imyitwarire yamuranze, muba abana b’urumuri”.
Kwizihiza iyi Yubile y’abana byari bigamije kubafasha kwizihiza neza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 Yezu Kristu yigize umuntu akaza gucungura isi, n’imyaka 125 ishize Ivanjili igeze mu RWANDA, barangamira Kristu, soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro, bikanabafasha gutegura Kiliziya y’ejo hazaza.
Tubibutse ko mu rwego rwo gukomeza gufasha abana guhimbaza Yubile y’impurirane, Yubile y’abana ku rwego rw’igihugu iherutse kwizihirizwa i KIBEHO tariki ya 27/12/2024. Ubwo hizihizwaga iyi Yubile ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, abana bahawe umwanya wo gusangiza abari bitabiriye icyo gikorwa uko urugendo nyobokamana i KIBEHO rwabagendekeye n’ibyo bungutse, Arkiyepiskopi nawe ababwira ubutumwa Inama y’Abepisikopi Gatolika mu RWANDA yabageneye ku munsi mpuzamahanga w’iyogezabutumwa ry’abana bufite iyi nsanganyamatsiko: ” Bana, turangamire Kristu soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”, izayobora abana muri uyu mwaka wose.